Umutwe wa 13
Yesu yaje ku isi kugira ngo apfire abantu badatunganye. Nubwo yapfuye, yanesheje isi. Yehova yamubereye indahemuka maze aramuzura. Kugeza igihe Yesu yapfiriye, yakomeje gukorera abandi yicishije bugufi kandi iyo bakoraga amakosa yarabababariraga. Yesu amaze kuzuka, yabonekeye abigishwa be. Yabigishije uko bari kuzakora umurimo w’ingenzi yari yarabashinze. Niba uri umubyeyi, fasha umwana wawe gusobanukirwa ko tugomba kugira uruhare muri uwo murimo.
IBIRIMO
Ifunguro rya nyuma rya Yesu
Yesu yigishije intumwa ze amasomo y’ingenzi igihe yasangiraga na zo ifunguro rya nyuma rya nimugoroba.
Yesu afatwa
Yuda Isikariyota ayoboye igitero cy’abantu bitwaje inkota n’amahiri baje gufata Yesu.
Petero yihakana Yesu
Ni iki cyabereye mu rugo kwa Kayafa? Yesu wari mu nzu byamugendekeye bite?
Yesu apfira i Gologota
Kuki Pilato yategetse ko Yesu yicwa?
Yesu yazutse
Yesu amaze gupfa ni ibihe bintu bitangaje byabayeho?
Yesu abonekera abarobyi
Yakoze iki kugira ngo abireherezeho?
Yesu asubira mu ijuru
Mbere yo kugenda yahaye abigishwa be itegeko ry’ingenzi cyane.