Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 18

‘Bashake Imana, kandi bayibone’

‘Bashake Imana, kandi bayibone’

Pawulo yashatse ibyo yari ahuriyeho n’abari bamuteze amatwi kandi ahuza n’imimerere yabo

Ibyakozwe 17:16-34

1-3. (a) Kuki intumwa Pawulo atishimye igihe yari ageze muri Atene? (b) Gusuzuma urugero rwa Pawulo byatwigisha iki?

 PAWULO ntiyari yishimye na gato. Yari muri Atene mu Bugiriki, umugi wari wiganjemo amashuri menshi Socrate, Platon, na Aristote bigishijemo. Abantu bo mu mugi wa Atene bashishikazwaga cyane n’iby’idini. Aho Pawulo yerekezaga amaso hose, haba mu nsengero, ku karubanda no ku mihanda, yabonaga ibigirwamana byinshi, kuko Abanyatene basengaga imana nyinshi. Pawulo yari azi uko Yehova Imana y’ukuri abona ibigirwamana (Kuva 20:4, 5). Iyo ntumwa yizerwa yabonaga ibintu nk’uko Yehova abibona, na yo yangaga urunuka ibigirwamana.

2 Ibyo Pawulo yabonye yinjiye mu isoko, byo byari biteye iseseme kurushaho. Ibishushanyo byinshi byagaragazaga igitsina cy’imana yitwa Herume byari bitonze umurongo mu ruhande rwo mu majyaruguru y’uburengerazuba, hafi y’irembo rinini ryinjira mu mugi. Isoko ryari ryuzuyemo ahantu hasengerwaga ibyo bigirwamana. Iyo ntumwa yarangwaga n’ishyaka yari kubwiriza ite abo bantu bakundaga gusenga ibigirwamana? Ese yari gutegeka amarangamutima ye maze agashakisha icyo yahuriraho n’abari bamuteze amatwi? Ese yari gushobora kugira abo afasha bagashaka Imana y’ukuri kandi koko bakayibona?

3 Amagambo Pawulo yabwiye abantu bize kaminuza bo muri Atene, nk’uko yanditswe mu Byakozwe 17:22-31, ni icyitegererezo cyo kuba umuhanga mu kuvuga, kugira amakenga n’ubushishozi. Iyo dusuzumye urugero rwa Pawulo, dushobora kumenya byinshi ku birebana n’ukuntu twashaka ibyo duhuriyeho n’abaduteze amatwi kandi tukabafasha gutekereza.

Yigisha “mu isoko” (Ibyak 17:16-21)

4, 5. Ni he Pawulo yabwirije ageze muri Atene, kandi se ni abahe bantu batoroshye yahuye na bo?

4 Pawulo yagiye muri Atene mu rugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari, ahagana mu mwaka wa 50. a Igihe yari agitegereje ko Silasi na Timoteyo bamugeraho bavuye i Beroya, ‘yatangiye kungurana ibitekerezo n’Abayahudi mu isinagogi’ nk’uko yari amenyereye. Nanone yashakishije ifasi yashoboraga kubonamo abaturage bo muri Atene batari Abayahudi, akabasanga “mu isoko” (Ibyak 17:17). Isoko ryo muri Atene ryari riherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Akoropole, rikaba ryari rifite ubuso bwa hegitari zigera kuri 5. Iryo soko ntiryari ahantu abantu bagurira cyangwa bagurishiriza gusa, ahubwo ryari n’ahantu abantu bo mu mugi bateraniraga. Hari igitabo kivuga ko iryo soko “ryari ishingiro ry’ubukungu, politiki n’umuco by’umugi.” Abanyatene bakundaga guhurira mu isoko bakagirana ibiganiro by’ubwenge.

