Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA

Kuramutsa ibendera, gutora no gukora imirimo isimbura iya gisirikare

Kuramutsa ibendera, gutora no gukora imirimo isimbura iya gisirikare

Kuramutsa ibendera. Abahamya ba Yehova bemera ko kunamira ibendera cyangwa kuriramutsa, incuro nyinshi bijyanirana n’indirimbo yubahiriza igihugu, ari igikorwa cyo gusenga kigaragaza ko agakiza katava ku Mana, ahubwo gaturuka ku gihugu cyangwa ku bayobozi bacyo (Yesaya 43:11; 1 Abakorinto 10:14; 1 Yohana 5:21). Umwe mu bayobozi nk’abo ni Umwami Nebukadinezari wategekaga Babuloni ya kera. Kugira ngo uwo mwami wari ukomeye cyane yereke abaturage be icyubahiro cye n’uko yagiraga ishyaka ryinshi mu by’idini, yashinze igishushanyo kinini cyane kandi ategeka abaturage be ko nibumva amajwi y’ibikoresho by’umuzika, twagereranya n’indirimbo yubahiriza igihugu, bunamira icyo gishushanyo. Icyakora, Abaheburayo batatu, ari bo Saduraka, Meshaki na Abedenego, banze kunamira icyo gishushanyo nubwo bari bazi ko bari buhanishwe igihano cy’urupfu.​—Daniyeli, igice cya 3.

Hari umuhanga mu by’amateka witwa Carlton Hayes wanditse avuga ko muri iki gihe, “ibendera ari cyo kimenyetso cy’ingenzi kiranga ibyo abantu bakunda igihugu by’agakabyo bizera kandi ko ari ryo basenga. Abantu biyambura ingofero iyo ibendera ribaciye imbere, abasizi barihimbira ibisigo n’abana bakariririmba.” Yongeyeho ko abakunda igihugu by’agakabyo bashyizeho iminsi mikuru, urugero nk’itariki ya kane Nyakanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bafite intwari zihabwa icyubahiro nk’icy’abatagatifu, bakagira n’ahantu bubaha cyane hahambwe abantu bakomeye, bakahubaha nk’uko bubaha insengero. Mu birori byari byabereye muri Burezili, umusirikare mukuru wari minisitiri w’ingabo yaravuze ati “ibendera rirubahwa kandi rigasengwa . . . kimwe n’uko igihugu cyakubyaye gisengwa.” Koko rero, hari igitabo cyagize kiti “kimwe n’umusaraba, ibendera ni ikintu cyera.”​—The Encyclopedia Americana.

Icyo gitabo giherutse kuvuga ko kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu “ari ukugaragaza urukundo umuntu akunda igihugu cyamubyaye kandi akenshi iba irimo amagambo yo gusaba Imana kuyobora abaturage bacyo n’abategetsi babo ndetse no kubarinda.” Ku bw’ibyo, kuba abagaragu ba Yehova babona ko iminsi mikuru yose y’igihugu irimo kuramutsa ibendera no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu ari igikorwa cyo gusenga, ntibaba barengereye. N’ubundi kandi, igihe igitabo kimwe cyavugaga ibirebana n’ukuntu abana b’Abahamya ba Yehova bigaga mu mashuri yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika banze kuramya ibendera no kurahira ko batazahemukira igihugu cyabo, cyaravuze kiti “mu manza zitandukanye Urukiko rw’Ikirenga rwaciye, amaherezo rwemeje ko iyo mihango ikorwa buri munsi ari igikorwa cyo gusenga.”

Nubwo abagaragu ba Yehova batifatanya mu minsi mikuru babona ko idahuje n’Ibyanditswe, bubaha uburenganzira bw’abayijyamo. Nanone kandi, bubaha amabendera y’ibihugu kuko bazi ko ari ibirango by’ibyo bihugu kandi bemera ko za leta ziriho ari zo Bibiliya yita “abategetsi bakuru,” kandi ko abo bategetsi ari “umukozi w’Imana” (Abaroma 13:1-4). Ku bw’ibyo, Abahamya ba Yehova bumvira inama ibasaba gusenga basabira “abami n’abandi bose bari mu nzego zo hejuru.” Impamvu idutera gukora ibyo byose, ni ‘ukugira ngo dukomeze kubaho mu mahoro dufite ituze, twubaha Imana mu buryo bwuzuye kandi dufatana ibintu uburemere.’​—1 Timoteyo 2:2.

