IGICE CYA 25
“Njuririye Kayisari!”
Pawulo yatanze urugero mu kurwanirira ubutumwa bwiza
1, 2. (a) Pawulo yari mu yihe mimerere? (b) Ni ikihe kibazo kivuka ku birebana no kuba Pawulo yarajuririye Kayisari?
IGIHE Pawulo yari i Kayisariya yakomeje kurindwa cyane. Mu myaka ibiri mbere yaho igihe yari yarasubiye i Yudaya, Abayahudi bari baragerageje kumwica nibura incuro eshatu (Ibyak 21:27-36; 23:10, 12-15, 27). Kugeza icyo gihe abanzi be nta cyo bari baragezeho, ariko ntibarekeye aho. Pawulo amaze kubona ko yashoboraga kugwa mu maboko yabo, yabwiye guverineri w’Umuroma witwaga Fesito ati “njuririye Kayisari!”—Ibyak 25:11.
2 Ese Yehova yaba yarashyigikiye umwanzuro wa Pawulo wo kujuririra umwami w’abami i Roma? Igisubizo cy’icyo kibazo ni ingenzi cyane kuri twe tubwiriza iby’Ubwami bw’Imana muri iyi minsi y’imperuka. Tugomba kumenya niba Pawulo yaradusigiye icyitegererezo twakurikiza mu birebana no “kurwanirira ubutumwa bwiza, no gutuma umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko.”—Fili 1:7.
“Mpagaze imbere y’intebe y’urubanza” (Ibyak 25:1-12)
3, 4. (a) Igihe Abayahudi basabaga ko Pawulo ajyanwa i Yerusalemu ni iki cyari kibyihishe inyuma, kandi se yarokotse ate? (b) Yehova ashyigikira ate abagaragu be bo muri iki gihe nk’uko yashyigikiye Pawulo?
3 Hashize iminsi itatu guverineri mushya w’Umuroma w’intara ya Yudaya witwaga Fesito atangiye gutegeka, yagiye i Yerusalemu. a Agezeyo yumvise uko abakuru b’abatambyi n’abakuru b’Abayahudi bashinjaga Pawulo ibyaha bikomeye. Bari bazi ko uwo guverineri mushya yotswaga igitutu kugira ngo abane amahoro n’Abayahudi bose. Bityo binginze Fesito bamusaba kuzana Pawulo i Yerusalemu kugira ngo abe ari ho acirirwa urubanza. Icyakora, hari umugambi mubi wari wihishe inyuma y’ibyo. Abo banzi bari bacuze umugambi wo kwicira Pawulo mu nzira iva i Kayisariya ijya i Yerusalemu. Fesito yanze ibyo bamusabaga arababwira ati “niba hari ikintu kidakwiriye Pawulo yakoze, abayobozi bo muri mwe bazaze tujyane [i Kayisariya] bamurege” (Ibyak 25:5). Ibyo byatumye Pawulo yongera kurusimbuka.
4 Mu gihe cyose Pawulo yamaze aburana, Yehova yakomeje kumushyigikira akoresheje Yesu Kristo. Ibuka ko Yesu yabwiye iyo ntumwa mu iyerekwa ati “humura” (Ibyak 23:11)! Muri iki gihe, abagaragu b’Imana na bo bahura n’inzitizi kandi bagashyirwaho iterabwoba. Yehova ntaturinda ingorane zose, ahubwo aduha ubwenge n’imbaraga kugira ngo dushobore kuzihanganira. Buri gihe dushobora kwishingikiriza ku ‘mbaraga zirenze izisanzwe’ duhabwa n’Imana yacu idukunda cyane.—2 Kor 4:7.
