Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 12

‘Bavuganye ubutwari kubera ko Yehova yari yabahaye imbaraga’

‘Bavuganye ubutwari kubera ko Yehova yari yabahaye imbaraga’

Pawulo na Barinaba bagaragaje umuco wo kwicisha bugufi, kwihangana n’ubutwari

Ibyakozwe 14:1-28

1, 2. Ni ibihe bintu byabaye igihe Pawulo na Barinaba bari i Lusitira?

 ABANTU b’i Lusitira bari bavurunganye. Umugabo wari waravutse aremaye yasimbukaga yikoza hirya no hino abitewe n’ibyishimo, kubera ko abagabo babiri atari azi bari bamaze kumukiza. Abantu babibonye baratangaye cyane, maze umutambyi azana amakamba y’indabyo yo kwambika abo bagabo babiri, kuko abantu batekerezaga ko bari imana. Ibimasa byarabiraga igihe umutambyi w’ikigirwamana cyitwaga Zewu yiteguraga kubitamba. Pawulo na Barinaba bahise batera hejuru babamagana. Bashishimuye imyitero yabo, basimbukira mu bantu barabinginga ngo be kubasenga, nuko baremera ariko bigoranye.

2 Hanyuma haje Abayahudi babarwanyaga baturutse muri Antiyokiya ya Pisidiya no muri Ikoniyo. Babwiye abantu b’i Lusitira amagambo mabi yo gusebya Pawulo na Barinaba, batuma bahindura imitekerereze. Abo bantu bari bahoze bashaka gusenga Pawulo, baramugose bamutera amabuye kugeza ataye ubwenge. Bamaze kumusukaho uburakari, baramukurubanye bamujyana inyuma y’umugi, bamusigayo bibwira ko yapfuye.

3. Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

3 Ni iki cyatumye habaho ibintu nk’ibyo? Ni irihe somo ababwiriza b’ubutumwa bwiza bo muri iki gihe bashobora kuvana ku byabaye kuri Pawulo na Barinaba n’abaturage b’i Lusitira bari ba nyamujya iyo bijya? Kandi se ni mu buhe buryo abasaza b’Abakristo bigana urugero rwa Pawulo na Barinaba, abagabo bizerwa bakomeje kwihangana mu murimo wabo, ‘bakavugana ubutwari kuko Yehova yari yabahaye imbaraga?’—Ibyak 14:3.

‘Abantu benshi barizeye’ (Ibyak 14:1-7)

4, 5. Kuki Pawulo na Barinaba bagiye muri Ikoniyo, kandi se ni iki cyabaye bagezeyo?

4 Hari hashize iminsi mike Pawulo na Barinaba birukanywe mu mugi w’Abaroma wa Antiyokiya ya Pisidiya, igihe Abayahudi babarwanyaga boshyaga abantu ngo babatoteze. Icyakora aho kugira ngo abo bagabo bacike intege, ‘bakunkumuriye umukungugu wo mu birenge byabo’ abaturage bo muri uwo mugi banze kwakira ubutumwa bababwiraga (Ibyak 13:50-52; Mat 10:14). Pawulo na Barinaba bagiye amahoro hanyuma bava muri abo bantu banze kwemera ubutumwa, ngo bazagerweho n’ingaruka ziva ku Mana (Ibyak 18:5, 6; 20:26). Abo bamisiyonari babiri bakomeje urugendo rwabo rw’umurimo wo kubwiriza kandi ibyishimo byabo ntibyigeze bigabanuka. Bakoze urugendo rw’ibirometero 150 bagana mu burasirazuba bw’amajyepfo, bagera mu bibaya birumbuka biri hagati y’uruhererekane rw’imisozi ya Taurus na Sultan.

5 Pawulo na Barinaba babanje guhagarara muri Ikoniyo, umugi wari wiganjemo umuco w’Abagiriki kandi ukaba wari umwe mu migi ikomeye y’intara ya Roma ya Galatiya. a Uwo mugi wari utuyemo Abayahudi benshi bakomeye n’abanyamahanga benshi bagiye mu idini ry’Abayahudi. Nk’uko Pawulo na Barinaba bari bamenyereye, binjiye mu isinagogi batangira kubwiriza (Ibyak 13:5, 14). ‘Barigishije maze abantu benshi b’Abayahudi n’Abagiriki barizera.’—Ibyak 14:1.

