Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 8

Abanzi b’Imana ni bande?

Abanzi b’Imana ni bande?

Umwanzi mukuru w’Imana ni Satani Diyabule. Ni ikiremwa cy’umwuka cyigometse kuri Yehova. Satani akomeza kurwanya Imana, kandi ateza abantu akaga kenshi. Satani ni umugome. Ni umubeshyi akaba n’umwicanyi.​—Yohana 8:44.

Hari ibindi biremwa by’umwuka byifatanyije na Satani mu kwigomeka ku Mana. Bibiliya ibyita abadayimoni. Kimwe na Satani, abadayimoni na bo ni abanzi b’abantu. Bishimira kubabaza abantu (Matayo 9:32, 33; 12:22). Yehova azarimbura burundu Satani n’abadayimoni be. Basigaranye igihe gito gusa cyo guteza abantu akaga.​—Ibyahishuwe 12:12.

Niba wifuza kuba incuti y’Imana, ntugomba gukora ibyo Satani ashaka ko wakora. Satani n’abadayimoni banga Yehova. Ni abanzi b’Imana, kandi nawe bashaka kuguhindura umwanzi w’Imana. Ugomba guhitamo uwo ushaka gushimisha—niba ari Satani cyangwa Yehova. Niba ushaka kuzabona ubuzima bw’iteka, ugomba guhitamo gukora ibyo Imana ishaka. Satani afite amayeri menshi n’uburyo bwinshi bwo kuyobya abantu. Hari benshi bashukwa na we.​—Ibyahishuwe 12:9.