Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 9

“Imana ntirobanura”

“Imana ntirobanura”

Batangira kubwiriza Abanyamahanga batakebwe

Ibyakozwe 10:1–11:30

1-3. Ni irihe yerekwa Petero yabonye, kandi se kuki ari iby’ingenzi ko tumenya icyo risobanura?

 HARI mu mwaka wa 36. Izuba ryaravaga, kandi Petero yasengeraga mu cyumba cyo hejuru mu nzu yari mu mugi wa Yopa wari hafi y’inyanja. Yari amaze iminsi acumbitse muri iyo nzu. Kuba yari yaremeye kuguma aho, bigaragaza mu rugero runaka ko atagiraga urwikekwe. Iyo nzu yari iy’umugabo witwaga Simoni watunganyaga impu, kandi si ko buri Muyahudi wese yari kwemera gucumbika ku muntu ukora umwuga nk’uwo. a Icyakora, Petero yari agiye kwiga isomo ry’ingenzi rirebana n’uko Yehova atarobanura.

2 Igihe Petero yari agisenga yabaye nk’urota, kandi ibyo yabonye nta Muyahudi bitari kubangamira. Yabonye ikintu kimeze nk’umwenda kimanuka kiva mu ijuru kirimo inyamaswa zizira zivugwa mu Mategeko. Petero amaze kubwirwa ngo abage maze arye, yarashubije ati ‘ntabwo nigeze ndya ikintu cyanduye.’ Yabwiwe incuro eshatu zose ko ‘ibintu Imana yejeje areka kubyita ibyanduye’ (Ibyak 10:14-16). Iryo yerekwa ryatumye Petero amara umwanya muto yayobewe icyo yakora.

3 Iryo yerekwa Petero yabonye ryasobanuraga iki? Ni iby’ingenzi ko dusobanukirwa icyo iryo yerekwa risobanura, kubera ko ritwereka mu buryo bwimbitse uko Yehova abona abantu. Twe Abakristo b’ukuri, ntitwashobora guhamya iby’Ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye keretse gusa twitoje kubona abantu nk’uko Imana ibabona. Kugira ngo dusobanukirwe iyerekwa rya Petero, nimucyo dusuzume ibindi bintu bifitanye isano na ryo.

‘Yahoraga asenga Imana ayinginga’ (Ibyak 10:1-8)

4, 5. Koruneliyo yari muntu ki, kandi se byagenze bite igihe yasengaga?

4 Petero ntiyari azi ko umunsi wabanjirije uwo, mu mugi wa Kayisariya wari ku birometero 50 mu majyaruguru, hari umugabo witwa Koruneliyo na we wari wabonye iyerekwa riturutse ku Mana. Koruneliyo uwo yari umutware watwaraga umutwe w’ingabo z’Abaroma, kandi “yari umuntu wubaha Imana.” b Nanone yari intangarugero mu kwita ku muryango we, kubera ko ‘yatinyaga Imana we n’abo mu rugo rwe bose.’ Koruneliyo ntiyari umunyamahanga wari warahindukiriye idini ry’Abayahudi, ahubwo yari Umunyamahanga utarakebwe. Ariko yagiriraga impuhwe Abayahudi babaga bakennye, akabafasha. Uwo mugabo wari ufite umutima utaryarya ‘yahoraga asenga Imana ayinginga.’—Ibyak 10:2.

5 Ahagana mu ma saa cyenda, igihe Koruneliyo yarimo asenga yareretswe maze umumarayika aramubwira ati “amasengesho yawe Imana yarayumvise kandi yabonye ibikorwa byinshi byiza ukorera abandi” (Ibyak 10:4). Koruneliyo akurikije ubuyobozi yahawe na marayika, yohereje abagabo ngo bajye guhamagara intumwa Petero. Kubera ko Koruneliyo yari Umunyamahanga utarakebwe, yari agiye kwinjira mu muryango atashoboraga kwinjiramo mbere y’icyo gihe. Yari agiye kwakira ubutumwa butanga agakiza.

