Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 28

“Kugera mu turere twa kure cyane tw’isi”

“Kugera mu turere twa kure cyane tw’isi”

Abahamya ba Yehova bakomeje gukora umurimo watangijwe n’abigishwa ba Yesu Kristo mu kinyejana cya mbere

1. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahuriye he n’Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe?

 BAHAMYAGA iby’Ubwami bw’Imana babigiranye ishyaka. Imitima yabo yabashishikarizaga kwemera ko umwuka wera ubafasha kandi ukabayobora. Ibitotezo ntibyigeze bibacecekesha. Kandi Imana yakomezaga kubaha imigisha myinshi. Ibyo byose ni ko byagenze ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, kandi ni na ko bimeze ku Bahamya ba Yehova bo muri iki gihe.

2, 3. Ni iki gishishikaje ku birebana n’igitabo cy’Ibyakozwe?

2 Nta gushidikanya ko watewe inkunga n’inkuru zikomeza ukwizera ziboneka mu gitabo gishishikaje cy’Ibyakozwe n’intumwa. Icyo gitabo kirihariye kuko ari cyo cyonyine kirimo inkuru yahumetswe n’Imana ivuga iby’amateka y’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere.

3 Mu gitabo cy’Ibyakozwe havugwamo amazina y’abantu 95 bo mu bihugu 32, imigi 54 n’ibirwa 9. Ni inkuru ishishikaje ivuga iby’abantu basanzwe, abanyamadini b’abibone, abanyapolitiki b’abirasi n’abatotezaga Abakristo babigiranye ubugome bwinshi. Ikirenze ibyo byose ariko, ni igitabo kivuga amateka y’abavandimwe na bashiki bawe bo mu kinyejana cya mbere, bahanganye n’ingorane zisanzwe zo mu buzima kandi bagakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza babigiranye ishyaka.

4. Kuki twumva dufitanye ubucuti bwihariye n’intumwa Pawulo, Tabita n’abandi Bahamya bizerwa bo mu bihe bya kera?

4 Ubu hashize imyaka igera hafi ku 2.000 intumwa Petero na Pawulo barangwaga n’ishyaka, umuganga ukundwa Luka, Barinaba wagiraga ubuntu na Sitefano wari intwari, Tabita wakoraga ibikorwa by’ineza, Lidiya wakundaga gucumbikira abashyitsi, n’abandi bahamya benshi cyane bizerwa, bakoze umurimo wo guhamya iby’Ubwami. Nubwo babayeho kera cyane, twumva ari incuti zacu za hafi. Kubera iki? Ni ukubera ko natwe twahawe inshingano yo guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20). Rwose twishimira kugira uruhare muri uwo murimo.

“. . . kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.”—Ibyakozwe 1:8

5. Ni hehe abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere batangiriye kubwiriza?

5 Tekereza ku nshingano Yesu yahaye abigishwa be. Yarababwiye ati “muzagira imbaraga, kandi muzambera abahamya i Yerusalemu, i Yudaya n’i Samariya mugere no mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8). Mbere na mbere, umwuka wera wahaye abigishwa imbaraga babwiriza “i Yerusalemu” (Ibyak 1:1–8:3). Bakurikijeho “i Yudaya n’i Samariya” bayobowe n’umwuka wera (Ibyak 8:4–13:3). Hanyuma batangiye kubwiriza ubutumwa bwiza ‘bagera no mu turere twa kure cyane tw’isi.’Ibyak 13:4–28:31.

6, 7. Mu gihe dukora umurimo wacu, ni iki tuba dufite bagenzi bacu bo mu kinyejana cya mbere batari bafite?