5. Fesito yitwaye ate mu kibazo cya Pawulo?
5 Hashize iminsi mike nyuma yaho, Fesito ‘yicaye ku ntebe y’urubanza’ i Kayisariya. b Pawulo n’abamushinjaga baraje bahagarara imbere ye. Pawulo yireguye ku birego by’ibinyoma bamuregaga agira ati “sinigeze nica amategeko y’Abayahudi. Nanone sinigeze ndwanya urusengero cyangwa ngo ndwanye Kayisari.” Iyo ntumwa nta cyaha yari ifite kandi yari ikwiriye kurekurwa. Ni uwuhe mwanzuro Fesito yari gufata? Kubera ko yashakaga kwemerwa n’Abayahudi, yabajije Pawulo ati “ese urashaka kujya i Yerusalemu, ugacirirwayo urubanza rw’ibyo bakurega nanjye mpibereye” (Ibyak 25:6-9)? Mbega igitekerezo cy’ubupfapfa! Iyo Pawulo yongera kujyanwa i Yerusalemu, abamuregaga ni bo bari kumucira urubanza kandi yari kwicwa nta kabuza. Icyo gihe, Fesito yashyize imbere inyungu za politiki aho guharanira ubutabera nyakuri. Guverineri Ponsiyo Pilato wategetse mbere ye, na we yakoze ibintu nk’ibyo mu rubanza rwarebaga imfungwa yari ikomeye cyane kurushaho (Yoh 19:12-16). Abacamanza bo muri iki gihe na bo bashobora gufata imyanzuro ibogamiye kuri politiki. Bityo rero, ntitwagombye gutangazwa n’uko mu manza z’abagize ubwoko bw’Imana, hari igihe inkiko zifata imyanzuro inyuranye rwose n’ibihamya bigaragara.
6, 7. Kuki Pawulo yajuririye Kayisari, kandi se ni ikihe cyitegererezo yasigiye Abakristo b’ukuri muri iki gihe?
6 Icyifuzo cya Fesito cyo gushaka gushimwa n’Abayahudi cyashoboraga gutuma Pawulo yicwa. Ni yo mpamvu Pawulo yiyambaje uburenganzira yahabwaga n’uko yari afite ubwenegihugu bw’Abaroma. Yabwiye Fesito ati “mpagaze imbere y’intebe y’urubanza ya Kayisari. Ni ho ngomba gucirirwa urubanza. Nta kibi nakoreye Abayahudi, nk’uko nawe ubyibonera. . . . Njuririye Kayisari!” Iyo umuntu yabaga amaze kujurira ubusanzwe nta washoboraga guhindura uwo mwanzuro. Ibyo ni byo Fesito yatsindagirije igihe yavugaga ati “ubwo ujuririye Kayisari, uzajya kwa Kayisari” (Ibyak 25:10-12). Igihe Pawulo yajuririraga urwego ruri hejuru mu by’amategeko, mu by’ukuri yasigiye Abakristo bo muri iki gihe icyitegererezo. Iyo abaturwanya “bacura imigambi yo guteza ibibazo bitwaje amategeko,” Abahamya ba Yehova biyambaza uburyo bwose butangwa n’amategeko kugira ngo barwanirire ubutumwa bwiza. c—Zab 94:20.
7 Bityo, hashize imyaka irenga ibiri Pawulo afungiwe ibyaha atakoze, yemerewe kujya kwiregurira i Roma. Icyakora mbere y’uko ajyayo, hari undi mutegetsi wifuzaga kumubona.
“Sinigeze nanga kumvira” (Ibyak 25:13–26:23)
8, 9. Kuki Umwami Agiripa yagiye i Kayisariya?
8 Hashize iminsi nyuma y’aho Fesito yumviye icyemezo cya Pawulo cyo kujuririra Kayisari, Umwami Agiripa na mushiki we Berenike “baje gusura [uwo guverineri mushya]” ngo bamuramutse. d Mu bihe by’Abaroma, abategetsi bari bafite akamenyero ko gusura ba guverineri babaga bamaze gushyirwa kuri uwo mwanya. Nta gushidikanya ko Agiripa yaje gushimira Fesito agerageza gushimangira umubano mu bya politiki n’ubucuti hagati yabo, yiringiye ko byari kuzamugirira akamaro.—Ibyak 25:13.
