Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 11

‘Bakomeje kugira ibyishimo byinshi n’umwuka wera’

‘Bakomeje kugira ibyishimo byinshi n’umwuka wera’

Uko Pawulo yitwaraga iyo yahuraga n’abantu bamwanga kandi ntibitabire ubutumwa bwe

Ibyakozwe 13:1-52

1, 2. Urugendo Barinaba na Sawuli bari bagiye kujyamo rwari rutandukaniye he n’izarubanjirije, kandi se umurimo wabo washohoje ute amagambo avugwa mu Byakozwe 1:8?

 WARI umunsi w’ibyishimo mu itorero ryo muri Antiyokiya. Mu bahanuzi bose n’abigisha bari aho, Barinaba na Sawuli ni bo batoranyijwe n’umwuka wera kugira ngo bajye kubwiriza ubutumwa bwiza mu turere twa kure (Ibyak 13:1, 2). a Ni iby’ukuri ko na mbere yaho hari abagabo bashoboye bari baroherejwe kubwiriza. Ariko kandi, abamisiyonari bari baragiye mbere yaho bajyaga mu turere ubukristo bwari bwarashinzemo imizi (Ibyak 8:14; 11:22). Icyo gihe bwo, Barinaba na Sawuli hamwe na Yohana Mariko wabafashaga, bari bagiye kujya mu turere twarimo abantu benshi batigeze babwirizwa ubutumwa bwiza.

2 Imyaka 14 mbere yaho, Yesu yari yarabwiye abigishwa be ati “muzambera abahamya i Yerusalemu, i Yudaya n’i Samariya mugere no mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8). Igihe Barinaba na Sawuli babaga abamisiyonari, byatumye ayo magambo ya Yesu y’ubuhanuzi asohozwa. b

Batoranyirijwe gukora “umurimo” (Ibyak 13:1-12)

3. Ni iki cyatumaga gukora ingendo ndende mu kinyejana cya mbere bigorana?

3 Muri iki gihe, abantu bashobora gukora ingendo ndende mu gihe cy’isaha imwe cyangwa abiri gusa bitewe n’uko haje imodoka n’indege. Ariko si ko byari bimeze mu kinyejana cya mbere. Muri icyo gihe, uburyo bw’ibanze abantu bakoreshaga bakora ingendo zo ku butaka, bwari ukugenda n’amaguru, akenshi bakanyura mu nzira zitameze neza. Urugendo rw’umunsi wose, rw’ahantu hareshya n’ibirometero 30, rwarananizaga cyane. c Bityo rero, nubwo Barinaba na Sawuli bifuzaga cyane gutangira inshingano yabo, bari bazi neza ko byari kubasaba imbaraga nyinshi no kwigomwa.—Mat 16:24.

4. (a) Barinaba na Sawuli batoranyijwe biturutse ku buhe buyobozi, kandi se bagenzi babo bahuje ukwizera babyakiriye bate? (b) Twashyigikira dute abahabwa inshingano mu itorero?

4 Ariko se ni iki cyatumye umwuka wera utegeka mu buryo busobanutse neza ko Barinaba na Sawuli batoranyirizwa gukora “umurimo” (Ibyak 13:2)? Bibiliya nta cyo ibivugaho. Icyo tuzi ni uko abo bagabo batoranyijwe binyuze ku buyobozi bw’umwuka wera. Nta kigaragaza ko abahanuzi n’abigisha bo muri Antiyokiya baba bararwanyije uwo mwanzuro. Ahubwo bose barawushyigikiye. Tekereza ukuntu Barinaba na Sawuli bagomba kuba barumvise bameze igihe abavandimwe babo bo mu buryo bw’umwuka ‘bigomwaga kurya, bagasenga maze bakabarambikaho ibiganza, barangiza bakabareka bakagenda’ batabafitiye ishyari (Ibyak 13:3). Natwe twagombye gushyigikira abahabwa inshingano mu itorero, hakubiyemo abagabo bashyirwaho ngo babe abagenzuzi mu itorero. Aho kugirira ishyari abahawe bene izo nshingano, twagombye ‘kubagaragariza cyane ko bafite agaciro tubigiranye urukundo, bitewe n’umurimo bakora.’—1 Tes 5:13.