6 Bagenzi bawe b’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibari bafite Bibiliya yuzuye kugira ngo bayikoreshe mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Kugeza nibura mu mwaka wa 41, Ivanjiri ya Matayo yari itaraboneka. Amwe mu mabaruwa ya Pawulo yayanditse ahagana mu mwaka wa 61, mbere y’uko igitabo cy’Ibyakozwe kirangira. Nanone kandi, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibari bafite Ibyanditswe by’Igiheburayo byuzuye cyangwa ibitabo bitandukanye basigira abantu bashimishijwe. Mbere y’uko Abayahudi b’Abakristo baba abigishwa ba Yesu, bari barumvise Ibyanditswe by’Igiheburayo bisomwa mu isinagogi (2 Kor 3:14-16). Nubwo byari bimeze bityo ariko, bagombaga kugira umwete wo kwiyigisha, kuko bagombaga kujya basubiramo imirongo y’Ibyanditswe mu mutwe.

7 Muri iki gihe, benshi muri twe dufite Bibiliya yacu bwite n’ibitabo byinshi by’imfashanyigisho zayo. Duhindura abantu abigishwa tubwiriza ubutumwa bwiza mu bihugu bisaga 240 no mu ndimi nyinshi.

Umwuka wera wabahaye imbaraga

8, 9. (a) Umwuka wera watumye abigishwa ba Yesu bakora iki? (b) Ni iki umugaragu wizerwa akora abifashijwemo n’umwuka wera?

8 Igihe Yesu yahaga abigishwa be inshingano yo guhamya, yarababwiye ati “umwuka wera nubazaho muzagira imbaraga.” Abigishwa ba Yesu, bayobowe n’umwuka w’Imana cyangwa imbaraga zayo, amaherezo bagombaga kuba abahamya mu isi yose. Petero na Pawulo bakijije indwara, birukana abadayimoni ndetse bazura abapfuye bayobowe n’umwuka wera. Icyakora, hari indi mpamvu y’ingenzi kurushaho yatumye bahabwa imbaraga binyuze ku mwuka wera. Wafashije intumwa n’abigishwa kugeza ku bandi ubumenyi butanga ubuzima bw’iteka.—Yoh 17:3.

9 Ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33, abigishwa ba Yesu ‘batangiye kuvuga izindi ndimi kuko umwuka wera wari wabahaye ubushobozi bwo kuzivuga.’ Ubwo rero, babwiraga abantu ibyerekeye “ibitangaza by’Imana” (Ibyak 2:1-4, 11). Muri iki gihe ntituvuga indimi zitandukanye mu buryo bw’igitangaza. Icyakora, umugaragu wizerwa afashijwe n’umwuka wera, asohora ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi nyinshi. Urugero, buri kwezi hacapwa amagazeti abarirwa muri za miriyoni y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Nanone, urubuga rwacu rwa jw.org rusohora ibitabo bishingiye kuri Bibiliya na za videwo mu ndimi zirenga 1.000. Ibyo byose bidufasha kubwira abantu “ibitangaza by’Imana” mu bantu bo mu mahanga yose, mu moko yose n’indimi zose.—Ibyah 7:9.

10. Kuva mu mwaka wa 1989, ni iki cyakozwe mu bihereranye n’ubuhinduzi bwa Bibiliya?

10 Kuva mu mwaka wa 1989, umugaragu wizerwa yihatiye gutuma Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya iboneka mu ndimi nyinshi. Iyo Bibiliya imaze guhindurwa mu ndimi zirenga 200 kandi hamaze gucapwa izibarirwa muri za miriyoni mirongo, kandi haracyacapwa n’izindi nyinshi. Imana yonyine ni yo yatumye ibyo bigerwaho, ikoresheje umwuka wayo.

11. Ni iki cyakozwe mu birebana no guhindura ibitabo by’Abahamya?

11 Umurimo wo guhindura ukorwa n’Abakristo babyitangiye bakorera mu bihugu birenga 150. Ibyo ntibyagombye kudutangaza kuko nta wundi muryango n’umwe ku isi uyoborwa n’umwuka wera, ‘usobanura ubyitondeye’ ibyerekeye Yehova Imana, Mesiya n’Ubwami bwimitswe mu ijuru.—Ibyak 28:23.

