Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 9

Incuti z’Imana ni izihe?

Incuti z’Imana ni izihe?

Yesu Kristo ni Umwana wa Yehova akaba n’incuti ye magara. Mbere y’uko Yesu aba umuntu hano ku isi, yabanje kuba mu ijuru ari ikiremwa gikomeye cy’umwuka (Yohana 17:5). Hanyuma, yaje ku isi kugira ngo yigishe abantu ukuri ku bihereranye n’Imana (Yohana 18:37). Nanone kandi, yatanze ubuzima bwe bwa kimuntu kugira ngo akize icyaha n’urupfu abantu bumvira (Abaroma 6:23). Ubu ngubu, Yesu ni Umwami w’Ubwami bw’Imana, ubutegetsi bwo mu ijuru buzazana Paradizo kuri iyi si.​—Ibyahishuwe 19:16.

Abamarayika na bo ni incuti z’Imana. Abamarayika ntibatangiye kubaho ari abantu ku isi. Baremewe mu ijuru mbere y’uko Imana irema isi (Yobu 38:4-7). Abamarayika babarirwa muri za miriyoni (Daniyeli 7:10). Izo ncuti z’Imana zo mu ijuru, zifuza ko abantu bamenya ukuri ku bihereranye na Yehova.​—Ibyahishuwe 14:6, 7.

Nanone, Imana ifite incuti ku isi; ibita abahamya bayo. Mu rukiko, umuhamya avuga ibyo azi ku bihereranye n’umuntu cyangwa ikintu runaka. Abahamya ba Yehova babwira abandi bantu ibyo bazi kuri Yehova n’imigambi ye (Yesaya 43:10). Kimwe n’abamarayika, Abahamya na bo bifuza kugufasha kumenya ukuri ku bihereranye na Yehova. Bifuza ko nawe waba incuti y’Imana.