Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 14

Umugaragu wumviye Imana

Umugaragu wumviye Imana

Yozefu yari umwe mu bana bato ba Yakobo. Bakuru be baje kubona ko ari we se yakundaga cyane. Utekereza ko ibyo byatumye bamubona bate? Bamugiriye ishyari kandi baramwanga. Yozefu yarose inzozi zidasanzwe, azibwira bakuru be. Batekereje ko zasobanuraga ko hari igihe bazamwikubita imbere. Ibyo byatumye barushaho kumwanga.

Umunsi umwe abavandimwe ba Yozefu bari baragiye kuragira intama hafi y’umugi wa Shekemu. Nuko Yakobo yohereza Yozefu ngo ajye kureba uko bari bamerewe. Bamubonye akiri kure maze barabwirana bati “dore wa murosi araje. Mureke tumwice!” Baramufashe bamujugunya mu mwobo muremure. Ariko mukuru we witwaga Yuda yarababwiye ati “ntitumwice! Ahubwo nimuze tumugurishe ajye kuba umugaragu.” Nuko bagurisha Yozefu ku bacuruzi b’Abamidiyani bari bagiye muri Egiputa babaha ibiceri by’ifeza 20.

Hanyuma abavandimwe ba Yozefu binitse umwenda we mu maraso y’ihene maze bawoherereza se, baramubwira bati “urebe niba uyu atari umwenda w’umuhungu wawe.” Yakobo yatekereje ko umwana we Yozefu yari yarishwe n’inyamaswa y’inkazi. Yarababaye cyane ku buryo nta muntu washoboraga kumuhumuriza.

Muri Egiputa, Yozefu yagurishijwe ku mutware ukomeye witwaga Potifari. Ariko Yehova yari kumwe na Yozefu. Potifari yabonye ko Yozefu yari umukozi mwiza kandi ko yashoboraga kumwiringira. Bidatinze Potifari yamushinze ibyo yari atunze byose.

Umugore wa Potifari yabonye ko Yozefu yari afite uburanga n’imbaraga. Buri munsi uwo mugore yasabaga Yozefu ngo baryamane. Yozefu yakoze iki? Yaranze maze aramubwira ati “oya! Ibyo ni bibi. Databuja aranyizera, kandi uri umugore we. Ndamutse ndyamanye nawe, naba ncumuye ku Mana.”

Umunsi umwe umugore wa Potifari yagerageje gufata Yozefu ku ngufu ngo baryamane. Yafashe imyenda ye, ariko Yozefu ariruka aramuhunga. Potifari atashye, umugore we yamubeshye ko Yozefu yashatse kumufata ku ngufu. Potifari yararakaye cyane maze aramufunga. Ariko Yehova ntiyibagiwe Yozefu.

“Mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo izabashyire hejuru mu gihe gikwiriye.”​—1 Petero 5:6