5. Sobanura umurimo wo kubwiriza wakozwe ku kirwa cya Shipure.

5 Barinaba na Sawuli bagiye n’amaguru bagera ku cyambu cya Selukiya, kiri hafi ya Antiyokiya, hanyuma bafata ubwato bakora urugendo rw’ibirometero 200 bagera ku kirwa cya Shipure. d Kubera ko Barinaba yakomokaga muri Shipure, nta gushidikanya ko yari ashishikajwe no kubwiriza ubutumwa bwiza abantu bo mu karere yavukagamo. Abo bagabo bamaze kugera mu mugi wa Salamina wari ku nkombe y’uburasirazuba bw’inyanja, bahise batangira kubwiriza. Bahise “batangira gutangaza ijambo ry’Imana mu masinagogi y’Abayahudi” (Ibyak 13:5). e Barinaba na Sawuli barakomeje bambukiranya Shipure, uko bigaragara bakaba baragendaga babwiriza mu migi ikomeye yo kuri icyo kirwa. Bitewe n’inzira abo bamisiyonari baba baranyuzemo, bashobora kuba barakoze urugendo rw’ibirometero 160.

6, 7. (a) Serugiyo Pawulo yari muntu ki, kandi se kuki Bariyesu yagerageje kumubuza kumva ubutumwa bwiza? (b) Ni mu buhe buryo Sawuli yahanganye na Bariyesu warwanyaga ubutumwa?

6 Shipure yo mu kinyejana cya mbere yari yuzuyemo ugusenga kw’ikinyoma. Ibyo byigaragaje cyane igihe Barinaba na Sawuli bageraga mu mugi wa Pafo, wari ku nkombe y’uburengerazuba bw’icyo kirwa. Bahahuriye n’“Umuyahudi witwaga Bariyesu, akaba yari umupfumu n’umuhanuzi w’ibinyoma. Yari kumwe n’umuyobozi witwaga Serugiyo Pawulo, wari umugabo w’umunyabwenge.” f Mu kinyejana cya mbere, Abaroma benshi bari bajijutse, urugero nk’“umugabo w’umunyabwenge” Serugiyo Pawulo, bakundaga kujya mu bapfumu cyangwa abaraguzaga inyenyeri kugira ngo babafashe gufata imyanzuro ikomeye. Ariko kandi, Serugiyo Pawulo yari ashishikajwe n’ubutumwa bw’Ubwami kandi “yifuzaga cyane kumva ijambo ry’Imana.” Ibyo ntibyashimishije Bariyesu, nanone wari uzwi ku izina rye ry’ubupfumu rya Eluma, bisobanura “umupfumu.”—Ibyak 13:6-8.

7 Bariyesu yarwanyije ubutumwa bw’Ubwami. Koko rero, uburyo bumwe rukumbi yari afite bwo gukomeza kugira umwanya w’icyubahiro wo kuba umujyanama wa Serugiyo Pawulo, ni uko yari “kuyobya uwo muyobozi ngo atizera” (Ibyak 13:8). Ariko Sawuli ntiyemeye ko uwo mupfumu atuma Serugiyo Pawulo areka gushimishwa n’ubutumwa bwiza. None se ni iki Sawuli yakoze? Iyo nkuru igira iti ‘Sawuli ari na we witwa Pawulo, yuzura umwuka wera maze yitegereza [Bariyesu], aramubwira ati “wa muntu we wuzuye uburiganya n’ububi bw’uburyo bwose, wa mwana wa Satani we, wa mwanzi w’ibyo gukiranuka byose we, ese ntuzareka kugoreka inzira zigororotse za Yehova? Dore Yehova agiye kuguhana! Uzaba impumyi umare igihe utabona umucyo w’izuba.” Ako kanya igihu n’umwijima bimuzaho, nuko azenguruka hirya no hino ashaka umuntu wamuyobora.’ g Icyo gitangaza cyageze ku ki? ‘Uwo muyobozi abonye ibibaye arizera, kuko yari atangajwe n’inyigisho za Yehova.’—Ibyak 13:9-12.

