Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 7

Gutangaza “ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu”

Gutangaza “ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu”

Filipo ni umubwirizabutumwa watanze urugero rwiza

Ibyakozwe 8:4-40

1, 2. Ni mu buhe buryo imihati yo guhagarika ubutumwa bwiza mu kinyejana cya mbere yatumye habaho ikintu kitari kitezwe?

 HADUTSE ibitotezo bikaze, maze Sawuli atangira “kugirira nabi” itorero. Mu rurimi rw’umwimerere ayo magambo asobanura ibikorwa by’ubugome bukabije (Ibyak 8:3). Abigishwa barahunze, kandi kuri bamwe byasaga naho umugambi wa Sawuli wo kurimbura ubukristo wari kugerwaho. Icyakora, Abakristo barahatanye maze bituma habaho ikindi kintu kitari cyitezwe. Icyo kintu ni ikihe?

2 Abatatanye batangiye ‘gutangaza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana’ mu bihugu bari bahungiyemo (Ibyak 8:4). Bitekerezeho nawe! Ibitotezo ntibyahagaritse umurimo wo kubwiriza, ahubwo byatumye ubutumwa bwiza bukwira hose. Igihe abatotezaga abigishwa babatatanyaga, batumye umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ugera no mu turere twa kure batabizi. Nk’uko turi buze kubibona, ibyo bintu byabayeho no muri iki gihe.

‘Abatatanye’ (Ibyak 8:4-8)

3. (a) Filipo ni muntu ki? (b) Kuki Samariya yari itarabwirizwa, kandi se ni iki Yesu yari yaravuze cyari kubaho muri iyo fasi?

3 Umwe muri ‘abo bigishwa batatanye’ yari Filipo. a (Ibyak 8:4; reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Filipo ‘Umubwirizabutumwa.’”) Yagiye i Samariya, umugi wari utarabwirizwamo, kubera ko Yesu yari yarabwiye intumwa ze ati “ntimujye mu banyamahanga kandi ntimwinjire mu mujyi w’Abasamariya, ahubwo mukomeze kujya mu ntama zazimiye zo mu Bisirayeli” (Mat 10:5, 6). Icyakora, Yesu yari azi ko amaherezo Samariya yari kuzabwirizwa mu buryo bunonosoye, kubera ko mbere yuko ajya mu ijuru yavuze ati “muzambera abahamya i Yerusalemu, i Yudaya n’i Samariya mugere no mu turere twa kure cyane tw’isi.”—Ibyak 1:8.

4. Abasamariya bitabiriye bate ubutumwa bwa Filipo, kandi se ni iki gishobora kuba cyaratumye bitwara batyo?

4 Filipo yabonye ko Samariya yari ‘yeze kugira ngo isarurwe’ (Yoh 4:35). Ubutumwa bwe bwagaruriraga ubuyanja abantu bari bahatuye, kandi impamvu irigaragaza. Nta mishyikirano Abayahudi bagiranaga n’Abasamariya, ndetse benshi barabanenaga. Ibinyuranye n’ibyo, Abasamariya babonye ko ubutumwa bwiza bwahumurizaga abantu bose nta vangura, kandi ko bwari butandukanye cyane n’imitekerereze y’Abafarisayo yarobanuraga abantu ku butoni. Igihe Filipo yabwirizaga Abasamariya abigiranye ishyaka kandi atarobanuye, yagaragaje ko atagenderaga ku rwikekwe rw’ababasuzuguraga. Ntibitangaje rero kuba Abasamariya benshi barateze amatwi Filipo “bitonze.”—Ibyak 8:6.

5-7. Tanga ingero zigaragaza ukuntu gutatanya Abakristo byatumye ubutumwa bwiza bukwirakwizwa.

5 Nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, no muri iki gihe abagize ubwoko bw’Imana ntibigeze bacecekeshwa n’ibitotezo byabagezeho ngo bahagarike umurimo wo kubwiriza. Incuro nyinshi, iyo Abakristo bahatirwaga kuva ahantu hamwe bakajya ahandi, haba muri gereza cyangwa mu kindi gihugu, byatumaga ubutumwa bw’Ubwami bugera ku bantu bo muri utwo turere dushya. Urugero, mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, Abahamya ba Yehova bashoboye kubwiriza mu bigo by’Abanazi byashyirwagamo imfungwa. Umuyahudi wahuriye n’Abahamya muri ibyo bigo agira ati “kubona ukuntu Abahamya ba Yehova bari bafunzwe bari bashikamye, byanyemeje ko ukwizera kwabo kwari gushingiye ku Byanditswe, kandi byatumye nanjye mba Umuhamya.”

