Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 17

“Yungurana na bo ibitekerezo akoresheje Ibyanditswe”

“Yungurana na bo ibitekerezo akoresheje Ibyanditswe”

Icyo washingiraho kugira ngo wigishe neza; urugero rwiza rw’abantu b’i Beroya

Ibyakozwe 17:1-15

1, 2. Ni abahe bagenzi bavaga i Filipi bajya i Tesalonike, kandi ni iki bashobora kuba baratekerezagaho?

 UMUHANDA wagendwaga cyane wubatswe n’abahanga b’Abaroma, wanyuraga mu misozi ihanamye. Rimwe na rimwe uwo muhanda wabaga urimo urusaku rw’indogob, urusaku rw’inziga z’amagare zanyuraga ku mabuye manini yari ashashwe muri uwo muhanda, n’abagenzi b’amoko yose, babaga barimo abasirikare, abacuruzi n’abanyabugeni. Abagenzi batatu, ari bo Pawulo, Silasi na Timoteyo, bakoze urugendo rw’ibirometero birenga 130 muri uwo muhanda, bava i Filipi bajya i Tesalonike. Urwo rugendo ntirwari rworoshye, by’umwihariko kuri Pawulo na Silasi. Bari batarakira ibikomere by’inkoni bari bakubitiwe i Filipi.—Ibyak 16:22, 23.

2 Ariko se ni iki cyafashije abo bagabo gukomeza kwihangana muri urwo rugendo rurerure? Nta gushidikanya ko kuganira byabafashije cyane. Icyakora bari bacyibuka ibintu bishishikaje byari byababayeho igihe umurinzi wa gereza w’i Filipi n’umuryango we bizeraga. Ibyo bintu byatumye abo bagenzi barushaho kwiyemeza gukomeza gutangaza Ijambo ry’Imana. Icyakora, bageze hafi y’umugi wa Tesalonike uturiye inyanja, bashobora kuba baribazaga uko Abayahudi bo muri uwo mugi bari kubakira. Ese bari kubagabaho igitero, ndetse wenda bakabakubita, nk’uko byabagendekeye i Filipi?

3. Urugero rwa Pawulo mu birebana no kubwiriza dushize amanga, rwadufasha rute muri iki gihe?

3 Nyuma yaho, Pawulo yagaragaje ibyiyumvo yari afite mu rwandiko yandikiye Abakristo b’i Tesalonike ati “tumaze kubabarizwa i Filipi no kwandagarizwayo (nk’uko mubizi), Imana yacu yaduhaye gushira amanga kugira ngo tubabwire ubutumwa bwiza bwayo turwana intambara ikomeye” (1 Tes 2:2). Aha ngaha, Pawulo asa naho agaragaza ko yabanje gutinya kujya i Tesalonike, cyane cyane tuzirikanye ibyari byamubayeho i Filipi. Mbese ushobora kugerageza kwiyumvisha uko Pawulo yumvaga ameze? Ese kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bijya bikugora? Pawulo yishingikirizaga kuri Yehova kugira ngo amukomeze, amufashe kugira ubushizi bw’amanga yari akeneye. Gusuzuma urugero rwa Pawulo bizadufasha kubigenza dutyo.—1 Kor 4:16.

“Yungurana na bo ibitekerezo akoresheje Ibyanditswe” (Ibyak 17:1-3)

4. Kuki bishoboka ko Pawulo yamaze i Tesalonike ibyumweru birenga bitatu?

4 Inkuru yo mu Byakozwe itubwira ko igihe Pawulo yari i Tesalonike yabwirije mu isinagogi ku Masabato atatu. Ibyo se byaba bisobanura ko yamaze muri uwo mugi ibyumweru bitatu gusa? Si ko biri byanze bikunze. Nyuma y’aho Pawulo agereye muri uwo mugi, ntituzi igihe cyashize uko kingana mbere y’uko ajya mu isinagogi. Byongeye kandi, amabaruwa ya Pawulo agaragaza ko igihe we na bagenzi be bari i Tesalonike bakoraga kugira ngo babone ikibatunga (1 Tes 2:9; 2 Tes 3:7, 8). Nanone igihe Pawulo yari muri uwo mugi, abavandimwe b’i Filipi bamwoherereje ibimutunga incuro ebyiri (Fili 4:16). Bityo rero, birashoboka ko igihe yamaze i Tesalonike kirenze ibyumweru bitatu.