Gutora abayobozi bo mu nzego za politiki. Abakristo bubaha uburenganzira abandi bafite bwo gutora. Ntibashishikariza abantu kwanga gutora, kandi bumvira abayobozi batowe. Ariko kandi, nta ho babogamira mu bya politiki (Matayo 22:21; 1 Petero 3:16). Umukristo yakora iki mu gihe mu gihugu atuyemo gutora ari itegeko cyangwa mu gihe umuntu utagiye ku biro by’itora arebwa nabi? Kwibuka ko byabaye ngombwa ko Saduraka, Meshaki na Abedenego bajya mu kibaya cya Dura, bishobora gutuma Umukristo uri mu mimerere nk’iyo afata umwanzuro wo kujya ku biro by’itora mu gihe yumva umutimanama we ubimwemerera. Icyakora, agomba kwitonda kugira ngo atagira uruhande abogamiraho. Agomba kwita ku mahame atandatu akurikira:

  1. Abigishwa ba Yesu ‘si ab’isi.’​—Yohana 15:19.

  2. Abakristo bahagarariye Kristo n’Ubwami bwe.​—Yohana 18:36; 2 Abakorinto 5:20.

  3. Itorero rya gikristo ryunze ubumwe mu birebana n’imyizerere, kandi abarigize bose bakundana urukundo nk’urwo Kristo yabakunze.​—1 Abakorinto 1:10; Abakolosayi 3:14.

  4. Iyo abantu batoye umutegetsi runaka, baba baniteguye kwirengera ibyo azakora byose.​—Zirikana amahame ari mu magambo yo muri 1 Samweli 8:5, 10-18 no muri 1 Timoteyo 5:22.

  5. Yehova yabonye ko kuba Abisirayeli baramusabye umutegetsi w’umuntu byagaragazaga ko batari bagishaka gutegekwa na we.​—1 Samweli 8:7.

  6. Abakristo bagomba kuvugana ubushizi bw’amanga mu gihe bamenyesha abantu bose bafite aho babogamiye muri politiki iby’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana.​—Matayo 24:14; 28:19, 20; Abaheburayo 10:35.

Imirimo isimbura iya gisirikare. Mu bihugu bimwe na bimwe, Leta itegeka ko abantu badashaka kujya mu gisirikare bamara igihe runaka bakora indi mirimo isimbura iya gisirikare. Mu gihe tugiye gufata umwanzuro urebana n’icyo kibazo, tugomba gusenga, wenda tukanabiganiraho n’Umukristo mugenzi wacu ukuze mu buryo bw’umwuka, maze tukawufata dushingiye ku mutimanama wacu ndetse n’ibyo twamenye kuri icyo kibazo.​—Imigani 2:1-5; Abafilipi 4:5.

Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo ‘kugandukira ubutegetsi n’abatware no kubumvira, twiteguye gukora umurimo mwiza wose, tukaba abantu bashyira mu gaciro’ (Tito 3:1, 2). Duhereye kuri ibyo, dushobora kwibaza ibibazo bikurikira: “ese gukora uyu murimo bampaye usimbura uwa gisirikare bizatuma ntatira ukutabogama kwa gikristo, cyangwa bitume ngira aho mpurira n’idini ry’ikinyoma” (Mika 4:3, 5; 2 Abakorinto 6:16, 17)? “Ese gukora uyu murimo bizatuma ntabasha gusohoza neza inshingano za gikristo, cyangwa se wenda binambuze burundu kuzisohoza” (Matayo 28:19, 20; Abefeso 6:4; Abaheburayo 10:24, 25)? “Ku rundi ruhande se, mu gihe nzaba nkora uyu murimo, gahunda y’akazi izatuma nshobora kwagura umurimo wanjye wa gikristo, wenda nshobore no gukora umurimo w’igihe cyose?”​—Abaheburayo 6:11, 12.

Mu gihe Umukristo abitekerejeho neza maze akiyemeza gukora umurimo usimbura iya gisirikare aho gufungwa, Abakristo bagenzi be bagombye kubaha umwanzuro we (Abaroma 14:10). Mu gihe ariko yumva atakora uwo murimo, icyo gihe nabwo abandi baba bakwiriye kubaha uwo mwanzuro afashe.​—1 Abakorinto 10:29; 2 Abakorinto 1:24.