Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 5

Incuti z’Imana zizaba muri Paradizo

Incuti z’Imana zizaba muri Paradizo

Paradizo ntizaba imeze nk’iyi si turimo muri iki gihe. Imana ntiyigeze ishaka ko isi yuzura akaga, intimba, agahinda n’imibabaro. Mu gihe kizaza, Imana izahindura isi paradizo. Paradizo izaba imeze ite? Nimucyo turebe icyo Bibiliya ibivugaho:

Abantu beza. Paradizo izaturwamo n’incuti z’Imana. Zizagirirana neza. Zizabaho mu buryo buhuje n’inzira zikiranuka z’Imana.​—Imigani 2:21.

Ibyokurya byinshi cyane. Muri Paradizo, nta nzara izaba ihari. Bibiliya igira iti “hazabaho amasaka menshi [cyangwa ibyo kurya byinshi] mu gihugu.”​—Zaburi 72:16.

Amazu meza n’akazi gashimishije. Ku isi izaba yahindutse Paradizo, buri muryango uzaba ufite inzu yawo bwite. Buri muntu wese azakora akazi kamuhesha ibyishimo nyakuri.​—Yesaya 65:21-23.

Amahoro ku isi hose. Abantu ntibazongera kurwana no gupfa bazize intambara. Ijambo ry’Imana rigira riti “[Imana i]kuraho intambara.”​—Zaburi 46:9, 10, umurongo wa 8 n’uwa 9 muri Biblia Yera.

Ubuzima buzira umuze. Bibiliya itanga isezerano rigira riti “nta muturage waho [muri Paradizo] uzataka indwara” (Yesaya 33:24). Nta n’ubwo hazabaho ibimuga cyangwa impumyi cyangwa ibipfamatwi cyangwa ibiragi.​—Yesaya 35:5, 6.

Agahinda, intimba n’urupfu ntibizongera kubaho ukundi. Ijambo ry’Imana riravuga riti “urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.”​—Ibyahishuwe 21:4.

Abantu babi bazaba barakuweho. Yehova atanga isezerano rigira riti “inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi. Kandi abariganya bazayirandurwamo.”​—Imigani 2:22.

Abantu bazaba bakundana kandi bubahana. Akarengane, gukandamizwa, umururumba n’inzangano ntibizongera kubaho ukundi. Abantu bazaba bunze ubumwe kandi bazabaho mu buryo buhuje n’inzira zikiranuka z’Imana.​—Yesaya 26:9.