Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 81

Ikibwiriza cyo ku Musozi

Ikibwiriza cyo ku Musozi

Yesu amaze gutoranya intumwa ze 12, yamanutse umusozi ajya aho abantu benshi bari bateraniye. Bari baturutse i Galilaya, Yudaya, Tiro, Sidoni, Siriya no mu tundi turere two hakurya y’uruzi rwa Yorodani. Bari bazanye abarwayi n’abantu bari baratewe n’abadayimoni. Abo bose Yesu yarabakijije, hanyuma atangira kubigisha. Yabasobanuriye icyo tugomba gukora kugira ngo tube incuti z’Imana. Tugomba kwemera ko dukeneye kwishingikiriza kuri Yehova kandi tukamukunda. Icyakora, niba tudakunda bagenzi bacu, ntidushobora gukunda Imana. Tugomba kugirira abantu bose neza, ndetse n’abanzi bacu.

Yesu yaravuze ati “gukunda incuti zawe ntibihagije. Ugomba no gukunda abanzi bawe kandi ukababarira abandi ubikuye ku mutima. Niba ubabaje umuntu, ujye uhita umusanga umusabe imbabazi. Jya ufata abandi nk’uko wifuza ko bagufata.”

Nanone Yesu yatanze inama ku birebana n’ubutunzi. Yaravuze ati “kugirana ubucuti na Yehova ni byo by’ingenzi kuruta kugira amafaranga menshi. Umujura ashobora kukwiba amafaranga, ariko nta muntu ushobora kukwaka ubucuti ufitanye na Yehova. Ntimugahangayikishwe n’icyo muzarya, cyangwa icyo muzanywa n’icyo muzambara. Mwitegereze inyoni. Buri gihe Imana iziha ibyokurya bihagije. Guhangayika ntibishobora kubongerera umunsi n’umwe wo kubaho. Mwibuke ko Yehova azi ibyo mukeneye byose.”

Abo bantu ntibari barigeze bumva umuntu uvuga nka Yesu. Abayobozi b’amadini ntibari barigeze babigisha ibyo bintu. Kuki Yesu yari umwigisha mwiza? Ni ukubera ko ibyo yigishaga byose byavaga kuri Yehova.

“Mwikorere umugogo wanjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure.”​—Matayo 11:29