9 Fesito yabwiye Umwami Agiripa ibya Pawulo, maze bimutera amatsiko. Ku munsi wakurikiyeho, abo bategetsi bombi bicaye ku ntebe y’urubanza. Icyakora igitinyiro cyabo n’icyubahiro cyabo ntibyari bihambaye kuruta amagambo iyo mfungwa yari igiye kuvugira imbere yabo.—Ibyak 25:22-27.
10, 11. Pawulo yagaragarije ate Agiripa ko amwubashye, kandi se ni ibihe bintu yabwiye uwo mwami byaranze imibereho ye mbere y’uko aba Umukristo?
10 Pawulo yashimiye Umwami Agiripa amwubashye ko yari amwemereye kwiregurira imbere ye, yiyemerera ko uwo mwami yari azi neza imigenzo yose y’Abayahudi n’impaka zabo. Pawulo yakomeje asobanura imibereho yagize mbere yaho, agira ati “nari Umufarisayo, nkabaho mu buryo buhuje n’amategeko y’agatsiko k’idini ryacu akurikizwa nta guca ku ruhande” (Ibyak 26:5). Kubera ko Pawulo yari Umufarisayo, yiringiraga ko Mesiya yari kuzaza. None ubwo yari yaramaze kuba Umukristo, yavuze ko Yesu Kristo ari we Mesiya abantu bari bamaze igihe bategereje. Impamvu yari yatumye Pawulo acirwa urubanza uwo munsi ni imyizerere we n’abamuregaga bari bahuriyeho, ni ukuvuga ibyiringiro by’uko Imana yari kuzasohoza isezerano yahaye ba sekuruza. Ibyo ni byo byatumye Agiripa arushaho gushishikarira gutega amatwi ibyo Pawulo yavugaga. e
11 Pawulo yibutse ukuntu yahohoteraga cyane Abakristo, maze aravuga ati “Njye natekerezaga ko rwose ngomba kurwanya cyane Yesu w’i Nazareti. . . . Kubera ko nari mbarakariye cyane [abigishwa ba Kristo], byatumye njya kubatotereza no mu yindi mijyi” (Ibyak 26:9-11). Pawulo ntiyakabyaga. Abantu benshi bari bazi urugomo yari yarakoreye Abakristo (Gal 1:13, 23). Agiripa ashobora kuba yaribazaga ati ‘ubu koko ni iki cyatumye uyu muntu ahinduka?’
12, 13. (a) Pawulo yasobanuye ate uko yahindutse Umukristo? (b) Ni mu buhe buryo Pawulo yakomezaga gutera imigeri ku mihunda?
12 Pawulo yakomeje atanga igisubizo agira ati “igihe nari mu rugendo njya i Damasiko, mfite ubutware n’ububasha nahawe n’abakuru b’abatambyi, ubwo nari mu nzira ku manywa, nabonye urumuri ruturutse mu ijuru rumurika cyane kurusha izuba, rurangota njye n’abo twari dufatanyije urugendo. Twese tumaze kwikubita hasi, numva ijwi rimbwira mu Giheburayo riti: ‘Sawuli, Sawuli, kuki untoteza? Uri kurwanya umurimo w’Imana kandi ibyo ni wowe bibabaza.’ Ariko ndavuga nti: ‘Uri nde Nyakubahwa?’ Umwami aravuga ati: ‘Ndi Yesu, uwo utoteza.’” f—Ibyak 26:12-15.
13 Mbere y’iryo yerekwa, Pawulo yakomezaga gutera imigeri ku mihunda cyangwa “kurwanya umurimo w’Imana.” Kimwe n’uko itungo riheka imitwaro ryibabazaga bitari ngombwa iyo ryateraga imigeri ku kantu gasongoye kitwa umuhunda, Pawulo na we yibabazaga mu buryo bw’umwuka arwanya ibyo Imana ishaka. Pawulo yari afite umutima mwiza, ariko uko bigaragara yari yarayobye. Bityo igihe Yesu wazutse yamubonekeraga mu muhanda ugana i Damasiko, yatumye ahindura imitekerereze.—Yoh 16:1, 2.