12. Ni iki cyatumaga Pawulo n’abandi Bakristo bashobora gukora umurimo wo guhamya?

12 Igihe Pawulo yahamirizaga Abayahudi n’Abanyamahanga muri Antiyokiya ya Pisidiya, ‘abari biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka bose barizeye’ (Ibyak 13:48). Luka yashoje igitabo cy’Ibyakozwe avuga ko Pawulo ‘yabwirizaga iby’Ubwami bw’Imana kandi akabigisha iby’Umwami Yesu Kristo afite ubutwari, nta kintu na kimwe kimubangamiye’ (Ibyak 28:31). Iyo ntumwa yabwirizaga he? Yabwirizaga i Roma, mu murwa mukuru w’ubutegetsi bw’igihangange bwayoboraga isi icyo gihe. Abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bakoraga umurimo wabo wo kubwiriza babifashijwemo n’umwuka wera kandi bagakurikiza ubuyobozi bwawo, haba muri disikuru batangaga cyangwa mu bundi buryo.

Barihanganye nubwo batotejwe

13. Kuki twagombye gusenga mu gihe dutotezwa?

13 Igihe abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere batotezwaga, binginze Yehova ngo abahe kugira ubutwari. Byaje kugenda bite? Bujujwe umwuka wera, ubaha imbaraga zo kuvuga ijambo ry’Imana nta bwoba (Ibyak 4:18-31). Natwe dusenga dusaba ubwenge n’imbaraga kugira ngo dukomeze kubwiriza n’ubwo twaba dutotezwa (Yak 1:2-8). Dukomeza gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami kubera ko Imana iduha umugisha kandi ikadufasha binyuze ku mwuka wayo. Nta kintu gishobora guhagarika umurimo wo guhamya, byaba kurwanywa bikomeye cyangwa ibitotezo bikaze. Mu gihe dutotezwa, ni ngombwa ko dusenga dusaba umwuka wera, ubwenge n’ubutwari kugira ngo dukomeze gutangaza ubutumwa bwiza.—Luka 11:13.

14, 15. (a) “Ibitotezo byabayeho nyuma y’urupfu rwa Sitefano,” byatumye habaho iki? (b) Muri iki gihe, abantu benshi bo muri Siberiya bamenye ukuri bate?

14 Sitefano yabwirije ubutumwa bwiza nta bwoba, mbere yicwa n’abanzi be (Ibyak 6:5; 7:54-60). Muri icyo gihe hadutse “ibitotezo bikomeye,” maze abigishwa bose, uretse intumwa, batatanira i Yudaya n’i Samariya. Ariko ibyo ntibyahagaritse umurimo wo guhamya iby’Ubwami bw’Imana. Filipo yagiye i Samariya ‘atangira kubwiriza ibya Kristo,’ kandi yageze ku bintu byinshi bishimishije (Ibyak 8:1-8, 14, 15, 25). Nanone Bibiliya iravuga ngo “abari baratatanye bitewe n’ibitotezo byabayeho nyuma y’urupfu rwa Sitefano baragenda, bagera i Foyinike, muri Shipure no muri Antiyokiya, ariko nta bandi babwiraga ubutumwa bwiza uretse Abayahudi bonyine. Icyakora, hari abagabo bavuye muri Shipure n’i Kurene baza muri Antiyokiya, maze batangira kubwiriza abantu bavugaga Ikigiriki, babatangariza ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu” (Ibyak 11:19, 20). Icyo gihe ibitotezo byatumye ubutumwa bw’Ubwami bugera ahantu henshi.

15 Muri iki gihe, hari ibintu bisa n’ibyo byabaye mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Cyane cyane mu myaka ya 1950, Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi bajyanywe ku ngufu muri Siberiya. Kubera ko batatanyirijwe mu bigo binyuranye, ubutumwa bwiza bwahise bukwirakwira muri icyo gihugu kinini. Nta kuntu Abahamya bangana batyo bari kubona amafaranga yo gukora urugendo rw’ibirometero bigera ku 10.000 bagiye kubwiriza ubutumwa bwiza. Nyamara leta ubwayo yabafashije kwambukiranya icyo gihugu. Hari umuvandimwe wagize ati “nk’uko byaje kwigaragaza, abategetsi bafashije abantu bafite imitima itaryarya babarirwa mu bihumbi bo muri Siberiya kumenya ukuri.”

