Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA

Icyo Bibiliya ivuga ku birebana no gutana kw’abashakanye no kwahukana

Icyo Bibiliya ivuga ku birebana no gutana kw’abashakanye no kwahukana

Yehova aba yiteze ko abashakanye bakomera ku ndahiro y’ishyingiranwa. Igihe Yehova yashyingiranyaga umugabo n’umugore ba mbere, yaravuze ati ‘umugabo azomatana n’umugore we, maze bombi babe umubiri umwe.’ Nyuma yaho, Yesu Kristo yasubiyemo ayo magambo, maze yongeraho ati “ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya” (Intangiriro 2:24; Matayo 19:3-6). Bityo, Yehova na Yesu babona ko ishyingiranwa ari umurunga uhuza abashakanye kugeza igihe umwe apfiriye (1 Abakorinto 7:39). Kubera ko ishyingiranwa ari iryera, nta wagombye kubona ko ashobora gutana n’uwo bashakanye igihe ashakiye. Mu by’ukuri, Yehova yanga ko abantu batana bidashingiye ku mpamvu zemewe n’Ibyanditswe.​—Malaki 2:15, 16.

Ni iyihe mpamvu yemewe n’Ibyanditswe ishobora gutuma abashakanye batana? Mu by’ukuri, Yehova yanga ubuhehesi n’ubusambanyi (Intangiriro 39:9; 2 Samweli 11:26, 27; Zaburi 51:4). Abona ko ubusambanyi ari ikintu kibi cyane ku buryo yemera ko ari impamvu ishobora gutuma abashakanye batana. (Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana n’icyo ubusambanyi ari cyo, reba Igice cya 9, paragarafu ya 7.) Yehova aha umwe mu bashakanye wahemukiwe uburenganzira bwo guhitamo kugumana n’uwamuhemukiye cyangwa gutana na we (Matayo 19:9). Ku bw’ibyo, niba umwe mu bashakanye wahemukiwe ahisemo gutana na mugenzi we, ntaba akoze igikorwa Yehova yanga. Ariko nanone, itorero rya gikristo nta we ritera inkunga yo gutana n’uwo bashakanye. Mu by’ukuri, hari imimerere imwe n’imwe ishobora gutuma umwe mu bashakanye wahemukiwe agumana n’uwamuhemukiye, cyane cyane iyo uwahemutse yicujije by’ukuri. Ibyo ari byo byose, abafite impamvu zishingiye ku Byanditswe zituma batana bagomba kwifatira umwanzuro, kandi bakemera n’ingaruka zishobora guturuka kuri uwo mwanzuro.​—Abagalatiya 6:5.

Hari imimerere igoye cyane Abakristo bamwe na bamwe bagiye bageramo, bagafata umwanzuro wo kwahukana cyangwa gutana n’uwo bashakanye, nubwo atabaga yasambanye. Icyo gihe, Bibiliya ivuga ko wa wundi ugiye ‘akomeza kuba aho adashatse undi cyangwa se agasubirana’ n’uwo bashakanye (1 Abakorinto 7:11). Uwo Mukristo nta burenganzira aba afite bwo gushyingiranwa n’undi muntu (Matayo 5:32). Reka dusuzume ingero nke z’imimerere yihariye yagiye ituma abantu bahukana.

Kwanga gutunga umuryango ku bushake. Umuryango ushobora gukena cyane, ibintu by’ibanze bikenerwa mu mibereho bikabura, bitewe n’uko umugabo yanze kubitanga kandi afite ubushobozi bwo kubikora. Bibiliya igira iti “iyo umuntu adatunga . . . abo mu rugo rwe, aba yihakanye ukwizera, kandi aba ari mubi cyane hanyuma y’utizera” (1 Timoteyo 5:8). Iyo uwo mugabo adahinduye imyifatire, umugore ashobora gusuzuma niba akwiriye kwahukana kugira ngo arengere ubuzima bwe n’ubw’abana be. Birumvikana ko abasaza b’Abakristo bagombye kwitondera ibirego bivuga ko Umukristo yanze kwita ku muryango we. Umukristo aramutse yanze kwita ku muryango we ashobora gucibwa mu itorero.

Kuba amukubita. Umwe mu bashakanye w’umunyarugomo ashobora gukubita mugenzi we ku buryo ubuzima bwe bwaba buri mu kaga. Iyo uwo munyarugomo ari Umukristo, abasaza bakwiriye kugenzura niba ibyo birego bifite ishingiro. Kugira umujinya mwinshi no kuba umunyarugomo bishobora gutuma umuntu acibwa mu itorero.​—Abagalatiya 5:19-21.

Iyo ashyira ubuzima bwe bwo mu buryo bw’umwuka mu kaga. Umwe mu bashakanye ashobora kuba abuza mugenzi we gukomeza kugirana n’Imana imishyikirano myiza cyangwa wenda akagerageza kumuhatira kurenga ku mategeko y’Imana mu buryo runaka. Icyo gihe, umwe mu bashakanye uri mu kaga ashobora gusuzuma niba kwahukana ari bwo buryo bwonyine buzatuma ‘yumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.’​—Ibyakozwe 5:29.

Mu mimerere yose igoye cyane nk’iyo tumaze gusuzuma, nta muntu n’umwe wagombye guhatira uwahemukiwe kwahukana cyangwa kugumana n’uwo bashakanye wahemutse. Nubwo Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka hamwe n’abasaza bashobora kubafasha no kubagira inama zishingiye kuri Bibiliya, ntibashobora kumenya buri kantu kose kaba mu mibanire y’umugabo n’umugore. Yehova wenyine ni we ushobora kubimenya. Umugore cyangwa umugabo w’Umukristo wakabiriza ibibazo byo mu muryango we ngo ni ukugira ngo adakomeza kubana n’uwo bashakanye, ntiyaba ahesha Imana icyubahiro kandi ntiyaba yubaha gahunda y’ishyingiranwa. Yehova aba azi uburiganya bwose bwihishe inyuma yo kwahukana, uko umuntu yaba agerageza kubihisha kose. Mu by’ukuri, “ibintu byose byambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’amaso y’uzatubaza ibyo twakoze” (Abaheburayo 4:13). Ariko niba iyo mimerere iteje akaga ikomeje kubaho, nta wagombye kunenga Umukristo wahisemo kwahukana kuko abona nta kindi yakora. Uko byagenda kose, “twese tuzahagarara imbere y’intebe y’urubanza y’Imana.”​—Abaroma 14:10-12.