Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igihe Kizaza Cyuzuye Ibyishimo by’Igitangaza

Igihe Kizaza Cyuzuye Ibyishimo by’Igitangaza

Vuba hano Satani n’abadayimoni ntibazaba bagishobora kugira icyo bakora

Satani n’abadayimoni be ntibazakomeza guhemukira abantu. Ubu Yehova yamaze kubirukana mu ijuru (Ibyahishuwe 12:9). Vuba hano, Yehova agiye kongera guhagurukira Satani n’abadayimoni be. Mu iyerekwa ryaturutse ku Mana, intumwa Yohana iragira iti “mbona marayika amanuka ava mu ijuru, afite urufunguzo rufungura i kuzimu, afite n’umunyururu munini mu ntoke ze. Afata cya kiyoka, ni cyo ya nzoka ya kera, ni yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimara imyaka igihumbi, akijugunya i kuzimu, arahakinga, ashyiriraho ikimenyetso gifatanya, kugira ngo kitongera kuyobya amahanga, kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira; icyakora, n’ishira, gikwiriye kubohorerwa, kugira ngo kimare igihe gito” (Ibyahishuwe 20:1-3). Nyuma, Umwanzi n’abadayimoni be bazarimburwa burundu.—Ibyahishuwe 20:10.

Abantu babi hano ku isi na bo bazarimbukana na bo.—Zaburi 37:9, 10; Luka 13:5.

Abapfuye Bazongera Kubaho!

Abapfuye bazongera kubaho ku isi

Satani n’abadayimoni nibamara kuvanwaho, Yehova azazanira abantu imigisha myinshi. Wibuke ko abapfuye nta buzima baba bafite, baba batakiriho. Urupfu Yesu yarugereranyije no gusinzira—Ibitotsi byinshi bitarimo inzozi (Yohana 11:11-14). Ibyo yabitewe n’uko yari azi ko hazabaho igihe abasinziriye mu rupfu bazakangurwa bakaba bazima. Yaravuze ati “ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye, bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka.”—Yohana 5:28, 29; gereranya n’Ibyakozwe 24:15.

Bazazurirwa hano ku isi. Aho kumva amatangazo yo kubika abapfuye, hazavugwa amakuru yerekeye ku bantu bazaba bazutse. Mbega ukuntu bizaba ari ibyishimo kwakira abo ukunda bavuye mu mva!