Yehova yabahaye imigisha myinshi

16, 17. Igitabo cy’Ibyakozwe kigaragaza gite ko Yehova yahaye umugisha abakoraga umurimo wo guhamya?

16 Nta gushidikanya ko Yehova yahaye umugisha Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Pawulo hamwe n’abandi barateye kandi baruhira, “ariko Imana ni yo yakomeje gukuza” (1 Kor 3:5, 6). Raporo zivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe zigaragaza ko uko kwiyongera kwabayeho bitewe n’uko Yehova yahaga umugisha abakoraga umurimo wo guhamya. Urugero, ‘ijambo ry’Imana ryakomezaga gukwira hose, kandi abigishwa bagakomeza kwiyongera cyane muri Yerusalemu’ (Ibyak 6:7). Uko umurimo wo guhamya wagendaga waguka, ‘abagize itorero ryo muri Yudaya hose n’i Galilaya n’i Samariya bagize amahoro kuko batatotezwaga kandi barakomera. Kubera ko batinyaga Yehova kandi bagahabwa imbaraga n’umwuka wera, bakomezaga kwiyongera.’—Ibyak 9:31.

17 Muri Antiyokiya ya Siriya, Abayahudi n’abantu bavugaga ikigiriki bumvise ukuri kwabwirizwaga n’abo bahamya b’intwari. Iyo nkuru igira iti “nanone, Yehova yari abashyigikiye, kandi hari abantu benshi bahindutse maze bizera Umwami” (Ibyak 11:21). Ku birebana n’ukwiyongera kwakomeje kuboneka muri uwo mugi, iyo nkuru igira iti “ijambo rya Yehova rikomeza kwamamara no gukwirakwira hose” (Ibyak 12:24). Igihe Pawulo hamwe n’abandi bakoraga umurimo wo kubwiriza Abanyamahanga mu buryo bwitondewe, “ijambo rya Yehova ryakomeje kwamamara no kugira imbaraga.”—Ibyak 19:20.

18, 19. (a) Tubwirwa n’iki ko ‘ukuboko kwa Yehova’ kuri kumwe natwe? (b) Tanga urugero rugaragaza ko Yehova ashyigikira ubwoko bwe.

18 Nta gushidikanya ko “ukuboko kwa Yehova” kuri kumwe natwe muri iki gihe. Ni yo mpamvu hari abantu benshi bizera kandi bakagaragaza ko biyeguriye Imana babatizwa. Byongeye kandi, ubufasha Imana iduha ni bwo bwonyine butuma dushobora kwihanganira abaturwanya cyane, rimwe na rimwe tugahangana n’ibitotezo bikaze, kandi tugakomeza gukora umurimo wacu neza nk’uko Pawulo n’abandi Bakristo bo mu kinyejana cya mbere babigenje (Ibyak 14:19-21). Buri gihe Yehova Imana aradufasha. ‘Amaboko ye y’iteka ryose’ ni yo ahora adukomeza mu bigeragezo byose duhura na byo (Guteg 33:27). Nanone tujye twibuka ko Yehova abigiriye izina rye, atigera na rimwe atererana abagize ubwoko bwe.—1 Sam 12:22; Zab 94:14.