Kimwe na Pawulo, tuvuganira ukuri dushize amanga mu gihe turwanywa

8. Twakwigana dute ubutwari bwa Pawulo?

8 Pawulo ntiyatewe ubwoba na Bariyesu. Muri ubwo buryo, natwe ntitwagombye kugira ubwoba mu gihe abaturwanya bagerageje guhungabanya ukwizera kw’abagaragaje ko bashishikajwe n’ubutumwa bw’Ubwami. Birumvikana ariko ko amagambo yacu yagombye ‘guhora arangwa n’ineza, asize umunyu’ (Kolo 4:6). Ariko nanone, ntitwagombye kureka gufasha abashimishijwe kurushaho kumenya Yehova, ngo ni ukugira ngo twirinde amahane. Nta nubwo tuzifata tubitewe n’ubwoba ngo tureke gushyira ahabona idini ry’ikinyoma, rikomeje “kugoreka inzira zigororotse za Yehova” nk’uko Bariyesu yabigenje (Ibyak 13:10). Kimwe na Pawulo, tujye dutangaza ukuri tudatinya kandi twihatire kugera ku mutima abantu biteguye kwakira ubutumwa bwiza. Kandi n’iyo bitahita byigaragaza ko Imana idushyigikiye nk’uko byari bimeze kuri Pawulo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azakoresha umwuka wera we, agatuma abantu bari mu mimerere ikwiriye bamenya ukuri.—Yoh 6:44.

“Ijambo ryo gutera inkunga” (Ibyak 13:13-43)

9. Ni mu buhe buryo Pawulo na Barinaba basigiye urugero rwiza abafite inshingano y’ubuyobozi mu itorero ryo muri iki gihe?

9 Uko bigaragara, ibintu byarahindutse igihe abo bagabo bavaga i Pafo bagafata ubwato bakajya i Peruga muri Aziya Ntoya, ku birometero 250 uvuye ku nyanja. Mu Byakozwe 13:13, havuga iby’iryo tsinda hagira hati “Pawulo na bagenzi be.” Icyo gihe Pawulo ni we wari uyoboye ibikorwa by’iryo tsinda. Icyakora, nta kigaragaza ko Barinaba yaba yaragiriye ishyari Pawulo. Ahubwo abo bagabo bombi bakomezaga gukorera hamwe kugira ngo bakore ibyo Imana ishaka. Pawulo na Barinaba basigiye urugero rwiza abafite inshingano y’ubuyobozi mu itorero ryo muri iki gihe. Aho kugira ngo Abakristo bapiganwe bashaka kuba ibirangirire, bibuka amagambo ya Yesu agira ati ‘mwebwe mwese muri abavandimwe.’ Yongeyeho ati “uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”—Mat 23:8, 12.

10. Vuga uko urugendo rwavaga i Peruga rujya muri Antiyokiya ya Pisidiya rwari rumeze.

10 Pawulo na Barinaba bamaze kugera i Peruga, Yohana Mariko yabasizeyo yisubirira i Yerusalemu. Impamvu yatumye asubirayo mu buryo butunguranye ntisobanurwa. Pawulo na Barinaba barakomeje, bava i Peruga bajya muri Antiyokiya ya Pisidiya, ukaba wari umugi wari mu ntara ya Galatiya. Urwo ntirwari urugendo rworoshye kubera ko Antiyokiya ya Pisidiya yari ku butumburuke bwa metero 1.100, uvuye ku nyanja. Nanone izo nzira zo mu misozi zari ziteje akaga kuko zakundaga kuba zirimo amabandi. Usibye n’ibyo kandi, muri icyo gihe Pawulo ashobora kuba yari afite ibibazo by’uburwayi. h

11, 12. Igihe Pawulo yigishirizaga mu isinagogi yo muri Antiyokiya ya Pisidiya, yakoze iki kugira ngo agere ku mutima abari bamuteze amatwi?

