Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 8 • Ibyakozwe 21:18–28:31

‘Yabwirizaga iby’ubwami bw’Imana nta kintu na kimwe kimubangamiye.’

‘Yabwirizaga iby’ubwami bw’Imana nta kintu na kimwe kimubangamiye.’

Ibyakozwe 28:31

Muri uyu mutwe, tugiye gukurikira Pawulo turebe uko yahanganye n’udutsiko tw’abantu bari barakaye, agafungwa, kandi akagezwa imbere y’abategetsi batandukanye b’Abaroma. Nubwo iyo ntumwa yahuye n’ibyo bibazo byose, yakomeje guhamya iby’Ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye. Mu gihe usuzuma iherezo rishishikaje ry’igitabo cy’Ibyakozwe, wibaze uti “nakwigana nte uwo mubwirizabutumwa warangwaga n’ishyaka n’ubutwari?”