6, 7. (a) Tanga urugero rugaragaza ko Imana isubiza amasengesho y’abantu bafite umutima utaryarya bifuza kumenya ukuri ku biyerekeyeho. (b) Ibintu nk’ibyo bitugaragariza iki?

6 Ese muri iki gihe Imana yaba isubiza amasengesho y’abantu bafite imitima itaryarya bifuza kumenya ukuri ku biyerekeyeho? Reka dufate urugero. Umugore umwe wo muri Alubaniya yahawe igazeti y’Umunara w’Umurinzi irimo ingingo ivuga ibyo kurera abana. c Yabwiye Umuhamya wari wamusuye iwe ati “wari uzi ko nahoze nsenga Imana nyisaba ko yamfasha kurera abakobwa banjye? None dore irakunyoherereje. Wankoze ku mutima, umpa icyo nari nkeneye rwose.” Uwo mugore n’abakobwa be batangiye kwiga Bibiliya kandi nyuma yaho umugabo we na we yatangiye kwiga Bibiliya.

7 Ese urwo ni rwo rugero rwonyine? Oya rwose! Ibintu nk’ibyo byagiye biba ahantu henshi hirya no hino ku isi, kandi bikabaho kenshi cyane ku buryo utavuga ko byabaye mu buryo bw’impanuka gusa. None se ibyo bitugaragariza iki? Mbere na mbere, bitugaragariza ko Yehova asubiza amasengesho y’abantu bamushakana umutima utaryarya (1 Abami 8:41-43; Zab 65:2). Icya kabiri, abamarayika baradushyigikira mu murimo dukora wo kubwiriza.—Ibyah 14:6, 7.

“Petero yari akiri mu rujijo” (Ibyak 10:9-23a)

8, 9. Ni iki umwuka wera wamenyesheje Petero, kandi se yabyakiriye ate?

8 Igihe intumwa zoherejwe na Koruneliyo zahageraga, Petero yari hejuru y’inzu “akiri mu rujijo” ku bihereranye n’icyo iyerekwa yabonye ryasobanuraga (Ibyak 10:17). Ese Petero wari wahakanye incuro eshatu zose avuga ko atashoboraga kurya ibyokurya bihumanye dukurikije Amategeko, yari kwemera kujyana n’abo bagabo akinjira mu rugo rw’Umunyamahanga? Umwuka wera wamusobanuriye icyo Imana ishaka. Petero yarabwiwe ati “hari abagabo batatu bagushaka. None rero haguruka umanuke ujyane na bo udashidikanya rwose, kubera ko ari njye wabohereje” (Ibyak 10:19, 20). Iyerekwa ry’ikintu kimeze nk’umwenda Petero yabonye nta gushidikanya ko ryamuteguriye kwemera ubuyobozi bw’umwuka wera.

9 Petero amenye ko Imana ari yo yategetse Koruneliyo kumutumaho, yinjije mu nzu izo ntumwa z’Abanyamahanga ‘arazicumbikira’ (Ibyak 10:23a). Iyo ntumwa yumvira yari yamaze kwemera ibyo bintu bishya bihuje n’ibyo Imana ishaka.

10. Yehova ayobora ate ubwoko bwe, kandi se ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?

10 Kugeza n’uyu munsi Yehova ayobora ubwoko bwe buhoro buhoro (Imig 4:18). Ayobora ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ akoresheje umwuka wera we (Mat 24:45). Hari igihe duhabwa ibisobanuro bishya ku birebana n’uko twari dusanzwe dusobanukiwe Ijambo ry’Imana, cyangwa hakabaho ihinduka mu mikorere y’umuryango wa Yehova. Byaba byiza twibajije tuti ‘ese iyo bigenze biryo mbyifatamo nte? Ese nkurikiza ubwo buyobozi umwuka wera uba utanze?’

Petero ‘yabategetse kubatizwa’ (Ibyak 10:23b-48)

11, 12. Petero yakoze iki amaze kugera i Kayisariya, kandi se ni iki yamenye?