11 Pawulo na Barinaba bageze muri Antiyokiya ya Pisidiya, binjiye mu isinagogi ku Isabato. Iyo nkuru igira iti “bamaze gusomera mu ruhame Amategeko n’ibyanditswe n’abahanuzi, abayobozi b’isinagogi barababwira bati ‘bavandimwe, niba hari ijambo ryo gutera inkunga mwabwira abantu, nimurivuge’” (Ibyak 13:15). Pawulo yarahagurutse atangira kuvuga.

12 Pawulo yatangiye abwira abari bamuteze amatwi ati “Bisirayeli namwe bandi mutinya Imana, nimwumve” (Ibyak 13:16). Mu bari bateze amatwi Pawulo harimo Abayahudi n’abahindukiriye idini ry’Abayahudi. Pawulo yakoze iki kugira ngo agere ku mutima abari bamuteze amatwi batemeraga uruhare rwa Yesu mu mugambi w’Imana? Mbere na mbere, Pawulo yavuze muri make amateka y’ishyanga ry’Abayahudi. Yasobanuye ukuntu Yehova ‘yabagize abantu bakomeye igihe bari mu gihugu cya Egiputa ari abanyamahanga’ kandi asobanura ukuntu bamaze kubohorwa, Imana ‘yabihanganiye mu gihe cy’imyaka 40 bamaze mu butayu.’ Nanone Pawulo yasobanuye ukuntu Abisirayeli bigaruriye Igihugu cy’Isezerano n’ukuntu Yehova ‘yakibahaye ngo kibe umurage wabo’ (Ibyak 13:17-19). Hari abavuze ko Pawulo ashobora kuba yarerekezaga ku mirongo imwe n’imwe yo mu Byanditswe yari yasomwe mu ijwi riranguruye mbere yaho muri gahunda yo kwizihiza Isabato. Niba ari uko byagenze, urwo ni urundi rugero rugaragaza ukuntu Pawulo yari azi ‘kuba byose ku bantu b’ingeri zose.’—1 Kor 9:22.

13. Twagera ku mutima dute abaduteze amatwi?

13 Natwe twagombye kwihatira kugera ku mutima abantu tubwiriza. Urugero, iyo tumenye idini uwo tubwiriza yakuriyemo, bishobora kudufasha guhitamo ingingo zizamushishikaza mu buryo bwihariye. Nanone dushobora gutsindagiriza imirongo uwo muntu ashobora kuba amenyereye. Iyo turetse umuntu akisomera muri Bibiliya ye bwite, bishobora kugira icyo bitanga. Jya ushakisha uburyo bwatuma ugera ku mutima abaguteze amatwi.

14. (a) Ni mu buhe buryo Pawulo yatangiye kuvuga ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo, kandi se ni uwuhe muburo yatanze? (b) Imbaga y’abantu yitabiriye ite ibyo Pawulo yavuze?

