Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umutwe wa 14

Umutwe wa 14

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babwirije ubutumwa bwiza bw’Ubwami kugera mu turere twa kure cyane tw’isi. Yesu ni we waberekaga aho babwiriza kandi yabafashije kubwiriza abantu mu ndimi zabo. Yehova yatumye bashikama kandi bagira imbaraga zo guhangana n’ibitotezo bikaze.

Yesu yeretse intumwa Yohana ikuzo rya Yehova. Mu rindi yerekwa, yamweretse Ubwami bwo mu ijuru bunesha Satani burundu kandi bukuraho ubutegetsi bwe bwose. Yohana yabonye Yesu ari Umwami, ategeka ari kumwe n’abandi bantu 144.000. Nanone yabonye isi yose yahindutse paradizo, abantu bose basenga Yehova mu mahoro kandi bunze ubumwe.

IBIRIMO

Abigishwa bahabwa umwuka wera

Yesu yabahaye izihe mbaraga mu buryo bw’igitangaza?

Nta cyashoboraga kubabuza kubwiriza

Abayobozi b’amadini bari barishe Yesu bagerageje gucecekesha abigishwa be. Ariko ntibari kubishobora.

Yesu atoranya Sawuli

Sawuli yarwanyaga cyane Abakristo, ariko ibyo byari bigiye guhinduka.

Koruneliyo ahabwa umwuka wera

Kuki Imana yohereje Petero mu rugo rw’uwo mugabo utari Umuyahudi?

Ubukristo bugera mu bihugu byinshi

Intumwa Pawulo n’abandi bamisiyonari bakoranaga batangije umurimo wo kubwiriza mu bihugu bya kure.

Umurinzi w’inzu y’imbohe amenya ukuri

Kuki muri iyi nkuru havugwamo umudayimoni, umutingito n’inkota?

Pawulo na Timoteyo

Abo bagabo bombi bamaze imyaka myinshi bakorana nk’incuti.

Pawulo yoherezwa i Roma

Urugendo rwarimo ingorane nyinshi, ariko nta cyashoboraga guca intege iyo ntumwa.

Ibyahishuriwe Yohana

Yesu yamweretse ibizabaho mu gihe kiri imbere.

“Ubwami bwawe nibuze”

Ibyahishuriwe Yohana bigaragaza ko Ubwami bw’Imana buzahindura ubuzima bwo ku isi.