6. Ni iki cyatumaga Pawulo na Barinaba baba abigisha beza, kandi se twabigana dute?

6 Ni iki cyatumaga Pawulo na Barinaba baba abigisha beza? Pawulo yari azi Ibyanditswe cyane. Yafataga imirongo y’Ibyanditswe akayihuza n’amateka, ubuhanuzi n’Amategeko ya Mose abigiranye ubuhanga, akagaragaza ko Yesu ari we Mesiya wari warasezeranyijwe (Ibyak 13:15-31; 26:22, 23). Barinaba we yavugaga mu buryo bugaragaza ko yitaga ku bantu (Ibyak 4:36, 37; 9:27; 11:23, 24). Ariko nta n’umwe muri bo wishingikirizaga ku buhanga bwe, ahubwo bavugaga bishingikirije ku ‘mbaraga Yehova yari yarabahaye.’ Wakwigana ute abo bamisiyonari mu murimo ukora wo kubwiriza? Wabigana ukora ibi bikurikira: jya wihatira gusobanukirwa neza Ijambo ry’Imana. Jya utoranya imirongo yo muri Bibiliya ishobora gufasha abaguteze amatwi. Jya ushakisha uburyo bufatika bwo guhumuriza abo ubwiriza. Kandi mu gihe wigisha, buri gihe ujye wishingikiriza ku Ijambo rya Yehova, aho kwishingikiriza ku bwenge bwawe.

7. (a) Ubutumwa bwiza bwitabirwa bute? (b) Niba umuryango wawe waracitsemo ibice kubera ko wumviye ubutumwa bwiza, ni iki wagombye kwibuka?

7 Icyakora, abantu bo muri Ikoniyo si ko bose bishimiye ibyo Pawulo na Barinaba bavugaga. Luka akomeza agira ati “Abayahudi batizeye batuma abanyamahanga bivumbagatanya, barabashuka ngo barwanye abavandimwe.” Pawulo na Barinaba babonye ko ari ngombwa ko bahaguma kugira ngo bavuganire ubutumwa bwiza, kandi ‘bamaze igihe kinini bavugana ubutwari.’ Ibyo byatumye “abantu bo muri uwo mujyi bacikamo ibice, bamwe bajya ku ruhande rw’Abayahudi, abandi bajya ku ruhande rw’intumwa” (Ibyak 14:2-4). Muri iki gihe abantu bitabira ubutumwa bwiza mu buryo nk’ubwo. Kuri bamwe butuma bunga ubumwe, naho abandi bukabacamo ibice (Mat 10:34-36). Niba umuryango wawe waracitsemo ibice bitewe n’uko wumviye ubutumwa bwiza, jya wibuka ko akenshi abantu barwanya ubutumwa babitewe n’uko bumvise impuha zidafite ishingiro cyangwa ibinyoma byambaye ubusa byo gusebanya. Imyitwarire yawe myiza ishobora kwereka abo bantu bakurwanya ko ibyo babwiwe byari ibinyoma, kandi igatuma bahindura uko babonaga ibintu.—1 Pet 2:12; 3:1, 2.

8. Kuki Pawulo na Barinaba bavuye muri Ikoniyo, kandi se urugero rwabo rutwigisha iki?

8 Hashize igihe runaka, abantu bo muri Ikoniyo barwanyaga ubutumwa biyemeje gutera Pawulo na Barinaba amabuye. Abo bamisiyonari babiri babimenye, barimutse bajya kubwiriza ahandi (Ibyak 14:5-7). Muri iki gihe ababwiriza b’Ubwami na bo bagaragaza ubwenge mu byo bakora. Iyo duhuye n’abantu batubwira nabi, tuvugana ubutwari (Fili 1:7; 1 Pet 3:13-15). Ariko iyo bashatse kudukorera ibikorwa by’urugomo, twirinda gukora ikintu cyose cyashyira ubuzima bwacu cyangwa ubwa bagenzi bacu mu kaga bitari ngombwa.—Imig 22:3.

