Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 3

Ugomba kumenya ibihereranye n’Imana

Ugomba kumenya ibihereranye n’Imana

Kugira ngo ube incuti y’Imana, ugomba kumenya ibihereranye na yo. Mbese, incuti zawe ntizizi izina ryawe kandi zikaba zirikoresha? Ni ko biri rwose. Imana na yo ishaka ko umenya izina ryayo kandi ukarikoresha. Izina ryayo ni Yehova (Yeremiya 16:21; Matayo 6:9). Ugomba nanone kumenya ibyo ikunda n’ibyo yanga. Ugomba kumenya incuti zayo izo ari zo n’abanzi bayo. Kugira ngo ushobore kumenya umuntu bisaba igihe runaka. Bibiliya ivuga ko ari iby’ubwenge kuzigama igihe cyo kwiga ibihereranye na Yehova.—Abefeso 5:15, 16.

Incuti z’Imana zikora ibiyishimisha. Tekereza ku bihereranye n’incuti zawe. Nuzifata nabi kandi ugakora ibyo zanga, mbese zizakomeza kuba incuti zawe? Oya rwose! Mu buryo nk’ubwo, niba ushaka kuba incuti y’Imana, ugomba gukora ibiyishimisha.​—Yohana 4:24.

Amadini yose si ko atuma abantu bagirana ubucuti n’Imana. Yesu, incuti magara y’Imana, yavuze ko hari inzira ebyiri. Inzira imwe ni ngari kandi yuzuye abantu. Iyo nzira ijyana ku kurimbuka. Indi nzira irafunganye, kandi abantu bake gusa ni bo bayinyuramo. Iyo nzira ijyana ku buzima bw’iteka. Ibyo bisobanura ko niba ushaka kuba incuti y’Imana, ugomba kumenya uko wayisenga mu buryo bukwiriye.​—Matayo 7:13, 14.