Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 16

Garagaza ko ukunda Imana

Garagaza ko ukunda Imana

Kugira ngo ukomeze kugirana ubucuti n’umuntu, ugomba kuganira na we. Umutega amatwi, na we akagutega amatwi. Nanone kandi, incuti yawe uyivuga neza imbere y’abandi. Ni na ko bimeze ku bihereranye no kuba incuti y’Imana. Reba icyo Bibiliya ibivugaho:

Jya uganira na Yehova buri gihe binyuriye mu isengesho. “Mukomeze gusenga mushikamye.”​—Abaroma 12:12.

Jya usoma Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya.”​—2 Timoteyo 3:16.

Jya wigisha abandi ibihereranye n’Imana. “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, . . . mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.”​—Matayo 28:19, 20.

Egera izindi ncuti z’Imana. “Ugendana n’abanyabwenge, azaba umunyabwenge na we.”​—Imigani 13:20.

Jya ujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami. “Tujye tuzirikana[na] ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza . . . duhugurane.”​—Abaheburayo 10:24, 25.

Jya ushyigikira umurimo w’Ubwami. “Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa, kuko Imana ikunda utanga anezerewe.”​—2 Abakorinto 9:7.