5. Ni mu buhe buryo Pawulo yagerageje kugera abantu ku mutima?

5 Kubera ko Pawulo yabwirizaga nta bwoba, yabwirije abantu bari bateraniye mu isinagogi. Nk’uko yari yaramenyereye, ‘yunguranye na bo ibitekerezo akoresheje Ibyanditswe, abasobanurira ko byari ngombwa ko Kristo ababara kandi akazuka mu bapfuye. Abaha ibihamya abereka n’aho byanditse, ati “uwo Yesu mbabwira, ni we Kristo”’ (Ibyak 17:2, 3). Nk’uko iyo mirongo ibigaragaza Pawulo ntiyashakaga ko abantu batangarira ibyo avuga, ahubwo yabafashije gutekereza. Yari azi ko abari mu isinagogi bari basanzwe bazi Ibyanditswe kandi ko babyubahaga. Icyakora ntibari babisobanukiwe neza. Bityo rero, Pawulo yabafashije gutekereza, arabasobanurira kandi abaha ibihamya abereka mu Byanditswe ko Yesu w’i Nazareti ari we Mesiya, cyangwa Kristo wari warasezeranyijwe.

6. Ni mu buhe buryo Yesu yafashije abantu gutekereza akoresheje Ibyanditswe, kandi se byagize akahe kamaro?

6 Pawulo yakurikije icyitegererezo cyatanzwe na Yesu, washingiraga inyigisho ze ku Byanditswe. Urugero, igihe Yesu yakoraga umurimo we, yabwiye abigishwa be ko nk’uko Ibyanditswe bibivuga, Umwana w’umuntu yagombaga kubabazwa, agapfa kandi akazurwa mu bapfuye (Mat 16:21). Yesu amaze kuzuka, yabonekeye abigishwa be. Ibyo byonyine byaberekaga ko yari yarababwiye ukuri. Ariko kandi, Yesu yabahaye ibindi bihamya. Ku birebana n’ibyo yabwiye abigishwa be bamwe, Bibiliya igira iti “atangirira kuri Mose n’abandi bahanuzi bose abasobanurira ibintu byamuvuzweho mu Byanditswe byose.” Ibyo byagize akahe kamaro? Abo bigishwa baratangaye barabazanya bati “mbese imitima yacu ntiyagurumanaga igihe yatuvugishaga turi mu nzira, adusobanurira neza Ibyanditswe?”—Luka 24:13, 27, 32.

7. Kuki ari iby’ingenzi ko dushingira inyigisho zacu ku Byanditswe?

7 Ubutumwa bwo mu Ijambo ry’Imana bufite imbaraga (Heb 4:12). Abakristo bo muri iki gihe na bo bashingira inyigisho zabo ku Ijambo ry’Imana nk’uko Yesu, Pawulo n’izindi ntumwa babigenje. Natwe dufasha abantu gutekereza, tukabasobanurira Ibyanditswe kandi tukabaha gihamya y’ibyo tubigisha turambura Bibiliya tukabereka icyo ivuga. N’ubundi kandi, ubutumwa tubwiriza si ubwacu. Iyo dukoresheje Bibiliya cyane, dufasha abantu kubona ko tudatangaza ibitekerezo byacu bwite, ahubwo ko dutangaza inyigisho ziva ku Mana. Byongeye kandi, byaba byiza dukomeje kuzirikana ko ubutumwa tubwiriza bushinze imizi mu Ijambo ry’Imana. Ni ubwo kwiringirwa rwose. Mbese kumenya ibyo ntibituma ugira icyizere cyo kugeza ku bandi ubwo butumwa ushize amanga nk’uko Pawulo yabigenje?

‘Bamwe barizeye’ (Ibyak 17:4-9)

8-10. (a) Abantu b’i Tesalonike bakiriye bate ubutumwa bwiza? (b) Kuki Abayahudi bamwe bagiriye Pawulo ishyari? (c) Abayahudi barwanyaga ubutumwa bwiza bakoze iki?

8 Pawulo yari yaramaze kwibonera ukuri kw’amagambo ya Yesu agira ati “umugaragu ntaruta shebuja. Niba barantoteje namwe bazabatoteza; niba barubahirije ijambo ryanjye, n’iryanyu bazaryubahiriza” (Yoh 15:20). Igihe Pawulo yari i Tesalonike, na we yakiriwe muri ubwo buryo bunyuranye. Bamwe bari bashishikariye kubahiriza Ijambo ry’Imana, mu gihe abandi bo barirwanyije. Ku birebana n’abaryakiriye neza, Luka yaranditse ati ‘bamwe mu [Bayahudi] barizeye [baba Abakristo] kandi bifatanya na Pawulo na Silasi. Abagiriki benshi basengaga Imana, n’abagore b’abanyacyubahiro benshi na bo babigenza batyo’ (Ibyak 17:4). Nta gushidikanya ko abo bigishwa bashya bishimiye ko basobanukiwe neza Ibyanditswe.