6 Rimwe na rimwe, abatotezaga Abahamya na bo barabwirizwaga kandi bakitabira ubutumwa. Urugero, igihe Umuhamya witwa Franz Desch yimurirwaga mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Gusen muri Otirishiya, yigishije Bibiliya umusirikare wo mu ngabo za Hitileri. Tekereza ibyishimo abo bagabo bombi bagize igihe nyuma y’imyaka myinshi bahuriraga mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova, bombi ari ababwiriza b’ubutumwa bwiza!

7 Ibintu nk’ibyo byabayeho igihe Abakristo batotezwaga bikaba ngombwa ko bimukira mu bindi bihugu. Urugero, mu myaka ya 1970 igihe Abahamya bo muri Malawi bahatirwaga guhungira muri Mozambike, bagezeyo barabwiriza cyane. Nyuma yaho igihe muri Mozambike na ho batangiraga kurwanywa, umurimo wo kubwiriza warakomeje. Francisco Coana agira ati “ni iby’ukuri ko hari igihe bamwe muri twe bafatwaga bagafungwa bazira ko babwirizaga. Ariko iyo twabonaga abantu benshi bitabira ubutumwa bw’Ubwami, byatumaga twizera rwose ko Imana yadufashaga nk’uko yafashije Abakristo bo mu kinyejana cya mbere.”

8. Ni mu buhe buryo ihinduka mu bya politiki no mu by’ubukungu ryagize uruhare mu murimo wo kubwiriza?

8 Birumvikana ko ibitotezo atari byo byonyine byatumye ubukristo bukwirakwira bukagera mu bihugu by’amahanga. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, ihinduka mu rwego rwa politiki n’ubukungu ryatumye haboneka uburyo bwo kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku bantu bo mu moko menshi kandi bavuga indimi nyinshi. Bamwe bavuye mu turere twayogojwe n’intambara cyangwa ubukene bimukira mu turere dufite umutekano, maze batangira kwiga Bibiliya. Umubare munini w’impunzi watumye haboneka amafasi akoresha indimi z’amahanga. Ese wihatira kubwiriza abantu “bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose” baba mu ifasi ubwirizamo?—Ibyah 7:9.

“Nanjye nimumpe ubwo bubasha” (Ibyak 8:9-25)

“Simoni abonye ko abo intumwa zarambikagaho ibiganza bahabwaga umwuka wera, aziha amafaranga.”—Ibyakozwe 8:18

9. Simoni yari muntu ki, kandi se uko bigaragara ni iki cyatumye ashishikazwa n’ubutumwa bwa Filipo?

9 Filipo yakoreye ibitangaza byinshi muri Samariya. Urugero, yakijije abari bamugaye, kandi yirukana imyuka mibi (Ibyak 8:6-8). Hari umuntu watangajwe cyane n’impano Filipo yari afite zo gukora ibitangaza. Yari Simoni wakoraga iby’ubumaji, kandi abantu baramwubahaga cyane bakavuga bati “imbaraga zikomeye z’Imana zikorera muri uyu muntu.” Icyo gihe Simoni yiboneye imbaraga nyazo z’Imana, nk’uko zagaragariraga mu bitangaza Filipo yakoraga, nuko ahita yizera (Ibyak 8:9-13). Icyakora, nyuma yaho icyatumye yizera cyaragaragaye. Mu buhe buryo?

10. (a) Ni iki Petero na Yohana bakoreye muri Samariya? (b) Simoni yakoze iki amaze kubona Petero na Yohana barambitse ibiganza ku bigishwa bashya bagahabwa umwuka wera?

10 Intumwa zimaze kumenya ko muri Samariya hari ukwiyongera, zoherejeyo Petero na Yohana. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Petero yakoresheje ‘imfunguzo z’Ubwami,’” kuri iyi paji.) Izo ntumwa ebyiri zimaze kuhagera zarambitse ibiganza ku bigishwa bashya, maze buri wese ahabwa umwuka wera. b Simoni abibonye biramutangaza cyane. Nuko abwira intumwa ati “nanjye nimumpe ubwo bubasha kugira ngo uwo nzajya ndambikaho ibiganza ajye ahabwa umwuka wera.” Ndetse Simoni yabahaye amafaranga, yibwira ko ashobora kugura ubwo bubasha butangwa n’Imana.—Ibyak 8:14-19.

11. Ni iyihe nama Petero yagiriye Simoni, kandi se yayakiriye ate?

11 Petero yahaye Simoni igisubizo kitajenjetse. Yaramubwiye ati “pfana n’ayo mafaranga yawe, kuko wibwiye ko ushobora kubona impano y’Imana uyiguze amafaranga. Nta ruhare urwo ari rwo rwose ufite muri ibi, kuko Imana yabonye ko uri indyarya.” Hanyuma Petero yagiriye Simoni inama yo kwihana kandi agasenga asaba imbabazi. Yaramubwiye ati “winginge Yehova kugira ngo nibishoboka akubabarire imigambi mibi yo mu mutima wawe.” Uko bigaragara Simoni ntiyari mubi. Yifuzaga gukora ibyiza, ariko icyo gihe ntiyagize imyumvire ikwiriye. Yinginze intumwa agira ati “nimunyingingire Yehova kugira ngo hatagira ikintu na kimwe mu byo muvuze kimbaho.”—Ibyak 8:20-24.

