UMUTWE WA 1 • IBYAKOZWE 1:1–6:7
“Mwujuje i Yerusalemu inyigisho zanyu”
Kuva abigishwa ba Yesu basukwaho umwuka wera kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, bakomeje kugira ishyaka mu murimo wo guhamya iby’Ubwami bw’Imana. Muri uyu mutwe tuzasuzuma inkuru ishishikaje y’uko itorero rya gikristo ryavutse, uko umurimo wo kubwiriza wakomeje kugira imbaraga muri Yerusalemu, n’ukuntu intumwa zakomeje kugira ubutwari nubwo ibitotezo byarushagaho kwiyongera.