Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iriburiro

Iriburiro

“Nabyirukiye ku murenge muto wo mu majyaruguru y’intara,” uwo ni Dauda ukomoka muri Sierra Léone uteruye inkuru ye. Arakomeza agira ati “igihe kimwe, ubwo nari nkiri umwana, havutse impaka hagati y’umuryango wanjye n’undi muryango yombi ikaba yarapfaga isambu. Buri muryango wavugaga ko iyo sambu ari iyawo. Kugira ngo impaka zihoshe, bitabaje umupfumu. Uwo mupfumu yagize atya azana undi mugabo amuha indorerwamo, maze amwambika umwenda w’umweru. Ako kanya uwo mugabo wari wambaye umwenda w’umweru yatangiye guhinda umushitsi no kubira icyuya. Ubwo yarebaga mu ndorerwamo, yariyamiriye ati ‘Ndabona umusaza uza ansatira! Yambaye imyenda y’imyeru. Ni muremure kandi arashaje, abaragaje imvi kandi aragenda ahuhutwa.’

“Uwo yavugaga ni Sogokuru! Hanyuma yaje gutwarwa maze atera hejuru ati ‘niba mushidikanya ibyo mbabwira, nimuze namwe mwirebere!’ Birumvikana ko nta n’umwe muri twe watinyutse kujya kureba! Uwo mupfumu yaje kumucururutsa amumishagiraho imiti y’ubupfumu y’ibyatsi bivugutiwe mu mazi, iyo yari afite mu ruho.

“‘Sogokuru’ yaje kuvugira mu ndorerwamo y’uwo mugabo, maze avuga ko iyo sambu ari iy’umuryango wacu. Yavuze ko nyogokuru agomba kuyihinga nta mpungenge. Uwo muryango wundi [waharaniraga iyo sambu] wemeye uwo mwanzuro. Nuko impaka zikemuka zityo.”

Ibintu nk’ibyo birogeye muri Afurika y’Iburengerazuba. Aho, kimwe no mu tundi duce tw’isi, abantu amamiriyoni atabaze bizera ko abapfuye bajya mu isi y’imyuka aho bashobora gukurikiranira hafi imibereho y’abantu no kugira uruhare muri yo. Mbese iyo myizerere ifite ishingiro? None se koko abapfuye bakomeza kubaho? Niba atari ko biri, abo bivugaho ko ari imyuka y’abapfuye ni bande? Kumenya ibisubizo by’ukuri by’ibyo bibazo ni iby’ingenzi cyane. Ni ikibazo gihereranye n’urupfu cyangwa ubuzima.