5 Pawulo yahuye n’abantu batoroshye muri iryo soko. Mu bari bamuteze amatwi harimo abahanga mu bya filozofiya b’Abepikureyo n’Abasitoyiko bahoraga bahanganye. b Abepikureyo bemeraga ko ubuzima bwapfuye kubaho mu buryo bw’impanuka. Muri make uko babonaga ubuzima bikubiye muri ibi bitekerezo bikurikira: “Nta mpamvu yo gutinya Imana; gupfa nta cyo bitwaye; ibyiza bishobora kugerwaho; ikibi gishobora kwihanganirwa.” Abasitoyiko bo bibandaga ku bitekerezo bihuje n’ubwenge kandi bikurikiranye neza, kandi ntibemeraga ko Imana ifite imico iyiranga. Ari Abepikureyo ari n’Abasitoyiko, bose ntibemeraga umuzuko nk’uko abigishwa ba Kristo bawigishaga. Biragaragara rero ko ibitekerezo bya filozofiya by’ayo matsinda yombi byari bitandukanye n’ukuri ko muri Bibiliya Abakristo b’ukuri bemera, ari na ko Pawulo yabwirizaga.

6, 7. Bamwe mu banyabwenge b’Abagiriki bakiriye bate inyigisho za Pawulo, kandi se ni mu buhe buryo duhura n’abantu bameze nk’abo muri iki gihe?

6 Abo banyabwenge b’Abagiriki bakiriye bate inyigisho za Pawulo? Bamwe bamwise ‘indondogozi’ (Ibyakozwe 17:18). Hari intiti yavuze ko iryo jambo ry’ikigiriki ari “ijambo mu mizo ya mbere ryerekezaga ku nyoni yagendaga itoragura intete, nyuma yaho rikaza kwerekeza ku bantu batoraguraga ibisigazwa by’ibyokurya n’utundi tuntu twabaga twatakaye mu isoko. Ariko nyuma yaho, ryaje gukoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo ryerekeza ku muntu wagendaga atoragura ubumenyi hirya no hino, cyane cyane utarashoboraga kubusobanukirwa uko bikwiriye.” Mu by’ukuri ni nkaho abo bagabo bize bavugaga ko Pawulo yari injiji yasubiragamo gusa ibyo yumvanye abandi. Icyakora nk’uko turi buze kubibona, Pawulo ntiyatewe ubwoba n’iryo zina bamuhimbye.

7 No muri iki gihe ni ko bimeze. Twebwe Abahamya ba Yehova, incuro nyinshi abantu bagiye baduhimba amazina bitewe n’imyizerere yacu ishingiye kuri Bibiliya. Urugero, abarimu bamwe bigisha ko ubwihindurize ari inyigisho y’ukuri, kandi bagakomeza kwemeza ko niba uri umunyabwenge ugomba kuyemera. Mu by’ukuri bavuga ko abanga kwemera ubwihindurize ari injiji. Abo banyabwenge bashaka ko abandi batekereza ko iyo tumenyesha abandi icyo Bibiliya ivuga ku byaremwe kandi tugatanga gihamya ifatika, tuba tumeze nk’‘inyoni zitoragura intete.’ Ariko ntibadutera ubwoba. Ahubwo tuvugana icyizere iyo tuvuganira imyizerere yacu, tugaragaza ko ibinyabuzima byo ku isi byaremwe n’Umuhanzi w’umuhanga, ari we Yehova Imana.—Ibyah 4:11.

8. (a) Bamwe mu bumvise ibyo Pawulo yabwirizaga babyakiriye bate? (b) Kuba Pawulo yarajyanywe muri Areyopago bishobora kuba byarasobanuraga iki? (Reba ibisobanuro ku ipaji ya 142, ahagana hasi.)

8 Hari abandi bumvise ibyo Pawulo yabwirizaga mu isoko babyakira mu buryo bunyuranye n’uko abo banyabwenge babyitabiriye. Baravuze bati “asa n’ubwiriza iby’imana z’amahanga” (Ibyak 17:18). Ese koko Pawulo yigishaga Abanyatene imana z’inzaduka? Icyo cyari ikibazo kitoroshye, gisa n’ibirego byari byaratumye Socrate acirwa urubanza kandi akicwa, mbere y’ibinyejana byinshi byari bishize. Ntibitangaje rero kuba Pawulo yarajyanywe muri Areyopago maze agasabwa gusobanura izo nyigisho Abanyatene babonaga zisa naho ari inzaduka. c Pawulo yari gukora iki ngo avuganire ubutumwa bwe imbere y’abantu batari bazi Ibyanditswe?