11 Umunsi wakurikiye iyerekwa, Petero n’abandi bantu icyenda, ni ukuvuga za ntumwa eshatu zari zoherejwe na Koruneliyo n’‘abavandimwe batandatu’ b’Abayahudi bakomoka i Yopa, bafashe inzira berekeza i Kayisariya (Ibyak 11:12). Kubera ko Koruneliyo yari yiteguye kwakira Petero, yari yatumiye “bene wabo n’inshuti ze z’inkoramutima,” uko bigaragara bose bakaba bari Abanyamahanga (Ibyak 10:24). Petero ahageze, yakoze ikintu atari yarigeze atekereza ko yakora: yinjiye mu nzu y’Umunyamahanga utarakebwe. Petero yasobanuye impamvu agira ati “muzi neza ko amategeko atemerera Umuyahudi kwifatanya n’undi muntu utari umuyahudi cyangwa kumwegera. Ariko Imana yanyeretse ko nta muntu ngomba kwita uwanduye” (Ibyak 10:28). Icyo gihe noneho Petero yari asobanukiwe ko iyerekwa yari yabonye ryari rigamije kumwigisha isomo ritagarukira gusa ku bwoko bw’ibyokurya umuntu yagombye kurya. ‘Nta muntu yagombaga kwita uwanduye,’ niyo yaba Umunyamahanga.

“Koruneliyo yari abategereje kandi yari yatumiye bene wabo n’inshuti ze z’inkoramutima.”​—Ibyakozwe 10:24

12 Abari aho bose bifuzaga cyane gutega Petero amatwi. Koruneliyo yagize ati “twese turi hano imbere y’Imana kugira ngo twumve ibyo Yehova yagutegetse kuvuga” (Ibyak 10:33). Wari kumva umeze ute iyo uza kumva amagambo nk’ayo avuzwe n’umuntu ushimishijwe? Petero yatangije amagambo afite imbaraga agira ati “ubu menye ntashidikanya ko Imana itarobanura. Ahubwo muri buri gihugu, umuntu wese uyitinya kandi agakora ibyiza, iramwemera” (Ibyak 10:34, 35). Petero yari amaze kumenya ko uko Imana ibona abantu bidashingiye ku bwoko, igihugu cyangwa ibindi bintu bigaragarira amaso. Yakomeje ahamya ibyerekeye umurimo wa Yesu, urupfu rwe n’umuzuko we.

13, 14. (a) Ihinduka ryabaye kuri Koruneliyo n’abandi Banyamahanga mu mwaka wa 36 ryasobanuraga iki? (b) Kuki tutagombye kurobanura abantu dushingiye ku isura yabo?

13 Habayeho ikintu kitari cyarigeze kibaho mbere yaho. “Igihe Petero yari akivuga,” umwuka wera wasutswe kuri abo ‘banyamahanga’ (Ibyak 10:44, 45). Aho ni ho honyine mu Byanditswe havugwa abantu basutsweho umwuka wera mbere y’uko babatizwa. Petero amaze kubona icyo kimenyetso cyagaragazaga ko Imana ibemera, ‘yategetse [abo Banyamahanga] kubatizwa (Ibyak 10:48). Ihinduka ry’abo Banyamahanga ryabaye mu mwaka wa 36 ryagaragaje iherezo ry’ukwemerwa kw’Abayahudi (Dan 9:24-27). Igihe Petero yabwirizaga abo banyamahanga, yari akoresheje ‘urufunguzo rw’ubwami’ rwa gatatu ari na rwo rwa nyuma (Mat 16:19). Urwo rufunguzo rwatumye Abanyamahanga batakebwe babona uburyo bwo guhinduka Abakristo basutsweho umwuka.

14 Twe ababwiriza b’Ubwami muri iki gihe, tuzirikana ko “Imana itarobanura ku butoni” (Rom 2:11). Imana ishaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa” (1 Tim 2:4). Bityo rero, ntitwagombye na rimwe kurobanura abantu dushingiye ku isura yabo. Inshingano yacu ni iyo gusobanura iby’Ubwami bw’Imana mu buryo bwitondewe, kandi ibyo bikubiyemo kubwiriza abantu bose tutitaye ku bwoko, igihugu, isura cyangwa idini bakuriyemo.