12. “Ubusimoni” ni iki, kandi se ni mu buhe buryo bwabaye umutego mu madini yiyita aya gikristo?

12 Ukuntu Petero yacyashye Simoni ni umuburo ureba Abakristo muri iki gihe. Ijambo “ubusimoni” ni aho rikomoka. “Ubusimoni” bwerekeza ku kugura cyangwa kugurisha umwanya w’icyubahiro mu idini. Amateka y’amadini yiyita aya gikristo yiganjemo ingero nyinshi z’icyo gikorwa. Koko rero, hari igitabo cyagize kiti “iyo umuntu asuzumye amateka yaranze inama zaberaga mu ibanga zo gutora ba papa, asanga nta matora yigeze abaho atarimo iyo ngeso y’ubusimoni, kandi incuro nyinshi ubusimoni bwagiye bukorerwa muri izo nama z’ibanga bwakorwaga mu buryo bukabije, nta kugira isoni na mba, kandi bugakorwa ku mugaragaro.”—The Encyclopedia Britannica (1878), umubumbe wa cyenda.

13. Ni mu buhe buryo Abakristo bagomba kwirinda ubusimoni?

13 Abakristo bagomba kwirinda icyaha cy’ubusimoni. Urugero, ntibagombye kugerageza kwibonekeza baha impano cyangwa bashimagiza by’agakabyo abantu bashobora kubaha inshingano z’inyongera mu itorero. Ku rundi ruhande, abatanga izo nshingano na bo bagomba kwirinda gutonesha abakire. Ibyo byose ni ubusimoni. Mu by’ukuri, abagaragu b’Imana bose bagomba kwitwara nk’‘abana bato,’ bagategereza ko umwuka wera wa Yehova ubaha inshingano mu murimo (Luka 9:48). Abagerageza ‘kwishakira icyubahiro’ nta mwanya bafite mu muryango w’Imana.—Imig 25:27.

“Ese ibyo usoma urabisobanukiwe koko?” (Ibyak 8:26-40)

14, 15. (a) “Umunyetiyopiya” w’inkone yari muntu ki, kandi se Filipo yamubonye ate? (b) Uwo Munyetiyopiya yitabiriye ate ubutumwa yabwiwe na Filipo, kandi se kuki twavuga ko atabatijwe ahubutse? (Reba ibisobanuro hasi ku ipaji.)

14 Umumarayika wa Yehova yabwiye Filipo ngo anyure mu nzira iva i Yerusalemu ijya i Gaza. Niba Filipo yaribazaga impamvu yagombaga kujyayo, yahise ayisobanukirwa amaze guhura n’inkone cyangwa Umunyetiyopiya wari umukozi w’ibwami, warimo ‘asoma mu ijwi riranguruye ubuhanuzi bwa Yesaya.’ (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Yari ‘inkone’ mu buhe buryo?”) Umwuka wera wa Yehova watumye Filipo yegera igare ry’uwo mugabo. Yirukanse iruhande rw’iryo gare, maze abaza uwo Munyetiyopiya ati “ese ibyo usoma urabisobanukiwe koko?” Hanyuma uwo Munyetiyopiya aramusubiza ati “nabisobanukirwa nte ntabonye ubinsobanurira?”—Ibyak 8:26-31.

15 Uwo Munyetiyopiya yasabye Filipo kurira igare. Mbega ukuntu bagomba kuba baragiranye ikiganiro gishishikaje! Abantu bari bamaze igihe kirekire bibaza uwiswe “intama” cyangwa “umugaragu” mu buhanuzi bwa Yesaya uwo ari we (Yes 53:1-12). Ariko uko bakomezaga urugendo, Filipo yasobanuriye uwo Munyetiyopiya w’inkone ko Yesu Kristo ari we washohoje ubwo buhanuzi. Kimwe n’abantu babatijwe kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, uwo Munyetiyopiya wari waramaze guhindukirira idini ry’Abayahudi, yahise amenya icyo agomba gukora. Yabwiye Filipo ati “dore amazi: ni iki kimbuza kubatizwa?” Ako kanya Filipo yabatije uwo Munyetiyopiya! c (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Kubatizwa ‘mu mazi menshi.’”) Nyuma yaho, Filipo yoherejwe muri Ashidodi, aho yakomeje gutangaza ubutumwa bwiza.—Ibyak 8:32-40.

16, 17. Ni mu buhe buryo abamarayika bagira uruhare mu murimo wo kubwiriza muri iki gihe?