“Bagabo bo muri Atene, ndabona ko . . . ” (Ibyak 17:22, 23)

9-11. (a) Ni mu buhe buryo Pawulo yihatiye gushaka icyo yari ahuriyeho n’abari bamuteze amatwi? (b) Twakwigana dute urugero rwa Pawulo mu murimo wacu?

9 Ibuka ko Pawulo atari yishimye na gato bitewe n’ibigirwamana yari yabonye. Ariko aho kugira ngo yibasire abasengaga ibigirwamana, yakomeje gutuza. Yihatiye kugera ku mutima abari bamuteze amatwi abigiranye ubushishozi maze ashaka ibyo bashoboraga guhuriraho. Yatangiye ababwira ati “bagabo bo muri Atene, ndabona ko mu bintu byose musa naho murusha abandi bose gutinya imana” (Ibyak 17:22). Mbese ni nk’aho Pawulo yababwiraga ati ‘ndabona ko mushishikazwa cyane n’idini.’ Pawulo yagaragaje ubwenge abashimira ko bashishikazwaga n’iby’idini. Yari azi ko bamwe mu bayobejwe n’imyizerere y’ikinyoma bashobora kuba bafite imitima yiteguye kwakira ukuri. N’ubundi kandi, Pawulo na we ubwe yigeze kuba ‘mu bujiji, adafite ukwizera.’—1 Tim 1:13.

10 Pawulo yashatse icyo yahuriraho n’abari bamuteze amatwi, avuga ko yari yabonye gihamya ifatika y’uko Abanyatene bashishikazwaga cyane n’iby’idini. Yari yabonye igicaniro ‘cy’Imana itazwi.’ Hari igitabo kivuga ko “Abagiriki n’abandi bantu bari bafite umugenzo wo kwegurira ibicaniro ‘imana zitazwi,’ kubera ko batinyaga ko hari imana bashobora kwibagirwa maze ikabarakarira.” Icyo gicaniro cyagaragazaga ko Abanyatene bemeraga ko hariho Imana batari bazi. Pawulo yahereye kuri icyo gicaniro, maze abamenyesha ubutumwa bwiza yabwirizaga. Yarababwiye ati “iyo Mana musenga ariko mukaba mutayizi, ni yo mbabwira” (Ibyak 17:23). Pawulo yabafashije gutekereza akoresheje uburyo bworoheje ariko bufite imbaraga. Ntiyabwirizaga imana y’inzaduka nk’uko bamwe babimuregaga. Yabasobanuriraga Imana batari bazi, ari yo Mana y’ukuri.

11 Twakwigana dute urugero rwa Pawulo mu murimo wacu? Iyo twitegereje, dushobora kubona gihamya y’uko umuntu ashishikazwa n’iby’idini, wenda duhereye ku bintu yambaye, ibiri mu nzu ye cyangwa mu mbuga ye bifitanye isano n’idini. Dushobora kumubwira tuti ‘ndabona rwose ko uri umuntu ushishikazwa n’iby’idini. Nari niringiye ko ndi buhure n’umuntu ushishikazwa n’iby’idini tukaganira.’ Iyo twitaye ku myizerere y’umuntu tubigiranye amakenga, dushobora kubona icyo duhuriyeho twaheraho. Wibuke ko intego yacu atari iyo gucira abandi urubanza dushingiye ku myizerere y’amadini yabo. Muri bagenzi bacu duhuje ukwizera harimo bamwe bahoze bafite imyizerere y’idini ry’ikinyoma bari bakomeyeho cyane.