‘Baremeye, maze basingiza Imana’ (Ibyak 11:1-18)

15, 16. Kuki Abakristo bamwe b’Abayahudi bagishije Petero impaka, kandi se yasobanuye ate ibyo yari yakoze?

15 Petero yahise ajya i Yerusalemu, uko bigaragara akaba yari ashishikajwe no kujya kuvuga ibyari byabaye. Ariko bisa n’aho inkuru y’uko Abanyamahanga batakebwe bari “bemeye ijambo ry’Imana” yamutanze i Yerusalemu. Petero akigerayo, ‘abari bashyigikiye ibyo gukebwa batangiye kumunenga.’ Bari babujijwe amahoro n’uko yinjiye ‘mu nzu y’abantu batakebwe agasangira na bo’ (Ibyak 11:1-3). Ikibazo nticyari icy’uko Abanyamahanga batashoboraga guhinduka Abakristo. Ahubwo, abo bigishwa b’Abayahudi bakomezaga gutsimbarara ku gitekerezo cy’uko Abanyamahanga bagombaga gukurikiza Amategeko, hakubiyemo n’iryo gukebwa, kugira ngo bashobore gusenga Yehova mu buryo yemera. Biragaragara ko abigishwa bamwe b’Abayahudi batemeraga ko batari bakigengwa n’Amategeko ya Mose.

16 Petero yasobanuye ate ibyo yari yakoze? Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 11:4-16, yababwiye ibihamya bine bigaragaza ko yari afite ubuyobozi buva ku Mana: (1) iyerekwa yari yabonye (umurongo wa 4-10); (2) itegeko yahawe n’umwuka wera (umurongo wa 11, 12); (3) umumarayika wasuye Koruneliyo (umurongo wa 13, 14); hamwe no (4) gusukwa k’umwuka wera ku Banyamahanga (umurongo wa 15, 16). Petero yashoje abaza ikibazo gikangura ibitekerezo agira ati ‘none se niba Imana yarahaye [Abanyamahanga bizeye] impano [y’umwuka wera] nk’iyo yaduhaye [natwe Abayahudi], twebwe abizeye Umwami Yesu Kristo, nari muntu ki wo kubuza Imana gukora ibyo ishaka?’—Ibyak 11:17.

17, 18. (a) Ni mu buhe buryo ubuhamya Petero yatanze bwabereye Abakristo b’Abayahudi ikigeragezo? b) Kuki gukomeza kunga ubumwe mu itorero rya gikristo bishobora kugorana, kandi se byaba byiza twibajije ibihe bibazo?

17 Ubuhamya Petero yatanze bwabereye abo Bakristo b’Abayahudi ikigeragezo gikomeye. Ese bari kwikuramo urwikekwe urwo ari rwo rwose maze bakemera ko abo Banyamahanga bari bamaze kubatizwa bari Abakristo bagenzi babo? Iyo nkuru itubwira ko intumwa n’abandi Bakristo b’Abayahudi ‘babyumvise bakemera, maze bagasingiza Imana bati “ubwo rero, abanyamahanga na bo Imana yabahaye uburyo bwo kwihana kugira ngo bazabone ubuzima bw’iteka”’ (Ibyak 11:18). Iyo mitekerereze myiza yatumye itorero rikomeza kunga ubumwe.