“Mugarukire Imana ihoraho” (Ibyak 14:8-19)

9, 10. Lusitira yari iherereye he, kandi se ni iki tuzi ku baturage bayo?

9 Pawulo na Barinaba bavuye muri Ikoniyo, berekeje mu mugi w’Abaroma wa Lusitira, ku birometero 30 mu majyepfo y’uburengerazuba. Lusitira yari ifitanye umubano mwiza na Antiyokiya ya Pisidiya, ariko aho yari itandukaniye n’uwo mugi ni uko itari ituwe n’Abayahudi benshi. Nubwo abaturage baho bashobora kuba baravugaga ikigiriki, ururimi rwabo kavukire rwari Urunyalukawoniya. Pawulo na Barinaba batangiye kubwiriza aho abantu benshi bahuriraga, kubera ko uwo mugi ushobora kuba utari ufite isinagogi. Igihe Petero yari i Yerusalemu, yakijije umugabo wari waravukanye ubumuga. Pawulo na we ari i Lusitira yakijije umugabo wari waravukanye ubumuga (Ibyak 14:8-10). Igitangaza Petero yari yarakoze cyatumye abantu benshi bizera (Ibyak 3:1-10). Ariko igitangaza Pawulo yakoze cyo cyagize ingaruka zitandukanye cyane n’izo.

10 Nk’uko byasobanuwe mu ntangiriro y’iki gice, igihe abapagani b’i Lusitira babonaga umugabo wahoranye ubumuga asimbuka agatangira kugenda, bageze ku mwanzuro udakwiriye. Barinaba bamwise Zewu, ni ukuvuga umutware w’imana zose, naho Pawulo bamwita Herume, umwana wa Zewu akaba n’umuvugizi w’imana. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Lusitira no gusenga Zewu na Herume,” kuri iyi paji ya 97.) Icyakora, Barinaba na Pawulo bari biyemeje gusobanurira abantu ko imana z’abapagani atari zo zabahaye imbaraga zo kuvuga ibyo bavugaga no gukora ibyo bakoraga, ahubwo ko ari Yehova, we Mana y’ukuri yonyine wazibahaye.—Ibyak 14:11-14.

“Muve muri ibyo bintu bitagira umumaro mugarukire Imana ihoraho, yo yaremye ijuru n’isi.”—Ibyakozwe 14:15

11-13. (a) Ni iki Pawulo na Barinaba babwiye abaturage b’i Lusitira? (b) Ni irihe somo twavana ku magambo yavuzwe na Pawulo na Barinaba?

11 Nubwo bitari byoroshye, Pawulo na Barinaba bashakishije uburyo bwiza bakoresha kugira ngo bagere ku mutima abari babateze amatwi. Igihe Luka yandikaga iyo nkuru, yagaragaje uburyo bwiza bwo kubwiriza ubutumwa bwiza abapagani. Zirikana ukuntu Pawulo na Barinaba bagerageje kugera ku mutima abari babateze amatwi, bababwira bati “bagabo, kuki mukora ibyo bintu? Natwe turi abantu nkamwe. Turi kubabwira ubutumwa bwiza kugira ngo muve muri ibyo bintu bitagira umumaro mugarukire Imana ihoraho, yo yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose. Mu bihe byashize yemereye abanyamahanga gukora ibyo bishakiye. Ariko mu by’ukuri yakomeje gutanga ibimenyetso bigaragaza ko iriho, ikabagirira neza, ikabaha imvura, igatuma imyaka yera cyane mu gihe cyayo bakabona ibyokurya byinshi kandi igatuma banezerwa.”—Ibyak 14:15-17.

12 Ni iki twakwigira kuri ayo magambo akangura ibitekerezo? Mbere na mbere, Pawulo na Barinaba ntibigeze batekereza ko baruta abari babateze amatwi. Ntibigeze bashaka kwigira uko batari. Ahubwo bicishije bugufi, bemera ko na bo bari bafite intege nke kimwe n’abo bapagani bari babateze amatwi. Ni iby’ukuri ko Pawulo na Barinaba bari barahawe umwuka wera kandi bari barabatuwe ku nyigisho z’ikinyoma. Nanone bari bafite ibyiringiro byo kuzategekana na Kristo. Ariko bari bazi ko iyo abaturage b’i Lusitira bumvira Kristo na bo bashoboraga guhabwa impano nk’izo.

