Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Korera Yehova, Aho Gukorera Satani

Korera Yehova, Aho Gukorera Satani

Buri muntu wese muri twe agomba kugira amahitamo, ari ugukorera Yehova cyangwa se gukorera Satani n’abadayimoni be. Ntidushobora kubibangikanya byombi. Mbega ukuntu ari iby’ubwenge gukorera Yehova!

Yehova Ni Mwiza

Nk’uko twabibonye, abadayimoni bishimira kugirira nabi abantu no kubahemukira. Yehova we uko si ko ateye. Akunda abantu nk’uko umubyeyi akunda abana be. Ni we Nyir’ugutanga “impano yose itunganye” (Yakobo 1:17). Nta kintu cyiza yima abantu, kabone n’iyo cyaba ari icy’igiciro cyinshi mu maso ye.—Abefeso 2:4-7.

Yesu, Umwana w’Imana, yagaragaje urukundo afitiye abantu abakiza indwara zabo

Tekereza ibintu Yesu, Umwana w’Imana, yakoze ku isi. Yahaye ibiragi kuvuga, ahumura impumyi. Yakijije abarwaye ibibembe n’abamugaye. Yirukanye abadayimoni kandi akiza indwara z’ubwoko bwose. Ndetse, ku bw’ububasha bw’Imana, yanazuye abapfuye.—Matayo 9:32-35; 15:30, 31; Luka 7:11-15.

Aho kuvuga ibinyoma bishobora kutuyobya, iteka Imana ivuga ukuri. Nta n’umwe ihemukira.—Kubara 23:19.

Zibukira Imigenzo Yanduye

Nk’uko indodo z’igitagangurirwa ziherana isazi, ni ko abantu babarirwa muri za miriyoni babaswe n’imiziririzo hamwe n’ibinyoma. Batinya abapfuye. Batinya abadayimoni. Baterwa impagarara n’imivumo, ibintu bikungura, inzaratsi, n’ibimana. Bahambiriwe n’imyizerere n’imigenzo bishingiye ku binyoma bya Satani umwanzi. Nta na kimwe muri ibyo bintu kibata abakozi b’Imana.

Yehova afite ubushobozi burenze kure cyane ubwa Satani. Nukorera Yehova, azakurinda abadayimoni (Yakobo 4:7). Imitongero nta cyo izagutwara. Urugero, nko muri Nijeriya, abapfumu batatu b’ibirangirire cyane batongereye Umuhamya wa Yehova wari wanze kuva mu mugi, bagira ngo bamwice. Imitongero yabo imaze kuba imfabusa, umwe muri abo bapfumu yagize ubwoba cyane, maze ajya gusaba uwo muhamya imbabazi.

Abefeso batwitse ibitabo by’abo by’ubumaji

Niba abadayimoni bakujujubya, ushobora guhamagara Yehova mu izina akakurinda (Imigani 18:10). Cyakora kugira ngo ubone uburinzi bw’Imana, ugomba kuzibukira rwose ikintu cyose gifitanye isano n’imigenzo y’abadayimoni no kubasenga. Abakoreraga Imana bo muri Efeso ya kera ni ko babigenje. Bakoranyije ibitabo byabo by’ubumaji maze barabitwika (Ibyakozwe 19:19, 20). Muri iki gihe, abagaragu b’Imana na bo ni ko bagomba kubigenza. Zibukira inzaratsi, impigi, kwambara udushumi two “kwirinda,” gutinya ibimana, ibitabo by’ubumaji n’ikindi kintu cyose cyaba gifitanye isano n’imigenzo y’abadayimoni.

Gendera mu Gusenga k’Ukuri

Niba ushaka gushimisha Imana, ntibihagije kureka gusa ugusenga kw’ibinyoma no kureka gukora ibintu bibi. Ugomba kugira ishyaka mu gukurikiza ugusenga kutanduye. Bibiliya igaragaza ibigomba gukorwa:

Ifatanye mu materaniro ya Gikristo.—Abaheburayo 10:24, 25

Iga Bibiliya.—Yohana 17:3

Bwiriza abandi.—Matayo 24:14

Senga Yehova.—Abafilipi 4:6, 7

Batizwa.—Ibyakozwe 2:41

Ifatanye n’Abahamya ba Yehova

Hano ku isi, Satani n’abadayimoni bahafite abantu bigisha kandi bagakora ibintu bibi. Ariko rero, Yehova na we afite abantu be. Abo ni Abahamya ba Yehova (Yesaya 43:10). Ku isi hose, bose hamwe barenze miriyoni esheshatu. Bose bagerageza kwihatira gukora ibintu byiza no kwigisha abandi ukuri. Mu bihugu byinshi, ushobora kubasanga mu Mazu y’Ubwami aho bazakwakirana ibyishimo.

Umurimo wabo ni uwo gufasha abandi kugira ngo bakorere Imana. Bazigana nawe Bibiliya iwawe, bagufasha kumenya uko wayoboka Yehova mu buryo bukwiriye. Ntusabwa kubibahembera. Abahamya banezezwa no kwigisha ukuri kubera ko bakunda abantu bakanakunda Yehova Imana.

Abahamya ba Yehova bazagufasha gukorera Imana