Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
Aka gatabo kagamije kukwereka uko wabigeraho.
ISOMO RYA 1
Imana iragusaba ko waba incuti yayo
Abantu bo hirya no hino ku isi babaye incuti z’Imana. Nawe ushobora kuba incuti y’Imana.
ISOMO RYA 4
Uko wamenya ibihereranye n’Imana
Yatumye tumenya ibyo yakoze kera, ibyo ikora muri iki gihe n’ibyo izakora mu gihe kizaza.
ISOMO RYA 5
Incuti z’Imana zizaba muri Paradizo
Paradizo ntizaba imeze nk’iyi si dutuyemo. Izaba imeze ite?
ISOMO RYA 7
Umuburo duhabwa n’ibyabaye mu gihe cyahise
Inkuru ivugwa muri Bibiliya ya Nowa idufasha ite muri iki gihe?
ISOMO RYA 16
Garagaza ko ukunda Imana
Kugira ngo ukomeze kugirana ubucuti n’umuntu, ugomba kuganira na we, ukamutega amatwi kandi ukamuvuga neza. Ni na ko bimeze ku bihereranye no kuba incuti y’Imana.
ISOMO RYA 17
Kugira ngo ugire incuti, ugomba kuba incuti
Uko uzagenda urushaho kumenya ibihereranye na Yehova, ni na ko uzarushaho kumukunda.
ISOMO RYA 18
Ba incuti y’Imana iteka ryose!
Ubuzima bw’iteka ni impano y’igiciro cyinshi Imana izaha incuti za yo.