ISOMO RYA 10
Uko wabona idini ry’ukuri
Niba ushaka kuba incuti y’Imana, ugomba gukurikiza idini ryemerwa n’Imana. Yesu yavuze ko “abasenga by’ukuri” bagomba gusenga Imana mu buryo buhuje n’“[u]kuri” (Yohana 4:23, 24). Hari uburyo bumwe gusa bw’ukuri bwo gusenga Imana (Abefeso 4:4-6). Idini ry’ukuri rijyana ku buzima bw’iteka, naho idini ry’ikinyoma rikajyana ku kurimbuka.—Matayo 7:13, 14.
Ushobora kumenya idini ry’ukuri witegereje abarikurikiza. Kubera ko Yehova ari mwiza, abamusenga by’ukuri na bo bagomba kuba abantu beza. Nk’uko igiti cyiza cy’icunga cyera amacunga meza, ni na ko idini ry’ukuri na ryo rituma abantu baba beza.—Matayo 7:15-20.
Incuti za Yehova zubaha cyane Bibiliya. Zizi ko Bibiliya yakomotse ku Mana. Zireka ibyo ivuga bikayobora imibereho yazo, bigakemura ibibazo zihura na byo kandi bikazifasha kumenya ibihereranye n’Imana (2 Timoteyo 3:16). Zigerageza gushyira mu bikorwa ibyo zibwiriza.
Incuti za Yehova zigaragarizanya urukundo. Yesu yagaragarije abantu urukundo binyuriye mu kubigisha ibihereranye n’Imana no gukiza ababaga barwaye. Abakurikiza idini ry’ukuri na bo bagaragariza abandi urukundo. Kimwe na Yesu, ntibasuzugura abakene cyangwa abo badahuje ubwoko. Yesu yavuze ko abantu bari kuzamenyera abigishwa be ku rukundo bagaragarizanya.—Incuti z’Imana zubaha izina ryayo, Yehova. Mu gihe umuntu runaka yaba yanga gukoresha izina ryawe, mbese uwo yaba incuti yawe ya bugufi koko? Oya! Iyo dufite incuti, dukoresha izina ryayo kandi tukayivuga neza imbere y’abandi. Bityo rero, abantu bifuza kuba incuti z’Imana bagombye gukoresha izina ryayo, no kubwira abandi ibihereranye na yo. Ni ko Yehova ashaka ko tubigenza.—Matayo 6:9; Abaroma 10:13, 14.
Kimwe na Yesu, incuti z’Imana zigisha abandi ibyerekeranye n’Ubwami bw’Imana. Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwo mu ijuru buzahindura isi paradizo. Incuti z’Imana zigeza ku bandi bantu ubwo butumwa bwiza buhereranye n’Ubwami bw’Imana.—Matayo 24:14.
Abahamya ba Yehova bagerageza kuba incuti z’Imana. Bubaha Bibiliya kandi bagakundana. Nanone kandi, bakoresha izina ry’Imana kandi bukaryubaha, bakigisha n’abandi ibihereranye n’Ubwami bw’Imana. Abahamya ba Yehova bakurikiza idini ry’ukuri ku isi muri iki gihe.