14 Pawulo yakomeje asobanura ukuntu igisekuruza cy’abami ba Isirayeli cyayoboraga ku ‘mukiza, ari we Yesu,’ uwo Yohana Umubatiza yateguriye inzira. Hanyuma Pawulo yasobanuye uko Yesu yishwe maze akazurwa mu bapfuye (Ibyak 13:20-37). Pawulo yarababwiye ati “nuko rero bavandimwe, turabatangariza ko binyuze kuri We mushobora kubabarirwa ibyaha byanyu. . . . Abantu bose bizera Yesu bashobora kwitwa abakiranutsi.” Hanyuma iyo ntumwa yahaye abari bayiteze amatwi umuburo ugira uti “muramenye ibyavuzwe n’abahanuzi bitazabageraho. Baravuze bati ‘nimubyitegereze, mwa banyagasuzuguro mwe, bibatangaze kandi murimbuke mushire, kuko muri iyi minsi yanyu ngiye gukora umurimo mutazemera na gato, nubwo umuntu yawubasobanurira mu buryo burambuye.’” Uko abari bateze amatwi bitabiriye amagambo ya Pawulo byari bitangaje. Bibiliya igira iti “abantu batangira kubinginga ngo ibyo bintu bazongere kubibabwira ku Isabato ikurikira.” Byongeye kandi, abari mu iteraniro ryo mu isinagogi bamaze gutandukana, ‘Abayahudi benshi n’abanyamahanga bari baraje mu idini ry’Abayahudi basengaga Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba.’—Ibyak 13:38-43.

“Twigiriye mu banyamahanga” (Ibyak 13:44-52)

15. Byagenze bite ku Isabato yakurikiye iyo Pawulo yatanzeho disikuru?

15 Ku Isabato yakurikiyeho, “abatuye umujyi hafi ya bose” bateraniye hamwe kugira ngo batege Pawulo amatwi. Ibyo ntibyashimishije Abayahudi bamwe, kuko ‘batangiye kuvuga amagambo yo gutuka Imana, bavuguruza ibyo Pawulo yavugaga.’ We na Barinaba bababwiye nta bwoba bati “byari ngombwa ko ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry’Imana. Ariko kuko muryanze kandi mukaba mugaragaje ko mudakwiriye ubuzima bw’iteka, twigiriye mu banyamahanga. Koko rero, Yehova yaduhaye itegeko agira ati ‘nagushyizeho ngo ube umucyo w’abatuye isi yose. Uzababwire icyo bagomba gukora kugira ngo mbakize.’”—Ibyak 13:44-47; Yes 49:6.

‘Batangiye gutoteza Pawulo na Barinaba, kandi abigishwa bakomezaga kugira ibyishimo byinshi n’umwuka wera.’—Ibyakozwe 13:50-52

16. Abayahudi bitwaye bate bamaze kumva amagambo afite imbaraga y’abamisiyonari, kandi se Pawulo na Barinaba babyitwayemo bate igihe abantu babarwanyaga?

16 Abanyamahanga bari bateze amatwi barishimye, maze “abari biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka bose barizera” (Ibyak 13:48). Bidatinze, ijambo rya Yehova ryakwirakwiriye mu gihugu hose. Abayahudi bo babyakiriye mu buryo butandukanye. Koko rero, abo bamisiyonari bababwiye ko nubwo ari bo bari barabwiwe ijambo ry’Imana bwa mbere, bahisemo kwanga Mesiya bituma bajya mu mubare w’abo Imana izaciraho iteka. Abayahudi boheje abagore b’abanyacyubahiro n’abagabo b’ibikomerezwa bo muri uwo mugi “batangira gutoteza Pawulo na Barinaba kandi babirukana mu karere k’iwabo.” Pawulo na Barinaba babyitwayemo bate? ‘Bakunkumuye umukungugu wo mu birenge byabo maze bigira muri Ikoniyo.’ Ese ni ukuvuga ko iby’ubukristo muri Antiyokiya ya Pisidiya byari birangiriye aho? Oya rwose! Abigishwa basigaye muri uwo mugi “bakomezaga kugira ibyishimo byinshi n’umwuka wera.”—Ibyak 13:50-52.

17-19. Twakwigana dute urugero rwiza twasigiwe na Pawulo na Barinaba, kandi se ni mu buhe buryo kubigenza dutyo bizatuma tugira ibyishimo?

