Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 2

Imana ni yo ncuti nziza iruta izindi zose wagira

Imana ni yo ncuti nziza iruta izindi zose wagira

Kuba incuti y’Imana ni cyo kintu cyiza kuruta ibindi byose bishobora kukubaho. Imana izakwigisha uko wagira ibyishimo kandi ukumva umerewe neza; izakubatura ku myizerere myinshi y’ikinyoma no ku bikorwa bishobora kuguteza akaga. Izumva amasengesho yawe. Izagufasha kugira amahoro yo mu mutima n’icyizere (Zaburi 71:5; 73:28). Imana izakuramira mu bihe by’akaga. (Zaburi 18:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera.) Kandi Imana iguhishiye impano yayo y’ubuzima bw’iteka.​—Abaroma 6:23.

Uko uzagenda wegera Imana, ni na ko uzagenda ugirana imishyikirano ya bugufi n’incuti zayo. Zizaba incuti zawe nawe. Ni koko, zizakubera nk’abavandimwe na bashiki bawe. Zizishimira kukwigisha ibihereranye n’Imana, kandi zizagufasha zinagutere inkunga.

Nta bwo tungana n’Imana. Hari ukuri kw’ingenzi ugomba gusobanukirwa mu gihe ushaka kuba incuti y’Imana. Ubucuti uzagirana n’Imana si ubucuti burangwa hagati y’abantu bangana. Ni mukuru, umunyabwenge n’umunyambaraga cyane kuturusha. Ni yo Muyobozi wacu ubikwiriye. Bityo rero, niba dushaka kuba incuti zayo, tugomba kuyitega amatwi no gukora ibyo itubwira. Ibyo bizatugirira akamaro igihe cyose.​—Yesaya 48:18.