Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 6

Paradizo iregereje!

Paradizo iregereje!

Ibintu bibi bibera ku isi muri iki gihe bigaragaza ko Paradizo yegereje. Bibiliya yavuze ko twari kuzagera mu bihe by’akaga mbere y’uko Paradizo iza. Ubu turi muri ibyo bihe! Dore bimwe mu bintu byavuzwe muri Bibiliya ko byari kuzabaho:

Intambara zikomeye. “Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami” (Matayo 24:7). Ubwo buhanuzi bwarasohoye. Uhereye mu mwaka wa 1914, habayeho intambara ebyiri z’isi yose, n’izindi ntambara ntoya nyinshi cyane. Zahitanye abantu babarirwa muri za miriyoni.

Indwara zogeye hose. ‘Hamwe na hamwe’ hari kuzagenda habaho “ibyorezo by’indwara” (Luka 21:11). Mbese ibyo byarasohoye? Yego rwose. Kanseri, indwara y’umutima, igituntu, malariya, sida hamwe n’izindi ndwara byahitanye abantu babarirwa muri za miriyoni.

Ibura ry’ibiribwa. Hirya no hino ku isi, hari abantu badafite ibyokurya bihagije. Buri mwaka, abantu babarirwa muri za miriyoni bapfa bazize inzara. Icyo ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko Paradizo igiye kuza vuba aha. Bibiliya yari yaragize iti ‘hazaba inzara.’—Mariko 13:8.

Imitingito y’isi. “Hazabaho . . . ibishitsi hamwe na hamwe” (Matayo 24:7). Ibyo na byo byarasohoye muri iki gihe. Uhereye mu mwaka wa 1914, abantu basaga miriyoni bahitanywe n’imitingito y’isi.

Abantu babi. Abantu bari kuzaba “bakunda impiya” kandi “bikunda.” Bari kuzaba “bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana.” Abana bari kuzaba “batumvira ababyeyi babo” (2 Timoteyo 3:1-5). Mbese, ntiwemera ko hari abantu benshi nk’abo muri iki gihe? Ntibubaha Imana, kandi babuza amahoro abagerageza kumenya ibihereranye n’Imana.

Ubugizi bwa nabi. Nanone kandi, hari kuzabaho ‘ubugome bugwiriye’ (Matayo 24:12). Wenda wemera ko ubugizi bwa nabi bwarushijeho kwiyongera kurusha uko byari bimeze mu myaka runaka ishize. Ahantu hose, usanga abantu bugarijwe n’akaga ko kwamburwa, kuriganywa cyangwa kugirirwa nabi.

Ibyo byose bigaragaza ko Ubwami bw’Imana buri hafi. Bibiliya igira iti “nimubona ibyo bibaye, muzamenye yuko ubwami bw’Imana buri hafi” (Luka 21:31). Ubwami bw’Imana ni iki? Ni ubutegetsi bw’Imana bwo mu ijuru buzazana Paradizo kuri iyi si. Ubwami bw’Imana buzasimbura ubutegetsi bw’abantu.​—Daniyeli 2:44.