Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 2 • IBYAKOZWE 6:8–9:43

“Ibitotezo bikomeye byibasira itorero”

“Ibitotezo bikomeye byibasira itorero”

IBYAKOZWE 8:1

Ese Abakristo bo mu kinyejana cya mbere baba baremeye ko ibitotezo byagendaga byiyongera bibaca intege, bikababuza guhamya iby’Ubwami bw’Imana? Reka da! Muri uyu mutwe, tuzabona ko mu by’ukuri ibyo bitotezo bikaze byatumye Abakristo barushaho kubwiriza abantu benshi.