Jya ushaka ibyo uhuriyeho n’abo ubwiriza

Imana ‘ntiri kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyak 17:24-28)

12. Pawulo yakoze iki ngo abwirize ahuje n’ibyo abari bamuteze amatwi bari basanzwe bazi kandi abagere ku mutima?

12 Pawulo yari amaze kumenya ibyo yari ahuriyeho n’abari bamuteze amatwi. Ariko se yari gushobora kurukomeza mu gihe yababwirizaga? Kubera ko yari azi ko abari bamuteze amatwi bari barize filozofiya z’Abagiriki kandi bakaba batari bazi Ibyanditswe, yakoresheje uburyo bwinshi kugira ngo abagere ku mutima. Mbere na mbere, yabanje kubagezaho inyigisho za Bibiliya atazisubiyemo neza neza nk’uko ziri mu Byanditswe. Ubwa kabiri, yagaragaje ko ari umwe n’abari bamuteze amatwi, rimwe na rimwe agakoresha amagambo nk’aya ngo “twe” na “tu.” Ubwa gatatu, yasubiyemo ibyavuzwe mu buvanganzo bw’Abagiriki, kugira ngo agaragaze ko bimwe mu byo yigishaga byavuzwe no mu nyandiko zabo bwite. Reka noneho dusuzume disikuru ifite imbaraga Pawulo yatanze. Ni ukuhe kuri kw’ingenzi yabwiye Abanyatene kwerekeye Imana batari bazi?

13. Ni iki Pawulo yasobanuye ku birebana n’inkomoko y’ijuru n’isi, kandi se amagambo ye yumvikanishaga iki?

13 Imana ni yo yaremye ijuru n’isi. Pawulo yaravuze ati “Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, ikaba ari yo Mwami w’ijuru n’isi, ntiba mu nsengero zubatswe n’abantu” (Ibyak 17:24). d Ijuru n’isi ntibyapfuye kubaho mu buryo bw’impanuka. Imana y’ukuri ni yo Muremyi w’ibintu byose (Zab 146:6). Umwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi atandukanye na Atena cyangwa izindi mana zagiraga ikuzo bitewe n’insengero, ibishushanyo n’ibicaniro byazo, kuko we adashobora gukwirwa mu nsengero zubatswe n’amaboko y’abantu (1 Abami 8:27). Icyo Pawulo yashakaga kuvuga cyarumvikanaga neza: Imana y’ukuri iruta kure ibigirwamana byose byakozwe n’abantu biba mu nsengero zubatswe n’abantu.—Yes 40:18-26.

14. Pawulo yagaragaje ate ko Imana idakenera gukorerwa n’abantu?

14 Imana ntikeneye gukorerwa n’abantu. Abasengaga ibigirwamana bakundaga kwambika ibishushanyo byabyo imyambaro y’akataraboneka, bakabitura amaturo ahenze cyangwa bakabizanira ibyokunywa n’ibyokurya, nk’aho ibyo bigirwamana byabaga bikeneye ibyo bintu. Icyakora, bamwe mu bahanga mu bya filozofiya b’Abagiriki bari bateze Pawulo amatwi bashobora kuba barizeraga ko nta kintu imana yakenera guhabwa n’abantu. Niba ari uko byari bimeze, nta gushidikanya ko bemeranyaga n’amagambo ya Pawulo avuga ko Imana idakenera “ko abantu bayifasha kuko nta cyo ibuze.” Koko rero, nta kintu cyo mu buryo bw’umubiri abantu bashobora guha Umuremyi. Ahubwo ni we uha abantu ibyo bakeneye, ni ukuvuga “ubuzima no guhumeka n’ibintu byose,” hakubiyemo izuba, imvura n’ubutaka burumbuka (Ibyak 17:25; Intang 2:7). Bityo rero, Imana nyir’Ugutanga byose, ntikeneye gukorerwa n’abantu iha byose.

15. Pawulo yitwaye ate ku kibazo cy’imyizerere y’Abanyatene bumvaga ko baruta abatari Abagiriki, kandi se ni irihe somo ry’ingenzi dushobora kwigira ku rugero rwe?

15 Imana ni yo yaremye umuntu. Abanyatene bizeraga ko barutaga abandi bantu batari Abagiriki. Ariko kandi, ubwibone bushingiye ku gihugu umuntu akomokamo cyangwa ubwoko bwe bunyuranye n’ukuri kwa Bibiliya (Guteg 10:17). Pawulo yagize icyo avuga kuri iyo ngingo ikomeye abigiranye ubwenge n’amakenga. Igihe Pawulo yagiraga ati “[Imana] yaremye abantu bose, ibakuye mu muntu umwe,” nta gushidikanya ko amagambo ye yatumye batekereza cyane (Ibyak 17:26). Yerekezaga ku nkuru yo mu Ntangiriro ivuga ibya Adamu, uwo abantu bose bakomokaho (Intang 1:26-28). Bityo rero, kubera ko abantu bose bakomoka ku muntu umwe, nta bwoko cyangwa igihugu kiruta ikindi. Nta muntu n’umwe mu bari bateze Pawulo amatwi utarasobanukiwe icyo yashakaga kuvuga. Hari isomo ry’ingenzi twigira ku rugero rwe. Nubwo tuba dushaka kugira ubushishozi no gushyira mu gaciro mu murimo wacu wo kubwiriza, ntitwifuza koroshya ukuri kwa Bibiliya ngo ni ukugira ngo turusheho kwemerwa n’abandi.

16. Ni uwuhe mugambi Umuremyi afitiye abantu?

16 Imana yari ifite umugambi w’uko abantu bayegera. Nubwo abahanga mu bya filozofiya bari bateze Pawulo amatwi bari bamaze igihe kirekire bajya impaka ku birebana n’impamvu abantu babaho, ntibigeze bashobora kuyisobanura neza. Icyakora Pawulo we yagaragaje neza umugambi Umuremyi yari afitiye abantu, ko wari uwo “kugira ngo bashake Imana, kandi [ko] nibakora uko bashoboye ngo bayishake bazayibona, kuko itari kure y’umuntu wese muri twe” (Ibyak 17:27). Kumenya iyo Mana Abanyatene batari bazi birashoboka rwose. N’ubundi kandi, ntiri kure y’abantu bifuza by’ukuri kuyibona no kumenya ibyayo (Zab 145:18). Zirikana ko Pawulo yakoresheje ijambo “twe,” bityo na we akaba yarishyiraga mu bari bakeneye ‘gushaka’ Imana kandi ‘bagakora uko bashoboye’ ngo bayibone.

17, 18. Kuki abantu bagomba kumva begereye Imana, kandi se ni irihe somo twakwigira ku buryo Pawulo yakoreshaga kugira ngo agere ku mutima abari bamuteze amatwi?

17 Abantu bagombye kumva bifuza kwegera Imana. Nk’uko Pawulo yabivuze, Imana “ni yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho.” Hari intiti zivuga ko Pawulo yerekezaga ku magambo yavuzwe n’umusizi wo ku kirwa cya Kirete wabayeho mu kinyejana cya gatandatu Mbere ya Yesu witwaga Épiménide, akaba yari “umuntu uzwi cyane mu idini ry’Abanyatene.” Pawulo yatanze indi mpamvu yagombye gutuma abantu bifuza kwegera Imana, agira ati “ndetse na bamwe mu banditsi banyu baravuze bati: ‘Natwe turi abana bayo.’” (Ibyak 17:28). Abantu bagombye kumva ko hari icyo bapfana n’Imana. Ni yo yaremye umuntu umwe abandi bantu bose bakomotseho. Kugira ngo Pawulo agere abantu ku mutima, yakoresheje ubwenge maze avuga amagambo yo mu nyandiko z’Abagiriki abari bamuteze amatwi bagomba kuba barubahaga. e Kimwe na Pawulo, natwe dushobora gukoresha amagambo aboneka mu bitabo by’amateka y’isi no mu bindi bitabo byubahwa, ariko tukirinda gukabya. Urugero, amagambo akwiriye yavanywe ahantu abantu bubaha, ashobora gufasha umuntu utari Umuhamya gusobanukirwa inkomoko y’imigenzo imwe n’imwe y’amadini y’ikinyoma cyangwa iminsi mikuru.

