Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abadayimoni Babeshya Bavuga ko Abapfuye Bakomeza Kubaho

Abadayimoni Babeshya Bavuga ko Abapfuye Bakomeza Kubaho

Bibiliya ivuga ko Satani ‘ayobya abari mu isi bose’ (Ibyahishuwe 12:9). Satani n’abadayimoni be ntibishimira ko twizera Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya. Bagerageza kwizeza abantu ko abapfuye bariho, ko bibera mu buturo bw’imyuka. Reka turebe uko babyifatamo.

Idini ry’Ikinyoma

Abantu, inyamaswa, amafi, inyoni n’ibisiga—byose ni ubugingo

Amadini menshi yigisha ko umuntu wese afite ubugingo bumuvamo iyo umubiri we upfuye maze bugakomeza kubaho mu mimerere y’umwuka. Ayo madini avuga ko umubiri upfa ariko ubugingo bwo ntibupfe. Byongeye kandi, yemeza ko ubugingo budashobora gupfa, ko bufite ukudapfa.

Nyamara Ijambo ry’Imana ryo si ko rivuga. Bibiliya igaragaza ko ubugingo ari umuntu ubwe, nta bwo ari ikintu runaka kimubamo. Urugero, iyo Bibiliya ivuga iby’iremwa ry’Adamu, igira iti “Uwiteka Imana [Yehova, NW] irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo; umuntu ahinduka ubugingo buzima” (Itangiriro 2:7). Ubwo rero Adamu ntiyahawe ubugingo, ahubwo yabaye ubugingo.

Inyamaswa na zo zivugwaho ko ari ubugingo.—Itangiriro 1:20, 21, 24, 30.

Ubwo ijambo “ubugingo” ryo muri Bibiliya risobanura ngo umuntu ubwe, ntibyagombye kudutangaza kumva ko ubugingo bushobora gupfa kandi ko bupfa koko. Ibyanditswe biragira biti

  • “Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa.”Ezekiyeli 18:4.

  • “Nuko Samusoni aravuga ati ‘reka ubugingo bwanjye bupfane n’Abafilisitiya.’”Abacamanza 16:30NW.

  • “Mbese amategeko yemera ko umuntu akora neza ku isabato, cyangwa akora nabi, gukiza cyangwa kwica ubugingo?”Mariko 3:4NW.

Bibiliya igaragaza ko ubugingo budafite ukudapfa

Indi mirongo ya Bibiliya igaragaza ko ubugingo bushobora kurimburwa (Itangiriro 17:14, NW), kwicishwa inkota (Yosuwa 10:37NW), kwiyahura (Yobu 7:15), no gutwikirwa n’amazi (Yona 2:5). Ubwo rero, ubugingo burapfa.

Usomye Bibiliya kuva ku ntangiriro kugeza aho irangirira, nta hantu na hamwe wabona aya magambo ngo “ubugingo budashobora gupfa.” Ubugingo bwa kimuntu ntabwo ari umwuka. Inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo ntabwo ari iya Bibiliya. Ni inyigisho ya Satani n’abadayimoni be. Yehova yanga urunuka ibinyoma byose bya kidini.—Imigani 6:16-19; 1 Timoteyo 4:1, 2.

Abapfumu

Muri iki gihe abadayimoni biyitirira imyuka y’abapfuye

Ubundi buryo Satani akoresha mu kuyobya abantu ni ubupfumu. Umupfumu ni umuntu ushobora kwakira ubutumwa buva ahantu ho mu buryo bw’umwuka mu buryo butaziguye. Umubare munini w’abantu, hakubiyemo n’abapfumu ubwabo, bizera ko ubwo butumwa buva ku myuka y’abantu bapfuye. Ariko nk’uko twabibonye muri Bibiliya, ibyo ntibishoboka.—Umubwiriza 9:5, 6, 10.

Noneho se ni nde ubwo butumwa buturukaho? Ni abadayimoni ubwabo! Abadayimoni bashobora gukurikiranira hafi umuntu akiri muzima; baba bazi uko umuntu yavugaga, uko yasaga, ibyo yakoze n’ibyo yari azi. Bityo rero biraborohera kwigana abantu bapfuye.—1 Samweli 28:3-19.

Imigani y’Ibinyoma

Ubundi buryo Satani yifashisha mu gukwirakwiza ikinyoma ku bihereranye n’abapfuye, ni imigani y’ibinyoma. Bene iyo migani iyobya abantu bagata ukuri kwa Bibiliya.—2 Timoteyo 4:4.

