ISOMO RYA 1
Imana iragusaba ko waba incuti yayo
Imana ishaka ko uba incuti yayo. Mbese, waba warigeze utekereza ko ushobora kuba incuti y’Umuntu ukomeye kurusha abandi bose mu ijuru no mu isi? Aburahamu, wabayeho kera, yiswe incuti y’Imana (Yakobo 2:23). Hari abandi bavugwa muri Bibiliya na bo babaye incuti z’Imana maze bahabwa imigisha myinshi. Muri iki gihe nabwo, abantu bo mu mpande zose z’isi babaye incuti z’Imana. Nawe kandi ushobora kuba incuti y’Imana.
Kuba incuti y’Imana biruta kuba incuti y’umuntu uwo ari we wese. Imana ntiyigera itenguha incuti zayo z’indahemuka. (Zaburi 18:26, umurongo wa 25 muri Biblia Yera.) Kuba incuti y’Imana biruta kugira ubutunzi. Iyo umuntu w’umukire apfuye, amafaranga ye asigaranwa n’abandi. Ariko kandi, abagirana ubucuti n’Imana baba bafite ubutunzi badashobora kunyagwa n’umuntu n’umwe.—Matayo 6:19.
Hari abashobora kugerageza kukubuza kumenya ibihereranye n’Imana. Ibyo ndetse bishobora gukorwa na bamwe mu ncuti zawe, no mu bagize umuryango wawe (Matayo 10:36, 37). Niba abandi baguhaye urw’amenyo cyangwa bakagushyiraho iterabwoba, ibaze uti ‘ni nde nshaka gushimisha—mbese ni abantu cyangwa ni Imana?’ Tekereza nawe: hagize umuntu ukubwira ngo ntuzongere kurya, mbese wamwumvira? Birumvikana ko utamwumvira! Ukeneye kurya kugira ngo ubeho. Ariko Imana yo ishobora kukubeshaho iteka ryose! Bityo rero, ntuzigere wemera ko hagira umuntu n’umwe ukubuza kumenya uko ushobora kuba incuti y’Imana.—Yohana 17:3.