18 Kugeza aha, muri disikuru ya Pawulo yasobanuye neza ukuri kw’ibanze kwerekeye Imana, atoranya neza amagambo abari bamuteze amatwi bashoboraga kumva bitabagoye. Ni iki iyo ntumwa yifuzaga ko Abanyatene bakora bamaze kumva ibyo bintu by’ingenzi? Yahise akibabwira mu magambo yakurikijeho.

‘Abantu bose bari ahantu hose bagomba kwihana’ (Ibyak 17:29-31)

19, 20. (a) Ni mu buhe buryo Pawulo yagaragaje abigiranye amakenga ko gusenga ibigirwamana byakozwe n’abantu ari ubupfapfa? (b) Abari bateze amatwi Pawulo bagombaga gukora iki?

19 Pawulo yari yiteguye gushishikariza abari bamuteze amatwi kugira icyo bakora. Yongeye kwerekeza ku magambo yo mu nyandiko z’Abagiriki maze aravuga ati “none rero ubwo turi abana b’Imana, ntitugomba gutekereza ko Imana imeze nka zahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ikindi kintu cyabajwe n’abantu” (Ibyak 17:29). Ku bw’ibyo se, niba abantu bararemwe n’Imana, ni mu buhe buryo Imana yahabwa ishusho y’ibigirwamana byaremwe n’abantu? Pawulo yafashije abantu gutekereza abigiranye amakenga, agaragaza ukuntu gusenga ibigirwamana byaremwe n’abantu ari ubupfapfa (Zab 115:4-8; Yes 44:9-20). Igihe Pawulo yavugaga ati “ntitugomba gutekereza ko . . . ,” yakoresheje amagambo yatumye abo yabwiraga bumva ko iyo nama idategekesha igitugu.

20 Pawulo yabagaragarije ko bagombaga kugira icyo bakora agira iti “Imana yirengagije ibyo bihe by’ubujiji, ariko ubu irabwira abantu bose bari ahantu hose ko bagomba kwihana” (Ibyak 17:30). Bamwe mu bari bateze Pawulo amatwi bagomba kuba baratunguwe no kumva ababwira ko bagombaga kwihana. Ariko amagambo afite imbaraga yari yababwiye, yari yabagaragarije mu buryo bwumvikana neza ko Imana ari yo yabahaye ubuzima, bityo ikaba ifite icyo izababaza. Bagombaga gushaka Imana, bakamenya ukuri ku bijyanye na yo, maze bagahuza imibereho yabo yose n’uko kuri bamenye. Ku Banyatene ibyo byasobanuraga ko bagombaga kwemera ko bakoze icyaha cyo gusenga ibigirwamana kandi bakakireka.

21, 22. Pawulo yashoje disikuru ye avuga ayahe magambo afite imbaraga, kandi se ayo magambo asobanura iki kuri twe muri iki gihe?

21 Pawulo yashoje disikuru ye n’amagambo afite imbaraga agira ati “[Imana] yashyizeho umunsi iteganya gucira abari mu isi yose ituwe urubanza rukiranuka, ikoresheje umuntu yashyizeho, kandi yeretse abantu bose ko izabikora ubwo yamuzuraga” (Ibyak 17:31). Hazabaho umunsi w’urubanza. Iyo ni impamvu ikomeye yagombye gutuma dushaka Imana y’ukuri kandi tukayibona. Pawulo ntiyavuze izina ry’Umucamanza washyizweho. Ahubwo, yavuze ikintu gishishikaje cyerekeye uwo Mucamanza. Yavuze ko yabayeho ari umuntu, agapfa kandi Imana ikamuzura.

22 Uwo mwanzuro ushishikaje usobanura byinshi kuri twe muri iki gihe. Tuzi ko Umucamanza washyizweho n’Imana ari Yesu Kristo wazutse (Yoh 5:22). Nanone tuzi ko Umunsi w’Urubanza uzamara imyaka igihumbi kandi ko wegereje cyane (Ibyah 20:4, 6). Ntidutinya Umunsi w’Urubanza, kuko dusobanukiwe ko uzazanira imigisha itarondoreka abantu urubanza ruzagaragaza ko ari abizerwa. Igitangaza gikomeye kurusha ibindi, ni ukuvuga izuka rya Yesu Kristo, ni cyo gishimangira ko ibyo Imana idusezeranya bizabaho koko.