14, 15. Ni iki Pawulo yavuze ku birebana n’ihinduka yari yaragize mu mibereho ye?
14 Koko rero, Pawulo yari yaragize ihinduka rikomeye mu mibereho ye. Yabwiye Agiripa ati “sinigeze nanga kumvira ibyo neretswe bivuye mu ijuru, ahubwo nabanje kubwiriza ubutumwa bwiza ab’i Damasiko, nkurikizaho ab’i Yerusalemu n’abo mu gihugu cyose cy’i Yudaya n’abanyamahanga, kugira ngo bihane, bagarukire Imana kandi bakore ibikorwa bigaragaza ko bihannye” (Ibyak 26:19, 20). Pawulo yari amaze imyaka myinshi asohoza inshingano Yesu yari yaramuhaye igihe yamubonekeraga ku manywa y’ihangu. Yageze ku ki? Abitabiriye ubutumwa bwiza Pawulo yabwirizaga barihannye bareka imibereho yabo y’ubwiyandarike n’ubuhemu maze bahindukirira Imana. Abo babaye abaturage beza, bubahaga amategeko, kandi bagatuma habaho umutekano.
15 Icyakora, ibyo bintu byiza byose nta cyo byari bibwiye Abayahudi barwanyaga Pawulo. Pawulo yaravuze ati “Ibyo ni byo byatumye Abayahudi bamfatira mu rusengero bagashaka kunyica. Icyakora kubera ko Imana yamfashije, kugeza n’uyu munsi ndacyakomeza kubwiriza aboroheje n’abakomeye.”—Ibyak 26:21, 22.
16. Twakwigana dute Pawulo mu gihe tubwira abacamanza n’abategetsi iby’imyizerere yacu?
16 Natwe Abakristo b’ukuri, tugomba ‘guhora twiteguye gusobanura’ imyizerere yacu (1 Pet 3:15). Mu gihe tubwira abacamanza n’abategetsi iby’imyizerere yacu, kwigana uburyo Pawulo yakoresheje avugana na Agiripa na Fesito bishobora kutugirira akamaro. Iyo tuvuganye n’abo bategetsi bakuru tububashye, tukabasobanurira ukuntu ukuri ko muri Bibiliya gutuma imibereho yacu n’iy’abitabira ubutumwa tubwiriza irushaho kuba myiza, dushobora kubagera ku mutima.
“Wari ugiye kumpindura Umukristo” (Ibyak 26:24-32)
17. Fesito amaze kumva uko Pawulo yireguraga yabyitwayemo ate, kandi se ni iyihe myifatire nk’iyo tubona muri iki gihe?
17 Mu gihe abo bategetsi babiri bari bateze amatwi ubuhamya bwa Pawulo bwemezaga, ntibashoboye gukomeza kwifata. Zirikana uko byagenze: “nuko mu gihe yari akivuga ibyo bintu yiregura, Fesito avuga mu ijwi riranguruye ati ‘urasaze Pawulo! Ubumenyi bwawe bwinshi buragushajije’” (Ibyak 26:24)! Ayo magambo ya Fesito agaragaza ko yari afite imyifatire nk’iyo tubona muri iki gihe. Abantu benshi babona ko abigisha ibyo Bibiliya ivuga by’ukuri ari abafana gusa. Abanyabwenge bo muri iyi si, akenshi usanga kwemera inyigisho ya Bibiliya y’umuzuko bibagora.