9 Nubwo bamwe bishimiye amagambo ya Pawulo, abandi bamurakariye. Abayahudi bamwe b’i Tesalonike bagiriye Pawulo ishyari kubera ko ubutumwa bwe bwakoze ku mutima “Abagiriki benshi.” Abo Bayahudi bari barigishije abo Banyamahanga b’Abagiriki Ibyanditswe by’Igiheburayo, bahindukirira idini ryabo, bityo bakaba barumvaga ko abo Bagiriki bari umutungo wabo bwite. Ariko noneho mu buryo butunguranye, byasaga naho Pawulo yarimo yiba abo Bagiriki ngo abigarurire, kandi akabikorera mu isinagogi. Ibyo byarakaje Abayahudi cyane.

“Bajya gushakisha Pawulo na Silasi kugira ngo babazane imbere y’abaturage.”—Ibyakozwe 17:5

10 Luka atubwira uko byagenze nyuma yaho, agira ati “ariko Abayahudi bagira ishyari, bafata abantu b’ibirara birirwaga mu isoko, bishyira hamwe maze batangira guteza akavuyo mu mujyi. Batera kwa Yasoni, bajya gushakisha Pawulo na Silasi kugira ngo babazane imbere y’abaturage. Bababuze, bakurubana Yasoni n’abandi bavandimwe babashyira abayobozi b’umujyi, barasakuza bati: ‘Aba bagabo bateza akaduruvayo ahantu hose none bageze n’ino. Yasoni yarabakiriye arabacumbikira. Aba bantu bose basuzugura amategeko ya Kayisari, bavuga ko hariho undi mwami witwa Yesu’” (Ibyak 17:5-7). Ni izihe ngaruka icyo gitero cyari kugira kuri Pawulo na bagenzi be?

11. Ni ibihe birego Pawulo na bagenzi be b’ababwiriza b’Ubwami barezwe, kandi se ni irihe tegeko ababaregaga bashobora kuba baratekerezaga? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

11 Iyo abantu biremye agatsiko, bashobora gukora ibintu bibi cyane. Bagira ubukana nk’umugezi wuzuye, bakagira urugomo kandi bagakora ibintu nta rutangira. Iyo ni yo ntwaro Abayahudi bakoresheje kugira ngo bagerageze kwikiza Pawulo na Silasi. Abo Bayahudi bamaze “guteza akavuyo mu mujyi,” bagerageje kwemeza abategetsi ko abo bagabo baregwaga ibirego bikomeye. Ikirego cya mbere cyari icy’uko Pawulo na bagenzi be b’ababwiriza b’Ubwami bari ‘bateje akaduruvayo ahantu hose,’ nubwo Pawulo na bagenzi atari bo bari bateje akaduruvayo i Tesalonike. Ikirego cya kabiri cyo cyari gikomeye kurushaho. Abo Bayahudi bavuze ko abo bamisiyonari batangazaga ko hari undi Mwami, ari we Yesu, bityo bakaba batarumviraga amategeko y’umwami w’abami. a

12. Ni iki kigaragaza ko ibirego Abakristo barezwe i Tesalonike byashoboraga gutuma bahura n’ibibazo bikomeye?

12 Wibuke ko abayobozi b’idini na bo bareze Yesu ibirego nk’ibyo. Babwiye Pilato bati “uyu muntu twamusanze agandisha abaturage . . . kandi avuga ko ari we Kristo umwami” (Luka 23:2). Pilato ashobora kuba yaratinye ko umwami w’abami yabona ko yihanganiye icyaha cy’ubugambanyi, nuko atanga Yesu ngo yicwe. Mu buryo nk’ubwo, ibirego Abakristo barezwe i Tesalonike, byashoboraga gutuma bahura n’ibibazo bikomeye. Hari igitabo kigira kiti “ibyo byabashyiraga mu kaga gakomeye cyane rwose, kuko ‘incuro nyinshi umuntu washinjwaga gusa ko yashatse kugambanira Abami b’abami yicwaga.’” None se icyo gitero cyuzuye urwango cyari kugira icyo kigeraho?