“Abantu bamwe . . . barizera” (Ibyak 17:32-34)

23. Ni mu buhe buryo butandukanye abantu bakiriye disikuru ya Pawulo?

23 Abantu bakiriye disikuru ya Pawulo mu buryo butandukanye. Bamwe bumvise ibyo kuzuka “batangira kubiseka.” Abandi bagize ikinyabupfura ariko ntibafata umwanzuro, baravuga bati “uzongere ugaruke utubwire ibyo bintu” (Ibyak 17:32). Ariko kandi, hari bake babyakiriye neza, nk’uko iyo nkuru ibivuga iti “abantu bamwe bifatanya na we kandi barizera. Muri bo harimo Diyoniziyo wari umucamanza mu rukiko rwa Areyopago, harimo n’umugore witwaga Damarisi, n’abandi bari kumwe na bo” (Ibyak 17:34). Natwe iyo dukora umurimo wacu, duhura n’abantu bitabira ubutumwa batyo. Bamwe bashobora kuduseka, mu gihe abandi bo batwakirana ikinyabupfura ariko ntibashyire mu bikorwa ibyo tubabwira. Icyakora, turishima cyane iyo bamwe bemeye ubutumwa bw’Ubwami maze bakizera.

24. Disikuru Pawulo yatanze muri Areyopago itwigisha iki?

24 Mu gihe dutekereza kuri disikuru ya Pawulo, tumenya byinshi ku birebana no gukurikiranya ibitekerezo neza, gutanga ibitekerezo byemeza no guhuza n’ibyo abaduteze amatwi bakeneye. Byongeye kandi, dushobora kumenya impamvu ari ngombwa kwihanganira abantu bahumwe amaso n’imyizerere y’ibinyoma kandi tukababwiriza tubigiranye amakenga. Nanone dushobora kuvanamo iri somo ry’ingenzi: ntitugomba na rimwe kureka kubwira abandi ukuri ko muri Bibiliya ngo ni ukugira ngo dushimishe abaduteze amatwi. Ariko kandi, kwigana urugero rw’intumwa Pawulo, bishobora gutuma tuba abigisha bagira icyo bageraho mu murimo wo kubwiriza. Nanone, bishobora gutuma abafite inshingano yo kwigisha mu itorero barushaho kuba abigisha beza. Nitubigenza dutyo, tuzaba dufite ibikenewe byose kugira ngo dufashe abandi ‘gushaka Imana kandi bayibone.’—Ibyak 17:27.

a Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Atene yari umurwa mukuru w’umuco mu isi ya kera.

b Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Abepikureyo n’Abasitoyiko.

c Areyopago yari iherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Akoropole, hakaba hari ahantu inama nkuru ya Atene yateraniraga. Ijambo “Areyopago” rishobora kuba risobanura abagize iyo nama nkuru, cyangwa rikaba ryerekeza kuri uwo musozi. Bityo rero, intiti zifite ibitekerezo bitandukanye ku birebana no kumenya niba Pawulo yarajyanywe kuri uwo musozi cyangwa hafi yawo, cyangwa niba yarajyanywe imbere y’inama nkuru yari yateraniye ahandi hantu, wenda nko mu isoko.

d Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “isi” ni koʹsmos, Abagiriki bakaba bararikoreshaga bashaka kuvuga isanzure ry’ikirere. Birashoboka ko Pawulo na we yakoresheje iryo jambo muri ubwo buryo, kubera ko yageragezaga gukomeza kugira ibyo ahuriraho n’Abagiriki bari bamuteze amatwi.

e Pawulo yavuze amagambo aboneka mu gisigo kivuga ibyerekeye inyenyeri, cyahimbwe n’umusizi w’Umusitoyiko witwaga Aratus. Amagambo asa n’ayo aboneka mu zindi nyandiko z’Abagiriki, hakubiyemo Indirimbo isingiza Zewu, yahimbwe n’umwanditsi w’Umusitoyiko witwaga Cléanthe.