Abadayimoni Ni Abicanyi!
Satani n’abadayimoni bakomeje kuba ababisha kandi babangamira ubuzima bw’abantu. Mu bihe bya kera Satani yatsembye umutungo n’abagaragu b’indahemuka Yobu. Yarongeye yica abana icumi ba Yobu abateje ‘inkubi y’umuyaga’ isenya inzu barimo. Nyuma y’ibyo Satani yateje Yobu “ibishyute bibi bihera mu bworo bw’ibirenge bigeza mu gitwariro.”—Yobu 1:7-19; 2:7.
Mu gihe cya Yesu, abadayimoni bagize abantu bamwe ibiragi n’impumyi (Matayo 9:32, 33; 12:22). Bajujubije umugabo umwe bamutera kwikebesha amabuye (Mariko 5:5). Hari n’undi muhungu bashakurishije, bamutura hasi, ‘baramutigisa cyane.’—Luka 9:42.
Muri iki gihe, Satani n’abadayimoni baracyica abantu urubozo
nka kera. Koko rero, ibikorwa byabo bya ruvumwa byariyongereye kuva aho baciriwe mu ijuru. Raporo z’ibiboneka hirya no hino ku isi zirabihamya. Bateza abantu bamwe ibyorezo by’indwara. Abandi bababuza uburyo nijoro bakabavutsa ibitotsi cyangwa se bakabateza inzozi ziteye ubwoba. Abandi babakururira mu ngeso z’ubusambanyi. Abandi babatesha umutwe, bakabatera kwicana cyangwa se kwiyahura ubwabo.Lintina, utuye muri Suriname, avuga ko dayimoni, cyangwa se umwuka mubi, yishe abantu 16 bo mu muryango we, amuteza uburwayi bw’umubiri n’ubwo mu mutwe mu gihe cy’imyaka 18. Ahereye ku byo yiboneye mbere ubwe, avuga ko abadayimoni “bishimira kumunga abo bibasiye kugeza aho baviriyemo umwuka.”
Cyakora Yehova we ashobora kurinda abagaragu be ibitero bya Satani.—Imigani 18:10.