Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 85

Yesu akiza umuntu ku Isabato

Yesu akiza umuntu ku Isabato

Abafarisayo bangaga Yesu cyane, bagahora bashaka kumufata ngo bamufunge. Bavuze ko atagombaga gukiza abantu ku Isabato. Umunsi umwe ari ku Isabato, Yesu yabonye umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona asabiriza mu muhanda. Yabwiye abigishwa be ati “murebe ukuntu imbaraga z’Imana zigiye gufasha uyu muntu.” Yesu yafashe umukungugu atoba akondo akoresheje amacandwe ye, agasiga ku maso y’uwo mugabo. Nuko Yesu aramubwira ati “genda ukarabe mu maso mu kidendezi cya Silowamu.” Uwo mugabo yaragiye arakaraba, maze ku ncuro ya mbere mu buzima bwe, arareba.

Abantu baratangaye, baravuga bati “harya uyu si wa muntu wahoraga yicaye asabiriza, cyangwa ni undi basa?” Uwo mugabo yarabashubije ati “ni jye wavutse ntabona!” Abantu baramubajije bati “none se byagenze bite ngo amaso yawe ahumuke?” Yababwiye uko byamugendekeye, maze bamushyira Abafarisayo.

Uwo mugabo yabwiye Abafarisayo ati “Yesu yatobye akondo akansiga ku maso, maze arambwira ngo njye gukaraba mu maso. Nagiye ndakaraba, mpita ndeba.” Abafarisayo baravuze bati “imbaraga za Yesu ntizituruka ku Mana kuko akiza abantu ku Isabato.” Ariko abandi baravuze bati “imbaraga ze ziramutse zidaturuka ku Mana, ntiyashobora gukiza abantu.”

Nuko Abafarisayo bahamagaza ababyeyi b’uwo muntu barababaza bati “byagenze bite kugira ngo umwana wanyu ahumuke?” Abo babyeyi bagize ubwoba kuko Abafarisayo bari baravuze ko umuntu wese uzizera Yesu, azirukanwa mu isinagogi. Ni yo mpamvu bashubije bati “ntitubizi. Mumwibarize.” Abafarisayo babajije uwo mugabo ibibazo byinshi, bigeze aho arababwira ati “nababwiye ibyo nzi byose. None kuki mukomeza kumbaza?” Abafarisayo bararakaye cyane, bamujugunya hanze.

Yesu yagiye gushakisha uwo mugabo, aramubaza ati “mbese wizeye Mesiya?” Na we aramusubiza ati “ndamutse mumenye, namwizera.” Yesu yaramubwiye ati “ni jye Mesiya.” Yesu yagiriye neza uwo muntu rwose. Yaramukijije amufasha no kugira ukwizera.

“Mwarayobye, kuko mutazi Ibyanditswe cyangwa ubushobozi bw’Imana.”​—Matayo 22:29