13 Tubona dute abantu tubwiriza? Ese tubona ko tumeze nka bo? Ese mu gihe dufasha abandi kwiga ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, twaba twigana Pawulo na Barinaba, tukirinda kwishakira ikuzo n’icyubahiro? Umwigisha w’umuhanga witwaga Charles Taze Russell, wayoboye umurimo wo kubwiriza mu mpera z’ikinyejana cya 19 kugeza mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, yatanze urugero ruhebuje kuri iyo ngingo. Yaranditse ati “ntitwishakira icyubahiro cyangwa ngo tugishakire inyandiko zacu; nta nubwo twifuza kwitwa ba Revera cyangwa ba Rabi.” Umuvandimwe Russell yicishaga bugufi kimwe na Pawulo na Barinaba. Mu buryo nk’ubwo, intego yacu mu murimo wo kubwiriza si iyo kwishakira icyubahiro, ahubwo ni iyo gufasha abantu kugarukira “Imana ihoraho.”

14-16. Ni irihe somo rya kabiri n’irya gatatu dushobora kuvana ku byo Pawulo na Barinaba babwiye abaturage b’i Lusitira?

14 Reka noneho turebe isomo rya kabiri dushobora kuvana kuri ayo magambo bavuze. Pawulo na Barinaba bari bazi kubwiriza bahuje n’ibyo abantu bakeneye. Abaturage b’i Lusitira bari batandukanye n’Abayahudi hamwe n’abandi bahindukiriye idini ry’Abayahudi bo muri Ikoniyo. Bari bafite ubumenyi buke cyangwa nta na bwo ku byerekeye Ibyanditswe cyangwa ibyo Imana yakoreye Abisirayeli. Abari bateze amatwi Pawulo na Barinaba bari abahinzi. Lusitira yari ifite ikirere cyiza n’imirima irumbuka cyane. Abo bantu bashoboraga kubona ibihamya byinshi bigaragaza imico y’umuremyi nk’uko byagaragaraga mu bintu nk’ibyo, urugero nk’ibihe by’isarura, kandi abo bamisiyonari bakoresheje ibyo bintu bari basanzwe bazi, bagerageza kubafasha gutekereza.—Rom 1:19, 20.

15 Ese natwe dushobora guhuza n’ibyo abo tubwiriza bakeneye? Nubwo umuhinzi ashobora gutera imbuto imwe mu mirima ye itandukanye, aba agomba guhinduranya uburyo akoresha atunganya ubutaka. Ubutaka bumwe bushobora kuba busanzwe bworoshye kandi bwiteguye kwakira iyo mbuto. Ubundi butaka bushobora kuba bukeneye gutunganywa cyane. Mu buryo nk’ubwo, imbuto dutera ihora ari imwe: ni ubutumwa bw’Ubwami buboneka mu Ijambo ry’Imana. Icyakora, niba tumeze nka Pawulo na Barinaba, tuzihatira kumenya ubuzima n’idini abo tubwiriza bakuriyemo. Hanyuma ibyo tuzaba tumenye ni byo bizagena uburyo tuzakoresha tubagezaho ubutumwa bw’Ubwami.—Luka 8:11, 15.

16 Hari isomo rya gatatu dushobora kuvana ku nkuru ivuga ibya Pawulo na Barinaba n’abaturage b’i Lusitira. Nubwo twashyiraho imihati ingana ite, hari igihe imbuto twateye zishobora kurandurwa cyangwa zikagwa ku rutare (Mat 13:18-21). Ibyo nibiramuka bibayeho, ntuzacike intege. Nk’uko Pawulo yaje kubyibutsa abigishwa b’i Roma, “buri wese muri twe [hakubiyemo n’abantu bose tuganira ku Ijambo ry’Imana] azamurikira Imana ibyo yakoze.”—Rom 14:12.

