Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Mubwiriza w’Ubwami dukunda,

Tekereza uri umwe mu ntumwa za Yesu, uhagaze ku musozi w’Imyelayo, maze Yesu akababonekera. Mu gihe yitegura kuzamuka mu ijuru, akababwira ati “umwuka wera nubazaho muzagira imbaraga, kandi muzambera abahamya i Yerusalemu, i Yudaya n’i Samariya mugere no mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8). Wabyifatamo ute?

Wenda ushobora kumva iyo nshingano ikomeye cyane ku buryo utazayishobora. Ushobora kwibaza uti ‘ese ko turi itsinda rito ry’abigishwa, twashobora dute guhamya iby’ubwami “kugera mu turere twa kure cyane tw’isi”?’ Ushobora kwibuka umuburo Yesu yatanze mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, agira ati “‘umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba barantoteje namwe bazabatoteza; niba barubahirije ijambo ryanjye, n’iryanyu bazaryubahiriza. Ariko bazabakorera ibyo byose babahora izina ryanjye, kuko batazi uwantumye” (Yoh 15:20, 21). Mu gihe utekereza kuri ayo magambo, ushobora kwibaza uti ‘nahamya nte iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye kandi ndwanywa nkanatotezwa?’

Muri iki gihe na bwo twibaza ibibazo nk’ibyo. Inshingano twe Abahamya ba Yehova dufite, idusaba ko natwe duhamya iby’ubwami mu buryo bunonosoye “kugera mu turere twa kure cyane tw’isi,” maze ubutumwa bukagera ‘mu bantu bo mu bihugu byose’ (Mat 28:19, 20). Uwo murimo wari gusohozwa ute, cyane cyane ko byari byarahanuwe ko wari kurwanywa?

Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, kitubwira mu buryo bushishikaje ukuntu intumwa n’abandi Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bashoboye gusohoza inshingano yabo babifashijwemo na Yehova. Iki gitabo, cyagenewe kugufasha gusuzuma ibyanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe no kwiyumvisha ibintu bishishikaje byabaye muri icyo gihe. Uzatangazwa no kubona ko ibyinshi mu byabaye ku bagaragu b’Imana bo mu kinyejana cya mbere bisa n’ibiba ku bagaragu bayo muri iki gihe. Uzibonera ko ibyo bintu duhuriyeho bidafitanye isano n’umurimo dukora gusa, ahubwo ko nanone bifitanye isano na gahunda dukurikiza mu gihe dukora uwo murimo. Nta gushidikanya ko gutekereza kuri ibyo bintu duhuriyeho, bizatuma urushaho kwizera ko Yehova Imana akomeje kuyobora abagize umuryango we bo ku isi.

Twiringiye ko gusuzuma igitabo cy’Ibyakozwe bizatuma urushaho kwizera ko Yehova azagufasha, kandi ko imbaraga z’umwuka we wera zizagukomeza, kandi ibyo ni na byo dusaba mu masengesho yacu. Turifuza ko byagutera inkunga yo gukomeza ‘guhamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye,’ no gufasha abandi kubona inzira y’agakiza.—Ibyak 28:23; 1 Tim 4:16.

Abavandimwe bawe,

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova