Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 14

Incuti z’Imana zirinda ibibi

Incuti z’Imana zirinda ibibi

Satani yoshya abantu gukora ibintu bibi. Umuntu ushaka kuba incuti y’Imana agomba kwanga ibyo Yehova yanga (Zaburi 97:10). Dore bimwe mu bintu incuti z’Imana zirinda:

Ibyaha by’ubusambanyi. “Ntugasambane” (Kuva 20:14). Kuryamana mbere yo gushyingiranwa na byo ni bibi.​—1 Abakorinto 6:18.

Ubusinzi. “Abasinzi . . . ntibazaragwa ubwami bw’Imana.”​—1 Abakorinto 6:10.

Ubwicanyi, Gukuramo Inda. “Ntukice.”​—Kuva 20:13.

Ubujura. “Ntukibe.”​—Kuva 20:15.

Kubeshya. Yehova yanga “ururimi rubeshya.”​—Imigani 6:17.

Urugomo n’Umujinya Utagira Rutangira. ‘Ukunda urugomo [Yehova] aramwanga’ (Zaburi 11:5). “Imirimo ya kamere [ikubiyemo] . . . umujinya.”​—Abagalatiya 5:19, 20.

Gutera Urusimbi. ‘Ntimukifatanye n’uwifuza ibibi.’​—1 Abakorinto 5:11.

Inzangano Zishingiye ku Moko. “Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya.”​—Matayo 5:43, 44.

Ibyo Imana itwigisha ni twe bigirira umumaro. Kwirinda gukora ibibi si ko byoroha buri gihe. Ubifashijwemo na Yehova n’Abahamya be, ushobora kwirinda gukora ibintu bidashimisha Imana.​—Yesaya 48:17; Abafilipi 4:13; Abaheburayo 10:24, 25.