“Mugume mu rukundo rw’Imana”

Iki gitabo kizagufasha gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya mu buzima bwawe bityo gitume uguma mu rukundo rw’Imana.

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Inteko Nyobozi Y’Abahamya ba Yehova ishishikariza abantu bose bakunda Yehova gukurukiza urugero rwa Yesu, we wagumye mu rukundo rwa Se.

IGICE CYA 1

“Gukunda Imana ni uku”

Mu nteruro imwe yoroheje, Bibiliya isobanura uko wagaragaza ko ukunda Imana.

IGICE CYA 2

Uko wakomeza kugira umutimanama utagucira urubanza

Ese birashoboka ko umuntu yagira umutimanama ukeye kuri we ariko ukaba wanduye mu maso y’Imana?

IGICE CYA 3

Kunda abo Imana ikunda

Yehova aritonda cyane iyo atoranya incuti ze kandi natwe twagombye kubigenza dutyo.

IGICE CYA 4

Kuki tugomba kubaha ubutware?

Ibyanditswe bigaragaza ahantu hatatu h’ibanze mu mibereho yacu aho Imana idusaba kubaha ubutware bw’abandi.

IGICE CYA 5

Uko twakomeza kwitandukanya n’isi

Ijambo ry’Imana rigaragaza uburyo butanu tugomba kwitandukanyamo n’isi.

IGICE CYA 6

Uko twahitamo imyidagaduro myiza

Ibibazo bitatu bishobora kugufasha guhitamo mu buryo burangwa n’ubwenge.

IGICE CYA 7

Mbese uha ubuzima agaciro nk’ako Imana ibuha?

Ese hakubiyemo ibirenze kuba uvanze ubuzima bwawe n’ubw’undi muntu?

IGICE CYA 8

Imana ikunda abantu batanduye

Bibiliya ishobora kugufasha kwirinda ibikorwa byatuma wandura mu maso ya Yehova.

IGICE CYA 9

“Muhunge ubusambanyi”

Buri mwaka Abakristo babarirwa mu bihumbi bakora ubusambanyi. Wakwirinda ute kugwa muri uwo mutego?

IGICE CYA 10

Ishyingiranwa​— ni impano ituruka ku Mana idukunda

Wakora iki kugira ngo witegure kuzagira ishyingiranwa ryiza? Niba se waramaze gushaka, wakora iki kugira ngo ishyingiranwa ryawe rirambe?

IGICE CYA 11

“Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose”

Ibibazo bitandatu byo kwisuzuma bishobora kugufasha ugatuma ishyingiranwa ryawe rirushaho kuba ryiza.

IGICE CYA 12

Tujye tuvuga ‘amagambo meza yo kubaka abandi’

Amagambo ashobora kubaka abandi cyangwa akabaca intege. Itoze gukoresha neza impano y’ururimi mu buryo buhuje n’uko Yehova yari yarabigambiriye.

IGICE CYA 13

Iminsi mikuru idashimisha Imana

Iminsi mikuru imwe n’imwe ishobora gusa n’aho yubahisha Imana nyamara iyibabaza.

IGICE CYA 14

Jya uba inyangamugayo muri byose

Mbere yuko ubera abandi inyangamugayo, hari intambwe ugomba kubanza gutera.

CHAPTER 15

Ujye ubonera ibyiza mu murimo ukorana umwete

Ibisubizo by’ibibazo bitanu byihariye bishobora kugufasha kumenya niba ushobora kwemera gukora akazi runaka cyangwa ukakanga.

IGICE CYA 16

Murwanye Satani n’amayeri ye

Tuzi ko Satani afite imbaraga ariko twirinda gushishikazwa na zo cyane. Kubera iki?

IGICE CYA 17

Nimwiyubake mu byo kwizera kwanyu kwera cyane”

Intambwe eshatu zishobora kugufasha ukwizera kwawe kukarushaho gukomera bityo ukaguma mu rukundo rw’Imana.

UMUGEREKA

Uko dukwiriye gufata umuntu waciwe

Ese koko ni ngombwa ko twirinda gushyikirana n’abo bantu mu buryo ubwo ari bwo bwose?

UMUGEREKA

Kwitwikira umutwe​—Ryari kandi kuki?

Bibiliya igaragaza ibintu bitatu bishobora kugufasha kubona igisubizo.

UMUGEREKA

Kuramutsa ibendera, gutora no gukora imirimo isimbura iya gisirikare

Ni ubuhe buyobozi bwo mu Byanditswe bushobora kugufasha gukomeza kugira umutimanama ukeye mu bihereranye n’ibyo?

UMUGEREKA

Uduce duto twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso n’uburyo bwo kubaga

Gutera intambwe nke zoroheje, bishobora gutuma uhangana neza n’ingorane wahura na zo mu kwivuza.

UMUGEREKA

Kunesha ingeso yo kwikinisha

Wanesha ute icyo gikorwa cyanduye?

UMUGEREKA

Icyo Bibiliya ivuga ku birebana no gutana kw’abashakanye no kwahukana

Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, ni ryari umuntu watanye n’uwo bashakanye aba yemerewe kongera gushaka?

UMUGEREKA

Gukemura ibibazo birebana n’ubucuruzi

Ese Umukristo ashobora kugera ubwo ajyana ikirego mu rukiko arega umukristo mugenzi we?