19 Urugero: kubera ko umuvandimwe Harald Abt yakomeje kubwiriza, mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose Abanazi bamwohereje mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Sachsenhausen. Muri Gicurasi 1942, abakozi b’Urwego rw’Abanazi rushinzwe ubutasi bagiye mu rugo umugore we Elsa yabagamo, batwara akana kabo k’agakobwa na Elsa bajya kumufunga. Yafungiwe muri gereza zitandukanye. Mushiki wacu Elsa agira ati “imyaka namaze mu bigo by’imfungwa mu Budage yanyigishije isomo rikomeye. Byanyigishije ko umwuka wera wa Yehova ushobora kugukomeza cyane mu gihe ugezweho n’ikigeragezo gikaze. Mbere y’uko mfungwa, nari narasomye ibaruwa ya mushiki wacu yavugaga ko iyo uhanganye n’ikigeragezo gikomeye, umwuka wa Yehova ugufasha gutuza. Natekerezaga ko mu rugero runaka yakabyaga. Ariko igihe nahuraga n’ibigeragezo, namenye ko ibyo yavuze byari ukuri. Ni ko bigenda rwose. Biragoye kubyiyumvisha iyo bitarakubaho. Ariko mu by’ukuri byambayeho.”

Komeza gusobanura iby’ubwami mu buryo bwitondewe

20. Pawulo yakoze iki igihe yari afungiwe iwe mu rugo, kandi se ni mu buhe buryo ibyo bishobora gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu?

20 Igitabo cy’Ibyakozwe gisoza kigaragaza ko Pawulo ‘yabwirizaga iby’ubwami bw’Imana’ abigiranye ishyaka (Ibyak 28:31). Kubera ko yari afungiwe iwe mu rugo, ntiyari afite umudendezo wo kubwiriza ku nzu n’inzu i Roma. Nubwo byari bimeze bityo ariko, yakomeje kubwiriza abazaga kumusura bose. Muri iki gihe, hari abavandimwe na bashiki bacu dukunda batava mu nzu, wenda bitewe n’uburwayi bwabahejeje mu buriri, cyangwa bakaba baba mu bigo byita ku bantu bafite ubumuga bitewe n’iza bukuru, uburwayi cyangwa ubundi bumuga. Nyamara urukundo bakunda Imana ntaho rwagiye kandi baracyafite icyifuzo cyo guhamya iby’ubwami. Dusenga tubasabira, kandi dushobora gusaba Data wo mu ijuru akabahuza n’abantu bifuza kumumenya no kumenya ibyo ateganya kuzadukorera.

21. Kuki twagombye gukora umurimo wo guhamya iby’ubwami twumva ko wihutirwa?

21 Benshi muri twe bashobora kubwiriza ku nzu n’inzu kandi bakifatanya mu murimo wo guhindura abantu abigishwa mu bundi buryo. Nimucyo rero twese twifatanye mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami uko bishoboka kose, “kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.” Tugomba gukora uwo murimo twumva ko wihutirwa, kubera ko ‘ikimenyetso’ kigaragaza ko Yesu yatangiye gutegeka mu ijuru cyigaragaza (Mat 24:3-14). Ntitwagombye gutakaza igihe na gito, kuko dufite “byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami.”—1 Kor 15:58.

22. Twagombye kwiyemeza gukora iki mu gihe tugitegereje umunsi wa Yehova?

22 Mu gihe tugitegereje ko “umunsi wa Yehova ukomeye kandi uteye ubwoba uza,” twagombye kwiyemeza gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza iby’ubwami dufite ubutwari kandi turi abizerwa (Yow 2:31). Nitubigenza dutyo, tuzabona abandi bantu bameze nk’ab’i Beroya. Abo bantu b’i Beroya “bemeye ijambo ry’Imana n’umutima wabo wose” (Ibyak 17:10, 11). Ku bw’ibyo rero, twagombye gukomeza gukora umurimo wo guhamya kugeza ubwo mu buryo runaka tuzumva amagambo agira ati “warakoze cyane mugaragu mwiza kandi wizerwa” (Mat 25:23). Nidukora uko dushoboye tugakora umurimo wo guhindura abantu abigishwa tubigiranye ishyaka kandi tugakomeza kubera Yehova indahemuka, nta gushidikanya ko tuzagira ibyishimo iteka ryose bitewe n’uko twifatanyije mu murimo wo gusobanura iby’Ubwami bw’Imana mu buryo bwitondewe.