16 Muri iki gihe, Abakristo bakora umurimo nk’uwo Filipo yakoze. Akenshi, bashobora kubwiriza mu buryo bufatiweho abantu bahura na bo, wenda nk’igihe bari ku rugendo. Mu mimerere imwe n’imwe, byagiye bigaragara ko kuba bahura n’abantu biteguye kwemera ubutumwa atari ibintu bipfa kwikora gusa. Ibyo ntibitangaje kubera ko Bibiliya igaragaza neza ko abamarayika ari bo bayobora umurimo wo kubwiriza, kugira ngo ubutumwa bwiza bushobore kugera mu ‘mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose’ (Ibyah 14:6). Kuba umurimo wo kubwiriza uyobowe n’abamarayika bihuje neza n’ibyo Yesu yari yaravuze. Mu mugani wa Yesu w’urumamfu mu ngano, yavuze ko mu gihe cy’isarura, ni ukuvuga mu gihe cy’imperuka, ‘abasaruzi bari kuba ari abamarayika.’ Yongeyeho ko ibyo biremwa by’umwuka byari ‘gukusanyiriza hamwe abantu bose batuma abandi bakora ibyaha, n’abantu bose batumvira amategeko bakabakura mu Bwami bwe’ (Mat 13:37-41). Nanone muri icyo gihe, abamarayika bagombaga gukusanya abari kuzaba abaragwa b’Ubwami mu ijuru, hagakurikiraho “imbaga y’abantu” bagize “izindi ntama,” ari bo Yehova yifuza kurehereza mu muryango we.—Ibyah 7:9; Yoh 6:44, 65; 10:16.

17 Gihamya igaragaza ko ibyo ari ukuri ni uko hari abantu duhura na bo mu murimo wo kubwiriza bavuga ko baba bahoze basenga basaba ko Imana yabafasha. Reka dusuzume urugero rw’ibyabaye ku babwiriza b’Ubwami babiri bari kumwe n’umwana muto. Abo babwiriza babiri bari bagiye gusoza umurimo wabo wo kubwiriza mbere ya saa sita, ariko wa mwana we yifuzaga mu buryo budasanzwe kujya kubwiriza ku rugo rukurikiraho. Ndetse yahise agenda wenyine akomanga ku rugi. Mu gihe umugore ukiri muto yakinguraga, ba Bahamya babiri baramwegereye baramuvugisha. Baratangaye cyane uwo mugore ababwiye ko yari yahoze asenga asaba ko hagira uwaza kumusura akamufasha gusobanukirwa Bibiliya. Bashyizeho gahunda yo kwiga Bibiliya.

“Mana, sinkuzi ariko ndakwinginze umfashe”

18. Kuki tutagombye gufatana uburemere buke umurimo wacu wo kubwiriza?

18 Kubera ko uri umwe mu bagize itorero rya gikristo, ufite umugisha wo gukorana n’abamarayika mu murimo wo kubwiriza ukorwa mu rugero rwagutse kurushaho muri iki gihe. Ntuzigere ufatana uburemere buke iyo migisha. Nukomeza gushyiraho imihati wihanganye kandi ugakomeza kubwiriza “ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu,” uzabona ibyishimo byinshi.—Ibyak 8:35.

a Filipo uvugwa aha si intumwa Filipo. Ahubwo nk’uko twabibonye mu gice cya 5 cy’iki gitabo, ni umwe muri ba ‘bagabo barindwi bavugwaga neza’ bashyizweho kugira ngo bagenzure igikorwa cya buri munsi cyo gutanga ibyokurya mu Bakristokazi b’abapfakazi bavugaga ikigiriki n’abavugaga igiheburayo, bari i Yerusalemu.—Ibyak 6:1-6.

b Uko bigaragara, icyo gihe abigishwa bashya basukwagaho umwuka wera cyangwa bakawuhabwa bakimara kubatizwa. Ibyo byatumaga bagira ibyiringiro byo kuzategekana na Yesu mu ijuru ari abami n’abatambyi (2 Kor 1:21, 22; Ibyah 5:9, 10; 20:6). Icyakora, icyo gihe bwo abigishwa bashya ntibahawe umwuka wera bamaze kubatizwa. Abo bigishwa bashya bari bamaze igihe gito babatijwe, bahawe umwuka wera hamwe n’impano zawo zo gukora ibitangaza ari uko Petero na Yohana bamaze kubarambikaho ibiganza.

c Icyo nticyari igikorwa cyo guhubuka. Kubera ko uwo Munyetiyopiya yari yarahindukiriye idini ry’Abayahudi, yari asanzwe afite ubumenyi bw’Ibyanditswe, hakubiyemo n’ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya. Kubera ko noneho yari amaze gusobanukirwa uruhare rwa Yesu mu mugambi w’Imana, yashoboraga guhita abatizwa.