Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 4

Uko wamenya ibihereranye n’Imana

Uko wamenya ibihereranye n’Imana

Ushobora kumenya ibihereranye na Yehova binyuriye mu gusoma Bibiliya. Kera cyane, Imana yatoranyije abantu bo kwandika ibitekerezo byayo. Izo nyandiko banditse zitwa Bibiliya. Muri iki gihe, tumenya ibihereranye n’Imana binyuriye mu gusoma Bibiliya. Kubera ko Bibiliya ikubiyemo ijambo rya Yehova cyangwa ubutumwa bwe, nanone yitwa Ijambo ry’Imana. Dushobora kwemera ibyo Bibiliya ivuga, kubera ko Yehova atigera na rimwe abeshya. ‘Imana ntibasha kubeshya’ (Abaheburayo 6:18). Ijambo ry’Imana ni ukuri.​—Yohana 17:17.

Bibiliya ni imwe mu mpano z’igiciro cyinshi kuruta izindi zose twahawe n’Imana. Ni nk’ibaruwa umubyeyi wuje urukundo yoherereza abana be. Itubwira ibihereranye n’isezerano ry’Imana ryo guhindura iyi si ikaba ubuturo bushimishije—ni ukuvuga paradizo. Itubwira ibyo yakoze mu gihe cyahise, ibyo irimo ikora ubu, n’ibyo izakora mu gihe kizaza ku bw’abana bayo bizerwa. Nanone kandi, idufasha gukemura ibibazo duhura na byo no kubona ibyishimo.​—2 Timoteyo 3:16, 17.

Abahamya ba Yehova ni incuti z’Imana; bazagufasha gusobanukirwa ibyo Bibiliya yigisha. Babwire gusa ko ushaka kwiga Bibiliya. Ibyo babikora nta kiguzi (Matayo 10:8). Byongeye kandi, ushobora kujya mu materaniro ya Gikristo. Akorerwa mu mazu basengeramo yitwa Amazu y’Ubwami. Nujya mu materaniro ya Gikristo, uzagira ubumenyi ku byerekeye Imana mu buryo bwihuse cyane.

Ushobora kumenya ibihereranye n’Imana binyuriye ku bintu yaremye. Urugero, Bibiliya ivuga iti “Imana yaremye ijuru n’isi” (Itangiriro 1:1). Igihe Yehova yaremaga “ijuru,” yaremye izuba. None se, ni iki ibyo bitumenyesha ku bihereranye n’Imana? Bitumenyesha ko Yehova afite imbaraga nyinshi. Ni we wenyine washoboraga kurema ikintu gihambaye, nk’izuba. Nanone kandi, bitumenyesha ko Yehova afite ubwenge, kubera ko kurema izuba ritanga ubushyuhe kandi rikamurika ariko ntirishye ngo rikongoke, byasabaga ubwenge.

Ibyo Yehova yaremye bigaragaza ko adukunda. Tekereza amoko anyuranye y’imbuto yose aboneka ku isi. Yehova yashoboraga kuduha imbuto z’ubwoko bumwe gusa—cyangwa ntanaziduhe rwose. Ariko kandi, Yehova yaduhaye imbuto z’ubwoko bwinshi zifite imiterere, ubunini, amabara n’uburyohe bitandukanye. Ibyo bigaragaza ko Yehova atari Imana yuje urukundo gusa, ahubwo ko agira n’ubuntu bwinshi, agatekereza ku byo abandi bakeneye kandi akaba agira ineza.​—Zaburi 104:24.