18 Gukomeza kunga ubumwe muri iki gihe bishobora kugorana, kubera ko abasenga Imana by’ukuri “bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose” (Ibyah 7:9). Ni yo mpamvu mu matorero menshi dusangamo abantu b’amoko n’imico bitandukanye, kandi bakuriye mu mimerere itandukanye. Byaba byiza twibajije tuti ‘ese naranduye urwikekwe urwo ari rwo rwose mu mutima wanjye? Ese niyemeje maramaje kutazigera ndeka ngo ibintu byo muri iyi si bitera amacakubiri mu bantu, hakubiyemo gukunda igihugu by’agakabyo, ivangura ry’amoko no kwibona bitewe n’umuco wacu, bigire ingaruka ku kuntu mfata abavandimwe banjye b’Abakristo?’ Ibuka uko byagendekeye Petero (Kefa) nyuma y’imyaka runaka Abanyamahanga ba mbere bahindutse Abakristo. Urwikekwe rwamugizeho ingaruka, ‘yitandukanya’ n’Abakristo b’Abanyamahanga kandi byabaye ngombwa ko Pawulo amukosora (Gal 2:11-14). Nimucyo dukomeze kwirinda kugwa mu mutego wo kugira urwikekwe.

‘Abantu benshi barizeye’ (Ibyak 11:19-26a)

19. Abakristo b’Abayahudi bo muri Antiyokiya batangiye kubwiriza ba nde, kandi se bageze ku ki?

19 Ese abigishwa ba Yesu batangiye kubwiriza Abanyamahanga batakebwe? Zirikana ibyabaye nyuma yaho muri Antiyokiya ya Siriya. d Uwo mugi wari utuwe n’Abayahudi benshi, kandi bari babanye neza n’Abanyamahanga. Bityo byari byoroshye kubwiriza Abanyamahanga bari batuye muri Antiyokiya. Muri uwo mugi ni ho abigishwa bamwe b’Abayahudi batangiye gutangariza ubutumwa bwiza “abantu bavugaga Ikigiriki” (Ibyak 11:20). Uwo murimo wo kubwiriza ntiwibanze ku Bayahudi bavugaga ikigiriki gusa, ahubwo nanone wibandaga ku Banyamahanga batakebwe. Yehova yabahaye umugisha muri uwo murimo, maze ‘abantu benshi barizera.’—Ibyak 11:21.

20, 21. Barinaba yagaragaje ate ko yiyoroshyaga by’ukuri, kandi se twagaragaza dute umuco nk’uwo mu gihe dukora umurimo wacu wo kubwiriza?

20 Kugira ngo itorero ry’i Yerusalemu ryite kuri abo bantu, ryohereje Barinaba muri Antiyokiya. Uko bigaragara abantu bitabiraga ubutumwa bwiza bari benshi cyane ku buryo atashoboraga kubitaho wenyine. Ni nde wundi wari gushobora kumufasha utari Sawuli, wari waragizwe intumwa ku banyamahanga (Ibyak 9:15; Rom 1:5)? None se Barinaba yari kumva ko Sawuli aje kumuvundira? Oya, ahubwo Barinaba yagaragaje ko yari umuntu wiyoroshya by’ukuri. Yafashe iya mbere ajya i Taruso gushaka Sawuli, maze amuzana muri Antiyokiya kugira ngo amufashe. Bamaranye umwaka wose batera inkunga abigishwa bo mu itorero ryaho.—Ibyak 11:22-26a.

21 Twagaragaza dute ko twiyoroshya mu gihe dusohoza umurimo wacu wo kubwiriza? Uwo muco ukubiyemo kumenya ko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira. Twese tugira imbaraga n’ubuhanga bitandukanye. Urugero, bamwe bashobora kugira icyo bageraho mu kubwiriza mu buryo bufatiweho cyangwa ku nzu n’inzu, ariko bakagira ingorane mu gusubira gusura cyangwa gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Niba se wifuza kongera ubuhanga bwawe mu buryo runaka bwo kubwiriza, kuki utasaba ubufasha? Nubigenza utyo, ushobora kuzarushaho kugira icyo ugeraho kandi uzagira ibyishimo byinshi mu murimo.—1 Kor 9:26.

‘Boherereza imfashanyo abavandimwe’ (Ibyak 11:26b-30)

22, 23. Abavandimwe bo muri Antiyokiya bagaragaje bate urukundo rwa kivandimwe, kandi se ni mu buhe buryo ubwoko bw’Imana muri iki gihe bugaragaza urukundo nk’urwo?