13, 14. (a) Kuki igitero cy’agatsiko k’abantu kitagize icyo kigeraho? (b) Ni mu buhe buryo Pawulo yagize amakenga akurikije inama ya Yesu, kandi se twakwigana dute urugero rwe?

13 Icyo gitero cyananiwe guhagarika umurimo wo kubwiriza i Tesalonike. Kubera iki? Impamvu imwe yabiteye, ni uko batabonye Pawulo na Silasi. Byongeye kandi, uko bigaragara, abategetsi b’umugi ntibemeye ko ibyo birego byari ukuri. Abo bategetsi bamaze kwaka “amafaranga menshi y’ingwate” Yasoni n’abandi bavandimwe bari babashyikirije, bikaba bishoboka ko ari amafaranga babaciye kugira ngo babarekure, barabaretse baragenda (Ibyak 17:8, 9). Pawulo yakurikije inama ya Yesu yo ‘kugira ubushishozi nk’inzoka, ariko tukamera nk’inuma tutagira uburiganya,’ maze agira amakenga yirinda akaga kugira ngo ashobore gukomeza kubwiriza ahandi (Mat 10:16). Uko bigaragara rero, kuba Pawulo yari afite ubushizi bw’amanga, ntibyasobanuraga ko yitegezaga akaga. Abakristo bo muri iki gihe bakwigana bate urugero rwe?

14 Muri iki gihe, incuro nyinshi abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bagiye bashishikariza abantu kwirema udutsiko bakagaba ibitero ku Bahamya ba Yehova. Bagiye bavuza induru bashinja Abahamya ubugambanyi no kugandisha abaturage, maze bakabangisha abategetsi. Kimwe n’abatotezaga Abakristo mu kinyejana cya mbere, muri iki gihe abaturwanya na bo babiterwa n’ishyari. Uko byagenda kose, Abakristo b’ukuri ntibitegeza akaga. Twirinda uko bishoboka kose guhangana n’abo bantu badashyira mu gaciro baba barakaye, ahubwo tugashaka uko twakomeza umurimo wacu mu mahoro, wenda tukazagaruka igihe bazaba batakirakaye.

“Bari bafite umutima mwiza” (Ibyak 17:10-15)

15. Abantu b’i Beroya bakiriye bate ubutumwa bwiza?

15 Pawulo na Silasi boherejwe i Beroya, ku birometero bigera kuri 65 ku bw’umutekano wabo. Pawulo agezeyo, yagiye mu isinagogi abwiriza abari bahateraniye. Mbega ukuntu yashimishijwe no kubona ko abantu bakiriye neza ibyo yababwiraga! Luka yanditse ko Abayahudi b’i Beroya “bari bafite umutima mwiza kurusha ab’i Tesalonike, kuko bemeye ijambo ry’Imana n’umutima wabo wose. Buri munsi bagenzuraga mu Byanditswe babyitondeye, kugira ngo barebe niba ibyo bababwiraga ari ukuri koko” (Ibyak 17:10, 11). Mbese ayo magambo yaba yaravugaga nabi abantu b’i Tesalonike bari barakiriye ukuri? Oya rwose. Nyuma yaho Pawulo yarabandikiye ati “ni cyo gituma natwe dushimira Imana ubudacogora, kubera ko igihe mwakiraga ijambo ry’Imana twababwiye, mutaryemeye nk’ijambo ry’abantu, ahubwo mwemeye ko ari ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko, ari na ryo rikorera muri mwe abizera” (1 Tes 2:13). None se ni iki cyatumye Abayahudi b’i Beroya bavugwaho ko bari bafite umutima mwiza kurushaho?

16. Kuki byari bikwiriye ko ab’i Beroya bavugwaho ko “bari bafite umutima mwiza”?

16 Nubwo ibyo abantu b’i Beroya bumvise byari bishya, ntibagize urwikekwe cyangwa ngo babinenge. Ariko nanone ntibapfuye kubyemera gutyo gusa. Barabanje batega amatwi Pawulo bitonze. Hanyuma, bagenzuye mu Byanditswe kugira ngo barebe niba ibyo Pawulo yari yabasobanuriye byari ukuri. Byongeye kandi, bigaga Ijambo ry’Imana bashyizeho umwete, atari ku Isabato gusa, ahubwo buri munsi. Kandi baryigaga “barishishikariye cyane” bakihatira kumenya icyo Ibyanditswe bivuga kuri iyo nyigisho bari bamaze kumva. Hanyuma, bagaragaje umuco wo kwicisha bugufi bagira ibyo bahindura, kuko ‘benshi muri bo bizeye’ (Ibyak 17:12). Ntibitangaje rero kuba Luka avuga ko bo “bari bafite umutima mwiza.”