18. Pawulo yashubije iki Fesito, kandi se byatumye Agiripa avuga iki?
18 Pawulo yashubije guverineri ati “nyakubahwa Fesito, sinsaze! Ahubwo ndavuga amagambo y’ukuri kandi ashyize mu gaciro. Mu by’ukuri, umwami mvugana na we nta bwoba mfite, azi neza ibyo bintu. . . . Mwami Agiripa, ese wizera ibyavuzwe n’abahanuzi? Nzi ko ubyizera.” Agiripa yaramushubije ati “mu gihe gito tuvuganye, wari ugiye kumpindura Umukristo” (Ibyak 26:25-28). Ayo magambo uwo mwami yavuze, yaba yarayavuze abikuye ku mutima cyangwa aryarya, agaragaza ko ubuhamya Pawulo yatanze bwamugeze ku mutima.
19. Ni uwuhe mwanzuro Fesito na Agiripa bagezeho ku kibazo cya Pawulo?
19 Hanyuma Agiripa na Fesito barahagurutse, ibyo bikaba byaragaragazaga ko barangije kumutega amatwi. Mu gihe ‘bavaga aho, batangira kuvugana bati: “Uyu muntu nta kintu akora gikwiriye kumwicisha cyangwa kumufungisha.’ Nanone Agiripa abwira Fesito ati ‘uyu muntu yari kurekurwa iyo aza kuba atarajuririye Kayisari’” (Ibyak 26:31, 32). Bari bazi ko uwo mugabo wari umaze kwiregurira imbere yabo yari umwere. Wenda byari gutuma noneho barushaho kubona neza Abakristo.
20. Kuba Pawulo yaratanze ubuhamya imbere y’abategetsi bakomeye byageze ku ki?
20 Uko bigaragara, nta n’umwe muri abo bategetsi bakomeye wemeye ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. None se byari bihuje n’ubwenge ko intumwa Pawulo yiregurira imbere y’abo bagabo? Yego rwose. Igihe Pawulo ‘yahagarikwaga imbere y’abami na ba guverineri’ muri Yudaya, byatumye atanga ubuhamya imbere y’abategetsi b’Abaroma ubusanzwe byasaga naho batari kuzigera babwirizwa (Luka 21:12, 13). Nanone ibyamubayeho n’ukuntu yakomeje kuba indahemuka mu bigeragezo, byateye inkunga abavandimwe na bashiki be bari bahuje ukwizera.—Fili 1:12-14.
21. Iyo dukomeje gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami, ni ibihe bintu byiza dushobora kubona?
21 Ni na ko bimeze muri iki gihe. Iyo dukomeje gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami nubwo twaba duhanganye n’ibigeragezo n’abaturwanya, dushobora kubona abantu benshi bitabira ubutumwa bwiza. Dushobora no kubwiriza abategetsi ubusanzwe byari bigoye kugeraho. Iyo dukomeje kwihangana mu budahemuka, bishobora gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo, bigatuma na bo bagira ubutwari mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana.
a Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Umutware w’Umuroma Porukiyo Fesito.”
b “Intebe y’urubanza” ni intebe yabaga iri kuri podiyumu. Kuba yari iri ahantu hegutse byatumaga abantu babona ko imyanzuro y’umucamanza yabaga ifite agaciro kandi ko ari we wabaga afite ijambo rya nyuma. Pilato yicaye ku ntebe y’urubanza igihe yasuzumaga ibirego bashinjaga Yesu.
c Reba agasanduku bafite umutwe uvuga ngo “ Imanza zajuririwe hagamijwe guharanira ugusenga k’ukuri.”
d Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Umwami Herode Agiripa wa II.”
e Kubera ko Pawulo yari Umukristo, yemeraga ko Yesu yari Mesiya. Abayahudi bari baranze kwemera Yesu, babonaga ko Pawulo yari yarabaye umuhakanyi.—Ibyak 21:21, 27, 28.
f Ku birebana n’amagambo Pawulo yavuze avuga ko yari ku rugendo “ku manywa,” hari intiti yagize iti “ubusanzwe umugenzi yararuhukaga mu gihe cy’ubushyuhe bwo ku manywa, keretse gusa iyo yabaga ashaka kugera iyo ajya mu buryo bwihutirwa. Ibyo rero biratwereka ko Pawulo yifuzaga cyane kujya gutoteza Abakristo.”