22 Muri Antiyokiya ni ho “abigishwa bitiwe Abakristo bwa mbere, biturutse ku Mana” (Ibyak 11:26b). Iryo zina ryemewe n’Imana rikwiranye rwose n’abantu babaho bakurikiza urugero basigiwe na Kristo. Ese igihe abantu bo mu mahanga babaga Abakristo, Abayahudi bashoboye kunga ubumwe n’Abanyamahanga bizeye? Reka turebe uko byagenze igihe hateraga inzara ikaze mu mwaka wa 46. e Mu bihe bya kera inzara yibasiraga abakene batashoboraga kwizigamira amafaranga cyangwa ibyokurya byinshi. Muri iyo nzara, Abakristo b’Abayahudi babaga i Yudaya, uko bigaragara benshi muri bo bakaba bari abakene, bari bakeneye imfashanyo. Abavandimwe bo muri Antiyokiya, hakubiyemo n’Abakristo b’Abanyamahanga, bamaze kubimenya ‘boherereje imfashanyo’ abavandimwe bari batuye i Yudaya (Ibyak 11:29). Mbega ukuntu bagaragaje urukundo rwa kivandimwe kandi ruvuye ku mutima!

23 Ibyo ni na ko bimeze mu bwoko bw’Imana muri iki gihe. Iyo tumenye ko abavandimwe bacu, baba abo mu kindi gihugu cyangwa mu karere dutuyemo hari ibyo bakeneye, dushakisha uko twabafasha tubyishimiye. Komite z’Ibiro by’Amashami zihita zishyiraho Komite z’Ubutabazi kugira ngo zite ku bavandimwe bacu baba bagezweho n’ibiza, urugero nk’inkubi y’umuyaga, imitingito na tsunami. Iyo mihati yose ishyirwaho kugira ngo hatangwe ubutabazi, igaragaza ko urukundo rwacu rwa kivandimwe ruzira uburyarya.—Yoh 13:34, 35; 1 Yoh 3:17.

24. Twagaragaza dute ko dufatana uburemere ibisobanuro by’iyerekwa Petero yabonye?

24 Kubera ko turi Abakristo b’ukuri, dufatana uburemere ibisobanuro by’iyerekwa Petero yabonye mu kinyejana cya mbere igihe yari i Yopa mu cyumba cyo hejuru. Dusenga Imana itarobanura ku butoni. Ishaka ko dukomeza gusobanura iby’Ubwami bwayo mu buryo bwitondewe, ibyo bikaba bikubiyemo kubwiriza abantu bose nta kurobanura ku bwoko, igihugu cyangwa urwego rw’imibereho. Ku bw’ibyo rero, nimucyo twiyemeze guha buri wese uzemera kudutega amatwi uburyo bwo kwitabira ubutumwa bwiza.—Rom 10:11-13.

Mu gihe abavandimwe bacu hari ibyo bakeneye, dushakisha uko twabafasha tubyishimiye

a Abayahudi bamwe banenaga abantu batunganyaga impu kubera ko uwo mwuga watumaga akora ku mpu n’intumbi z’inyamaswa kandi n’ibikoresho byakoreshwaga muri uwo mwuga byabonwaga ko biteye iseseme. Abatunganyaga impu babonwaga ko ari abantu bahumanye ku buryo batashoboraga kwinjira mu rusengero, ndetse n’aho bakoreraga hagombaga kuba ari ku ntera ireshya nibura n’imikono 50 cyangwa metero 22 uvuye mu mugi. Ibyo bishobora kuba bisobanura impamvu inzu ya Simoni yari “ku nyanja.”—Ibyak 10:6.

b Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Koruneliyo n’ingabo z’Abaroma.”

c Iyo ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Inama ziringirwa ku birebana no kurera abana.” Yasohotse mu igazeti yo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2006, ku ipaji 4 kugeza ku ya 7.

d Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Antiyokiya ya Siriya.”

e Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwaga Josèphe yavuze iby’iyo “nzara ikomeye” yateye ku ngoma y’umwami w’abami witwaga Kalawudiyo (mu mwaka wa 41-54).