17 Uko abo bagaragu b’indahemuka bitwaye igihe barwanywaga biduha isomo ry’ingirakamaro. Ntiduhagarika kubwiriza, ndetse n’iyo abantu bakomeye bo mu isi bagerageza kutubuza gutangaza ubutumwa bwacu. Zirikana nanone ko Pawulo na Barinaba ‘bakunkumuye umukungugu wo mu birenge byabo’ igihe abantu bo muri Antiyokiya bangaga ubutumwa. Icyo nticyari ikimenyetso cy’uko bari babarakariye, ahubwo byagaragazaga ko amaraso yabo atari kubabarwaho. Abo bamisiyonari babonye ko batashoboraga kugena uko abandi bitabira ubutumwa. Ariko bashoboraga gufata umwanzuro wo gukomeza kubwiriza. Kandi koko bamaze kugera muri Ikoniyo bakomeje kubwiriza.

18 Ariko se byagendekeye bite ba bigishwa basigaye muri Antiyokiya? Ni iby’ukuri ko babaga mu karere karimo abantu babarwanyaga. Ariko ibyishimo byabo ntibyaterwaga n’uko abantu bemeraga ubutumwa bwiza. Yesu yagize ati “hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza” (Luka 11:28). Kandi ibyo ni byo abigishwa bo muri Antiyokiya ya Pisidiya bari bariyemeje.

19 Kimwe na Pawulo na Barinaba, nimucyo buri gihe tujye twibuka ko inshingano yacu ari iyo kubwiriza ubutumwa bwiza. Abo tubwiriza ni bo bonyine bashobora gufata umwanzuro wo kwemera cyangwa kwanga ubutumwa. Niba abo tubwiriza basa n’abatitabira ibyo tubabwira, dushobora kuvana isomo ku bigishwa bo mu kinyejana cya mbere. Nitwishimira ukuri kandi tukemera kuyoborwa n’umwuka wera, natwe dushobora kuzishima, ndetse n’igihe twaba duhanganye n’abaturwanya.—Gal 5:18, 22.

a Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Barinaba yari ‘Umwana wo Guhumuriza.’

b Icyo gihe, amatorero yari yaramaze gushingwa mu turere twa kure, urugero nko muri Antiyokiya ya Siriya, ku birometero 550 mu majyaruguru ya Yerusalemu.

c Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Inzira y’ubutaka.”

d Mu kinyejana cya mbere, ubwato bwashoboraga gukora urugendo rw’ibirometero 150 ku munsi, iyo habaga hatari imiyaga myinshi. Iyo ikirere cyabaga kimeze nabi, urwo rugendo rwashoboraga kumara igihe kirekire kurushaho.

e Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Amasinagogi y’Abayahudi.”

f Shipure yayoborwaga na Sena ya Roma. Umuyobozi w’ibanze w’icyo kirwa yari guverineri wabaga ari ku rwego rumwe n’umukuru w’intara.

g Guhera aha, Sawuli yitwa Pawulo. Hari abavuga ko yafashe iryo zina ry’Abaroma abigiriye Serugiyo Pawulo. Icyakora, kuba yaragumanye iryo zina na nyuma y’aho aviriye muri Shipure, bigaragaza ko hari indi mpamvu yatumye ahindura izina. Pawulo yahisemo gukoresha izina ry’Abaroma, kubera ko yari “intumwa ku banyamahanga.” Nanone ashobora kuba yarahisemo gukoresha izina Pawulo kubera ko uko izina rye ry’igiheburayo Sawuli rivugwa mu Kigiriki, bisa cyane n’ijambo ry’Ikigiriki risobanura ibintu bibi.—Rom 11:13.

h Ibaruwa Pawulo yandikiye Abagalatiya yayanditse hashize imyaka myinshi nyuma yaho. Muri iyo baruwa, Pawulo yagize ati ‘uburwayi bwanjye ni bwo bwatumye mbona uburyo bwo kubabwiriza ubutumwa bwiza ku ncuro ya mbere.’—Gal 4:13.