Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umutwe wa 13

Umutwe wa 13

Yesu yaje ku isi kugira ngo apfire abantu badatunganye. Nubwo yapfuye, yanesheje isi. Yehova yamubereye indahemuka maze aramuzura. Kugeza igihe Yesu yapfiriye, yakomeje gukorera abandi yicishije bugufi kandi iyo bakoraga amakosa yarabababariraga. Yesu amaze kuzuka, yabonekeye abigishwa be. Yabigishije uko bari kuzakora umurimo w’ingenzi yari yarabashinze. Niba uri umubyeyi, fasha umwana wawe gusobanukirwa ko tugomba kugira uruhare muri uwo murimo.

IBIRIMO

Ifunguro rya nyuma rya Yesu

Yesu yigishije intumwa ze amasomo y’ingenzi igihe yasangiraga na zo ifunguro rya nyuma rya nimugoroba.

Yesu afatwa

Yuda Isikariyota ayoboye igitero cy’abantu bitwaje inkota n’amahiri baje gufata Yesu.

Petero yihakana Yesu

Ni iki cyabereye mu rugo kwa Kayafa? Yesu wari mu nzu byamugendekeye bite?

Yesu apfira i Gologota

Kuki Pilato yategetse ko Yesu yicwa?

Yesu yazutse

Yesu amaze gupfa ni ibihe bintu bitangaje byabayeho?

Yesu abonekera abarobyi

Yakoze iki kugira ngo abireherezeho?

Yesu asubira mu ijuru

Mbere yo kugenda yahaye abigishwa be itegeko ry’ingenzi cyane.