‘Basenga babasabira kugira ngo Yehova abarinde’ (Ibyak 14:20-28)

17. Pawulo na Barinaba bavuye i Derube bagiye he, kandi kuki?

17 Abantu b’i Lusitira bamaze gukurubana Pawulo bakamujyana inyuma y’umugi bakamusiga bibwira ko yapfuye, abigishwa baramukikije maze arahaguruka, bamushakira icumbi mu mugi. Bukeye bwaho, Pawulo na Barinaba batangiye urugendo rw’ibirometero 100 bagana i Derube. Dushobora kwiyumvisha ukuntu gukora urwo rugendo byagoye Pawulo kuko hari hashize amasaha make bamuteye amabuye. Ariko, we na Barinaba bakomeje gushikama, kandi bageze i Derube, bahinduye abantu “benshi.” Aho kugira ngo bafate inzira y’ubusamo basubire iwabo muri Antiyokiya ya Siriya, ‘basubiye i Lusitira, muri Ikoniyo no muri Antiyokiya [ya Pisidiya].’ Bari bagamije iki? Bashakaga gukomeza “abigishwa babatera inkunga yo kugira ukwizera gukomeye” (Ibyak 14:20-22). Mbega ukuntu abo bagabo babiri batanze urugero rwiza! Bashyize inyungu z’itorero mu mwanya wa mbere aho gushaka ibibanezeza. Abagenzuzi basura amatorero n’abamisiyonari bo muri iki gihe bigana urugero rwabo.

18. Hakurikizwa iki kugira ngo abasaza bashyirweho?

18 Uretse kuba Pawulo na Barinaba barateye inkunga abigishwa binyuze ku magambo n’urugero batanze, ‘babashyiriyeho abasaza muri buri torero.’ Nubwo Pawulo na Barinaba muri urwo rugendo rw’ubumisiyonari bari “batumwe n’umwuka wera,” bakomeje gusenga no kwiyiriza ubusa ‘basaba Yehova ko yarinda [abo basaza]’ (Ibyak 13:1-4; 14:23). No muri iki gihe ni uko bigenda. Mbere yo gusabira umuvandimwe inshingano, inteko y’abasaza b’itorero isuzuma ko uwo muvandimwe yujuje ibisabwa mu Byanditswe ikabishyira no mu isengesho (1 Tim 3:1-10, 12, 13; Tito 1:5-9; Yak 3:17, 18; 1 Pet 5:2, 3). Uko igihe uwo muvandimwe amaze ari Umukristo kingana si byo bishingirwaho. Ahubwo ibyo uwo muvandimwe avuga, uko yitwara n’uko abandi bamuvuga bigaragaza urugero umwuka wera umukoreramo. Iyo yujuje ibisabwa abagenzuzi nk’uko bigaragazwa n’Ibyanditswe, biba byerekana ko akwiriye kuba umusaza (Gal 5:22, 23). Umugenzuzi w’akarere ni we ufite inshingano yo kubashyiraho.—Gereranya na 1 Timoteyo 5:22.

19. Abasaza bazi ko bazabazwa iki, kandi se bigana bate Pawulo na Barinaba?

19 Abasaza bashyizwe kuri iyo nshingano bazi ko Imana izababaza uko bafata itorero (Heb 13:17). Kimwe na Pawulo na Barinaba, abasaza bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza. Batera inkunga abigishwa bagenzi babo binyuze ku magambo bababwira. Kandi baba biteguye gushyira inyungu z’itorero mu mwanya wa mbere bakazirutisha izabo.—Fili 2:3, 4.

20. Ni mu buhe buryo gusoma inkuru zivuga iby’umurimo abavandimwe bacu bakora mu budahemuka bitugirira akamaro?

20 Pawulo na Barinaba bamaze gusubira aho bari batangiriye urugendo rwabo rw’ubumisiyonari muri Antiyokiya ya Siriya, babwiye abantu “ibintu byinshi Imana yari yarakoze ibibanyujijeho, n’ukuntu yari yaratumye abanyamahanga bizera” (Ibyak 14:27). Mu gihe dusoma ibyerekeye umurimo abavandimwe bacu b’Abakristo bakoze mu budahemuka kandi tugasuzuma ukuntu Yehova yabahaye umugisha, tuzajya twumva dutewe inkunga yo gukomeza ‘kuvugana ubutwari kuko Yehova yaduhaye imbaraga.’

a Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Umugi wa Ikoniyo wari uw’Abanyafurugiya.”