Hari abatekereza ko baba barabonye abantu bagarutse bava mu bapfuye

Muri Afurika hari imigani myinshi ivuga iby’abantu baba barabonywe ari bazima nyuma yo gupfa kwabo. Ibyo bintu bisa n’ibonekerwa bikunda kubera ahantu kure y’aho uwo muntu yari atuye. Ngaho ibaze na we: Byaba bihuje n’ubwenge kumva ko niba umuntu yari afite koko ubushobozi bwo kugaruka ava mu bapfuye, yajya ahantu kure y’umuryango we n’incuti ze?

Ikindi kandi, mbese ntibishoboka ko uwo muntu wabonywe yaba ari undi wasaga gusa na wa wundi wapfuye batanafitanye isano? Urugero, Abakristo babiri bari mu murimo wo kubwiriza mu gace k’iwabo baje kubona umusaza umwe wari umaze amasaha runaka abagenda mu nyuma. Mu kumubaza, bumva ko burya uwo mugabo yaketse ko umwe muri abo bakozi yaba ari mwene nyina wari umaze imyaka mike apfuye. Birumvikana ko yari yibeshye, ariko yanze kwemera ko yibeshye. Tekereza inkuru uwo musaza yaje kubarira incuti n’abaturanyi be nyuma y’aho!

Kubonekerwa, Inzozi n’Amajwi

Abadayimoni bayobya abantu bifashishije inzozi, kubonekerwa n’amajwi

Nta gushidikanya ko hari ibintu bitangaje waba uzi, abantu baba bariboneye, barumvise cyangwa se beretswe mu nzozi. Bene ibyo bintu bidasanzwe bikunda gutera ubwoba abantu. Umukobwa witwa Marein wabaga muri Afurika y’Iburengerazuba, yahoraga yumva ijwi rya nyirakuru wari uherutse gupfa rimuhamagara nijoro. Ubwoba bwaramusagaga agataka cyane maze abo babanaga mu nzu bose akababyutsa. Nyuma ubuzima bwe bwaje kuhazaharira cyane.

Ngaho rero, none se niba koko abapfuye bongera kubaho, byaba bihuje n’ubwenge ko bakoresha itera bwoba ku bo bakundaga? Oya rwose. Inkomoko ya bene ubwo butumwa bubuza abantu amahwemo ni abadayimoni.

Ariko se noneho bite ku butumwa busa n’aho bufasha abantu bukanabakomeza? Urugero, umukobwa witwa Gbassay wo muri Sierra Léone, yari arwaye. Yaje kurota maze se wari uherutse gupfa amubonekera mu nzozi. Yaramubwiye ngo arebe igiti runaka, ace ikibabi cyacyo, akivugutire mu mazi, maze anywe. Ngo nta muntu n’umwe yagombaga kuvugana na we mbere yo kubikora. Yabigenje atyo maze arakira.

Undi mugore na we yavuze ko umugabo we yigeze kumubonekera ijoro rimwe nyuma yo gupfa kwe. Yavuze ko yasaga neza cyane kandi ko yari yambaye imyambaro myiza cyane.

Ubutumwa nk’ubwo kimwe n’uko kubonekerwa bisa nk’aho ari byiza kandi bishobora gufasha abantu. Mbese buturuka ku Mana? Ashwi. Yehova ni “[I]mana y’umurava” (Zaburi 31:5). Ntashobora na rimwe kwiyitirira umwuka w’uwapfuye. Abadayimoni bonyine ni bo bakora bene ibyo.

Ariko se habaho abadayimoni beza? Oya. N’ubwo rimwe na rimwe berekana ko bashaka kudufasha, ubundi bose ni babi. Igihe Umwanzi yavuganaga na Eva, yasaga n’incuti (Itangiriro 3:1). Ariko se amaze kumvira umwanzi no gukora ibyo yamubwiye ingaruka zabaye izihe? Yarapfuye.

Satani yavuze ko Eva atari gupfa. Eva yaramwizeye, ariko nyuma y’aho yaje gupfa

Uzi ko bidatangaje kuba umuntu mubi yakwigira incuti y’abo ashaka guhemukira no kubarya utwabo. Hari umugani wo muri Afurika uvuga ngo “Amenyo yera, umutima wirabura.” Kandi Ijambo ry’Imana riravuga ngo “Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo.”—2 Abakorinto 11:14.

Imana ntikivugana n’abantu bo ku isi mu nzozi, mu iyerekwa cyangwa mu majwi y’ahantu ho mu buryo bw’umwuka. Ibaha ubuyobozi n’amabwiriza binyuriye muri Bibiliya, kandi iyo Bibiliya ishobora gutuma umuntu aba “afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose.”—2 Timoteyo 3:17.

Ku bw’ibyo rero, iyo Yehova atuburira kwirinda uburiganya bw’Umwanzi, aba abitewe n’uko adukunda. Azi neza ko abadayimoni ari ababisha.