Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 17

Kugira ngo ugire incuti, ugomba kuba incuti

Kugira ngo ugire incuti, ugomba kuba incuti

Ubucuti buba bushingiye ku rukundo. Uko uzagenda urushaho kumenya ibihereranye na Yehova, ni na ko uzarushaho kumukunda. Uko urukundo ukunda Imana ruzarushaho kwiyongera, ni na ko icyifuzo ufite cyo kuyikorera kizarushaho kwiyongera. Ibyo bizagusunikira kuba umwigishwa wa Yesu Kristo (Matayo 28:19). Niwifatanya n’umuryango urangwa n’ibyishimo w’Abahamya ba Yehova, ushobora kuba incuti y’Imana iteka ryose. Ni iki ugomba gukora?

Ugomba kugaragaza urukundo ukunda Imana wumvira amategeko yayo. ‘Gukunda Imana ni uku, ni uko twitondera amategeko yayo: kandi amategeko yayo ntarushya.’​—1 Yohana 5:3.

Jya ushyira mu bikorwa ibyo wiga. Yesu yavuze inkuru ibigaragaza. Umuntu w’umunyabwenge yubatse inzu ye ku rutare. Uw’umupfapfa we ayubaka ku musenyi. Ubwo hagwaga imvura ya rukokoma, ya nzu yubatswe ku rutare ntiyaguye, ariko ya yindi yubatswe ku musenyi yo yahise igwa bimwe bikomeye. Yesu yavuze ko abumva inyigisho ze bakazikurikiza bameze nka wa muntu wubatse inzu ye ku rutare. Ariko abumva inyigisho ze ntibazikurikize bo bagereranywa na wa wundi w’umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi. Wifuza kuba nka nde muri abo bombi?​—Matayo 7:24-27.

Kwiyegurira Imana. Ibyo bivuga ko wegera Yehova mu isengesho, ukamubwira ko wifuza gukora ibyo ashaka iteka ryose. Gukora ibyo Imana ishaka bigaragaza ko uri umwigishwa wa Yesu Kristo.​—Matayo 11:29.

Kubatizwa. “Ubatizwe, wiyuhagire ibyaha byawe, wamba[z]e izina rye.”​—Ibyakozwe 22:16.

Ifatanye mu buryo bwuzuye mu gukorera Imana. “Ibyo mukora byose, mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru, badakorera abantu.”​—Abakolosayi 3:23.