Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 15

Incuti z’Imana zikora ibyiza

Incuti z’Imana zikora ibyiza

Iyo ufite incuti ushima kandi wubaha, ugerageza kumera nka yo. Bibiliya igira iti “Yehova ni mwiza, arakiranuka” (Zaburi 25:8, NW). Kugira ngo tube incuti z’Imana tugomba kuba abantu beza kandi bakiranuka. Bibiliya iravuga iti “mwigane Imana, nk’abana bakundwa. Kandi mugendere mu rukundo” (Abefeso 5:1, 2). Dore uburyo bumwe na bumwe ibyo bishobora gukorwamo:

Jya ufasha abandi. “Tugirire bose neza.”​—Abagalatiya 6:10.

Jya ukorana umwete. “Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo, akoreshe amaboko ibyiza.”​—Abefeso 4:28.

Komeza kuba umuntu utanduye mu buryo bw’umubiri no mu bihereranye n’umuco. “Twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana.”​—2 Abakorinto 7:1.

Ugaragarize urukundo abagize umuryango wawe kandi ububahe. “Umuntu wese akunde umugore we nk’uko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we. Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu.”​—Abefeso 5:33–6:1.

Garagariza abandi urukundo. “Dukundane; kuko urukundo ruva ku Mana.”​—1 Yohana 4:7.

Wubahirize amategeko akurikizwa mu gihugu. “Umuntu wese agandukire [ubutegetsi] . . . Mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere.”​—Abaroma 13:1, 7.