Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 11

Anga urunuka idini ry’ikinyoma!

Anga urunuka idini ry’ikinyoma!

Satani n’abadayimoni be ntibifuza ko wakorera Imana. Baba bashaka gutuma buri muntu wese atera Imana umugongo uko byashoboka kose. Ni gute bagerageza kubikora? Bumwe mu buryo bakoresha, ni idini ry’ikinyoma (2 Abakorinto 11:13-15). Idini riba ari iry’ikinyoma iyo ritigisha ukuri ko muri Bibiliya. Idini ry’ikinyoma ni nk’amafaranga y’amiganano—ashobora gusa n’aho ari mazima, ariko akaba adafite agaciro. Rishobora kuguteza akaga kenshi.

Ibinyoma by’amadini ntibishobora gushimisha Yehova, Imana y’ukuri. Igihe Yesu yari ari ku isi, hari hariho itsinda ry’abanyedini bashakaga kumwica. Batekerezaga ko ari bo basenga mu buryo bukwiriye. Baravuze bati “dufite data umwe, ni we Mana.” Mbese, Yesu yaba yarabyemeye? Ashwi da! Yarababwiye ati “mukomoka kuri so, Satani” (Yohana 8:41, 44). Muri iki gihe, hari abantu benshi batekereza ko basenga Imana, ariko bakaba mu by’ukuri bakorera Satani n’abadayimoni be!​—1 Abakorinto 10:20.

Nk’uko igiti kibi cyera imbuto mbi, ni na ko idini ry’ikinyoma na ryo rivamo abantu bakora ibintu bibi. Isi yuzuye akaga bitewe n’ibibi abantu bakora. Hariho ubwiyandarike, intambara, ubujura, gukandamiza abandi, ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu. Abantu benshi bakora ibyo bibi bafite idini barimo, ariko idini ryabo ntiribasunikira gukora ibyiza. Ntibashobora kuba incuti z’Imana, keretse baretse gukora ibibi.​—Matayo 7:17, 18.

Idini ry’ikinyoma ryigisha abantu gusenga ibigirwamana. Imana ibuzanya gusenga ibigirwamana. Ibyo ni ibintu bihuje n’ubwenge. Mbese, hagize umuntu runaka utajya akuvugisha na rimwe ariko akavugisha ifoto yawe, ibyo byagushimisha? Mbese, uwo yaba ari incuti yawe koko? Oya, ntiyaba ari yo. Yehova ashaka ko ari we abantu bavugisha, aho kuvugisha igishushanyo kibajwe cyangwa ishusho itagira ubuzima.​—Kuva 20:4, 5.

Idini ry’ikinyoma ryigisha ko bikwiriye rwose kwicana mu gihe cy’intambara. Yesu yavuze ko incuti z’Imana zigomba gukundana. Ntitwakwica abo dukunda (Yohana 13:35). Ndetse n’ababi ntitugomba kubica. Igihe abanzi ba Yesu bari baje kumufata, ntiyemeye ko abigishwa be bamurwanirira.​—Matayo 26:51, 52.

Idini ry’ikinyoma ryigisha ko ababi bazababarizwa mu muriro w’iteka. Ariko kandi, Bibiliya yo yigisha ko ibyaha bizana urupfu (Abaroma 6:23). Yehova ni Imana igira urukundo. Mbese, Imana yuje urukundo yahora ibabaza abantu iteka? Oya rwose! Muri Paradizo, hazabaho idini rimwe gusa, iryo Yehova yemera (Ibyahishuwe 15:4). Andi madini yose ashingiye ku binyoma bya Satani azaba yaravanyweho.