Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 20

Ibindi byago bitandatu

Ibindi byago bitandatu

Mose na Aroni bagiye kubwira Farawo ko Imana yari yabatumye iti “nutareka ubwoko bwanjye ngo bugende, ndateza ibibugu mu gihugu cyose.” Ibibugu byinshi cyane byateye mu mazu y’Abanyegiputa, baba abakire cyangwa abakene. Igihugu cyose cyuzuye ibibugu. Ariko mu karere k’i Gosheni, aho Abisirayeli bari batuye, ibibugu ntibyahageze. Guhera kuri iki cyago cya kane, ibyago byageraga ku Banyegiputa gusa. Farawo yarabasabye ati “mwinginge Yehova adukize ibi bibugu. Ndareka ubwoko bwanyu bugende.” Ariko Yehova amaze kubakiza ibibugu, Farawo yisubiyeho. Ubu koko Farawo yari kuzumvishwa n’iki?

Yehova yaravuze ati “Farawo nakomeza kwanga kureka ubwoko bwanjye ngo bugende, amatungo y’Abanyegiputa azarwara apfe.” Bukeye amatungo yatangiye gupfa. Ariko amatungo y’Abisirayeli ntiyapfuye. Farawo yakomeje kwinangira, yanga kuva ku izima.

Hanyuma Yehova yabwiye Mose ngo asubire kwa Farawo atumurire ivu mu kirere. Iryo vu ryahindutse ivumbi ryuzura mu kirere rijya ku Banyegiputa bose. Iryo vumbi ryatumye Abanyegiputa bose n’amatungo yabo barwara ibibyimba, biturikamo ibisebe. Nubwo byagenze bityo ariko, Farawo yanze kurekura Abisirayeli.

Yehova yongeye gutuma Mose kwa Farawo ngo amubwire ati “ese uracyakomeza kwanga ko ubwoko bwanjye bugenda? Ejo urubura ruzagwa mu gihugu.” Bukeye bwaho, Yehova yagushije urubura n’umuriro, n’inkuba zirakubita. Iyo ni yo mvura y’amahindu iteye ubwoba yaguye mu mateka ya Egiputa. Ibiti n’imyaka yose byarangiritse uretse mu karere k’i Gosheni. Farawo yarababwiye ati “mwinginge Yehova ahagarike ibi bintu! Nanjye ndabareka mugende.” Ariko imvura n’urubura bimaze guhagarara, Farawo yisubiyeho.

Hanyuma Mose yabwiye Farawo ati “inzige zizarya ibyasigaye byose bitangijwe n’urubura.” Hateye inzige nyinshi zirya ikintu cyose cyari cyasigaye mu mirima no ku biti. Farawo yarabasabye ati “mwinginge Yehova adukize izi nzige.” Ariko Yehova amaze kubakiza inzige, Farawo yakomeje kwinangira.

Yehova yabwiye Mose ati “rambura ukuboko kwawe ugutunge hejuru.” Ako kanya igihugu cyose cyahise gicura umwijima w’icuraburindi. Abanyegiputa bamaze iminsi itatu yose nta wugira icyo abona. Abisirayeli ni bo bonyine bari bafite urumuri mu mazu yabo.

Farawo yabwiye Mose ati “nimugende. Ariko musige intama n’inka zanyu hano.” Mose yaramushubije ati “tugomba kujyana amatungo yacu, kugira ngo tuyatambire Imana yacu.” Farawo yararakaye cyane. Yaramutombokeye ati “mva imbere! Ninongera kukubona, nzakwica.”

“Muzongera kubona itandukaniro hagati y’umukiranutsi n’umunyabyaha, hagati y’ukorera Imana n’utayikorera.”​—Malaki 3:18