Irangiro ry’amafoto
Hakurikijwe Ipaji abonekaho
Ku bifubiko: Pawulo, Tabita, Galiyo, Luka, umukozi w’urusengero n’intumwa, Umusadukayo, Pawulo ajyanwa i Kayisariya arinzwe, kubwiriza muri iki gihe hakoreshejwe imodoka iriho indangururamajwi na fonogarafe.
Ipaji ya 1 Pawulo afungishijwe iminyururu, ari kumwe na Luka bari mu bwato butwara imizigo bagiye i Roma.
Amapaji 2, 3 Abavandimwe J. E. Barr na T. Jaracz bo mu Nteko Nyobozi imbere y’ikarita y’isi.
Ipaji ya 11 Yesu aha inshingano intumwa 11 zizerwa n’abandi bigishwa ku musozi w’i Galilaya.
Ipaji ya 14 Yesu azamuka mu ijuru intumwa ze zimutumbiriye.
Ipaji ya 20 Kuri Pentekote, abigishwa batangira kuganiriza abashyitsi mu ndimi zabo kavukire.
Ipaji ya 36 Intumwa zihagaze imbere ya Kayafa wari warakaye. Abakozi b’urusengero bari biteguye kubafata babitegetswe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi.
Ipaji ya 44 Hasi: nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, urukiko rwo mu Budage bw’Iburasirazuba rwakatiye Abahamya rubabeshyera ko ari intasi z’Abanyamerika.—Neue Berliner Illustrierte, October 3, 1950.
Ipaji ya 46 Sitefano ashinjwa imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Abasadukayo b’abakire bari ahagana inyuma, Abafarisayo bakabyaga kwizirika ku migenzo bari imbere.
Ipaji ya 54 Petero arambika ibiganza ku mwigishwa mushya; Simoni ni uwo ufite uruhago rw’amafaranga.
Ipaji ya 75 Petero na bagenzi be binjira kwa Koruneliyo. Koruneliyo yambaye igishura yazingiye ku rutugu kigaragaza ko ari umutware utwara umutwe w’ingabo.
Ipaji ya 83 Petero ayobowe n’umumarayika; ashobora kuba yari afungiwe mu Munara wa Antoniya.
Ipaji ya 84 Hasi: agatsiko k’abanyarugomo hafi y’i Montreal muri Quebec, mu mwaka wa 1945.—Weekend Magazine, July 1956.
Ipaji ya 91 Pawulo na Barinaba birukanwa muri Antiyokiya ya Pisidiya. Ahagana inyuma hari umuyoboro wazanaga amazi mu mugi ushobora kuba warubatswe mu ntangiriro z’ikinyejana cya mbere.
Ipaji ya 94 Pawulo na Barinaba banga gusengwa i Lusitira. Ubusanzwe ibitambo byajyaniranaga n’ibirori, urusaku n’umuzika.
Ipaji ya 100 Hejuru: Silasi na Yuda batera inkunga itorero ryo muri Antiyokiya ya Siriya (Ibyak 15:30-32). Hasi: umugenzuzi usura amatorero atanga disikuru mu itorero ryo mu Bugande.
Ipaji ya 107 Itorero ry’i Yerusalemu ryateraniraga mu rugo rw’umuntu.
Ipaji ya 124 Pawulo na Timoteyo bari mu bwato bw’abacuruzi b’Abaroma. Hakurya hari inzu iyobora amato.
Ipaji ya 139 Pawulo na Silasi mu rugo rukinze bahunga agatsiko k’abantu bari barakaye.
Ipaji ya 155 Galiyo yirukana abaregaga Pawulo. Yambaye imyenda ikwiranye n’umwanya we: umwitero w’umweru urimo ibara ry’isine n’inkweto zitwa calcei.
Ipaji ya 158 Demetiriyo avugana n’abacuzi b’ifeza muri Efeso. Udushushanyo tw’urusengero rwa Arutemi twaragurishwaga, tukaba urwibutso.
Ipaji ya 171 Pawulo na bagenzi be burira ubwato. Urwibutso rw’icyambu kinini rwubatswe mu kinyejana cya mbere rugaragara ahagana inyuma.
Ipaji ya 180 Hasi: mu myaka ya za 40, muri Kanada ibitabo byaraciwe. Umuhamya ukiri muto atwaye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya rwihishwa. (Ni ibyakinwe.)
Ipaji ya 182 Pawulo yumviye ibyo abasaza bamusabye. Luka na Timoteyo bicaye ahagana inyuma, bamufasha gutanga impano.
Ipaji ya 190 Mwishywa wa Pawulo avugana na Kalawudiyo Lusiya mu Munara wa Antoniya, aho Pawulo ashobora kuba yari afungiye. Urusengero rwa Herode rugaragazwa ahagana inyuma.
Ipaji ya 206 Pawulo asenga asabira abagenzi bari baguye agacuho, bari mu bwato butwara imizigo.
Ipaji ya 222 Pawulo wari ufunzwe arimo arareba igice cy’umugi wa Roma, aboheshejwe umunyururu ufashe ku musirikare w’Umuroma wamurindaga.