Umutwe wa 11
Uyu mutwe utwinjiza mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo. Yesu yavukiye mu muryango woroheje wabaga mu mugi muto. Yakoranaga na se wari umubaji. Yehova yatoranyije Yesu ngo abe Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru kandi acungure abantu. Niba uri umubyeyi, fasha umwana wawe kumenya uko Yehova yatoranyije umuryango Yesu yari gukuriramo. Musuzume uko Yehova yarinze Yesu kugira ngo Herode atamwica n’ukuntu nta gishobora kuburizamo umugambi wa Yehova. Murebe uko Yehova yohereje Yohana ngo ategurire Yesu inzira. Musobanurire ko kuva Yesu akiri muto yagaragaje ko yakundaga ubwenge bwa Yehova.
IBIRIMO
Elizabeti abyara umwana w’umuhungu
Kuki umugabo wa Elizabeti yabwiwe ko azaba ikiragi kugeza umwana avutse?
Gaburiyeli asura Mariya
Yamuhaye ubutumwa bwahinduye ubuzima bwe.
Abamarayika batangaza ko Yesu yavutse
Abamarayika bumvise itangazo bahise bagira icyo bakora.
Yehova yarinze Yesu
Umwami w’umugome yifuzaga ko Yesu apfa.
Yesu akiri umwana
Yatangaje ate abigisha bo mu rusengero?
Yohana ategura inzira
Yohana yari kuzaba umuhanuzi. Yigishaga ko Mesiya ari hafi kuza. Abantu bitabiriye bate ubutumwa bwe?