Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 1

Imana yaremye ijuru n’isi

Imana yaremye ijuru n’isi

Yehova ni Umuremyi wacu. Ibintu byose, ari ibyo turebesha amaso n’ibyo tudashobora kubona, ni we wabiremye. Mbere y’uko arema ibintu tubona, yabanje kurema abamarayika benshi cyane. Ese abamarayika urabazi? Abamarayika ni ibiremwa bimeze nka Yehova, kandi ntidushobora kubabona nk’uko tudashobora kumubona. Umumarayika wa mbere Yehova yaremye yamufashije kurema ibindi bintu. Yafashije Yehova kurema inyenyeri, imibumbe n’ibindi bintu byose. Umwe muri iyo mibumbe, ni iyi si yacu nziza dutuyeho.

Yehova yatunganyije isi kugira ngo abantu n’inyamaswa bayitureho. Yaremye izuba kugira ngo rimurikire isi. Yaremye imisozi, inyanja n’inzuzi.

Hanyuma yaravuze ati “ngiye kurema ibyatsi n’ibiti.” Nuko ibiti by’imbuto z’amoko atandukanye, imboga n’indabyo, bitangira kumera. Hanyuma Yehova yaremye inyamaswa z’amoko yose, arema inyoni n’ibisiga, inyamaswa ziba mu mazi n’izikurura inda. Yaremye utunyamaswa duto, urugero nk’udukwavu, arema n’inyamaswa nini, urugero nk’inzovu. Ni iyihe nyamaswa ukunda cyane?

Hanyuma Yehova yabwiye umumarayika yaremye bwa mbere ati “tureme umuntu.” Abantu bari kuba batandukanye n’inyamaswa. Bashoboraga kuvumbura ibintu, bakavuga, bagaseka ndetse bagasenga. Bari kwita ku isi no ku nyamaswa. Ese waba uzi umuntu wa mbere wabaye ku isi? Reka turebe uwo ari we.

“Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.”​—Intangiriro 1:1