17. Kuki urugero rw’abantu b’i Beroya ari rwiza cyane, kandi se ni mu buhe buryo twakomeza kubigana nubwo twaba tumaze igihe kinini twizeye?

17 Abo bantu b’i Beroya ntibari bazi ko inkuru y’ukuntu bakiriye ubutumwa bwiza yari kwandikwa mu Ijambo ry’Imana, ikaba urugero rwiza rugaragaza abantu bakira neza ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Bakoze ibyo Pawulo yari yiteze ko bakora, akaba ari na byo Yehova yifuzaga ko bakora. Mu buryo nk’ubwo, dutera abantu inkunga yo kugenzura Bibiliya babyitondeye, kugira ngo ukwizera kwabo gushinge imizi mu Ijambo ry’Imana. Ariko se iyo tumaze kwizera, biba bikiri ngombwa ko dukomeza kugira uwo mutima mwiza? Cyane rwose! Icyo gihe ni bwo tuba tugomba kurushaho kugira umwete wo kwiga ibyerekeye Yehova kandi tukihutira gushyira mu bikorwa inyigisho ze. Iyo tubigenje dutyo, tuba tureka Yehova akatubumba kandi akadutoza gukora ibyo ashaka (Yes 64:8). Bityo dukomeza gukorera Data wo mu ijuru mu buryo bwuzuye kandi tukamushimisha.

18, 19. (a) Kuki Pawulo yavuye i Beroya, ariko se ni mu buhe buryo yatanze urugero rwo kwihangana dukwiriye kwigana? (b) Ni ba nde noneho Pawulo yari agiye kubwiriza, kandi se yari kubasanga he?

18 Pawulo ntiyamaze i Beroya igihe kirekire. Bibiliya igira iti “Abayahudi b’i Tesalonike bamenye ko Pawulo abwiriza ijambo ry’Imana n’i Beroya, na ho barahaza kugira ngo bashuke abaturage kandi batume bigaragambya. Uwo mwanya abavandimwe bahita bohereza Pawulo ngo ajye ku nyanja, ariko Silasi na Timoteyo bo barasigara. Abaherekeje Pawulo, bamugejeje muri Atene maze bamusezeraho. Nuko abatuma kuri Silasi na Timoteyo ngo bazakore ibishoboka byose bamugereho vuba” (Ibyak 17:13-15). Mbega ukuntu abo banzi b’ubutumwa bwiza batavaga ku izima! Kubera ko bumvaga kwirukana Pawulo i Tesalonike bidahagije, bamukurikiye n’i Beroya bagerageza gutezayo akavuyo, ariko byose biba iby’ubusa. Pawulo yari azi ko ifasi ye yari ngari. Yarimutse ajya kubwiriza ahandi. Nimucyo natwe muri iki gihe twiyemeze kujya tuburizamo imihati y’abagerageza guhagarika umurimo wacu wo kubwiriza.

19 Kubera ko Pawulo yari amaze kubwiriza Abayahudi b’i Tesalonike n’i Beroya mu buryo bwitondewe, yari yariboneye akamaro ko kubwiriza nta gutinya no gufasha abantu gutekereza ku Byanditswe. Natwe ni uko tugomba kubigenza. Ariko noneho, Pawulo yari agiye guhura n’abantu batandukanye n’abo. Yari agiye guhura n’Abanyamahanga bo muri Atene. Byari kumugendekera bite ageze muri uwo mugi? Ibyo tuzabibona mu gice gikurikira.

a Dukurikije uko intiti imwe ibivuga, icyo gihe hari itegeko rya Kayisari ryabuzanyaga guhanura “kuza k’undi mwami cyangwa ubundi bwami, cyane cyane umwami wavugwagaho ko yari gusimbura cyangwa agacira urubanza umwami w’abami wariho.” Abanzi ba Pawulo bagoretse ubutumwa Pawulo yabwirizaga bavuga ko bwanyuranyaga n’iryo tegeko. Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Ba Kayisari n’igitabo cy’Ibyakozwe.”