Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 18

Igihuru kigurumana

Igihuru kigurumana

Mose yamaze imyaka 40 i Midiyani. Yashatse umugore abyara abana. Umunsi umwe ubwo yari aragiye intama hafi y’umusozi wa Sinayi, yabonye ikintu gitangaje. Yabonye igihuru cy’amahwa kigurumana ariko ntigikongoke! Mose yegereye icyo gihuru ngo yitegereze neza, yumva ijwi rivugira muri icyo gihuru rigira riti “Mose! Ntiwegere hano. Kuramo inkweto kuko aho hantu uhagaze ari ahera.” Ni Yehova wamuvugishaga akoresheje umumarayika.

Mose yagize ubwoba maze yitwikira mu maso. Iryo jwi ryaramubwiye riti “nabonye akababaro k’Abisirayeli. Nzabakiza Abanyegiputa, mbajyane mu gihugu cyiza. Kandi ni wowe uzakura ubwoko bwanjye muri Egiputa.” Ese uriyumvisha ukuntu Mose yumvise bimutunguye?

Mose yarabajije ati “nibambaza uwantumye, nzasubiza iki?” Imana yaramushubije iti “uzababwire ko Yehova Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, ari we wagutumye.” Mose yaravuze ati “abantu nibanga kwemera ibyo mbabwiye nzabigenza nte?” Yehova yahaye Mose ikimenyetso kimwizeza ko yari kumufasha. Yabwiye Mose ngo ajugunye hasi inkoni ye. Iyo nkoni yahise ihinduka inzoka! Mose yafashe umurizo w’iyo nzoka, irongera ihinduka inkoni. Yehova yaramubwiye ati “nukora icyo gitangaza, bazemera ko ari jye wagutumye.”

Mose yabwiye Yehova ati “sinzi kuvuga neza.” Yehova yaramushubije ati “nzakubwira icyo uzavuga, kandi nzaguha Aroni umuvandimwe wawe agufashe.” Mose amaze kumva ko Yehova yari kumufasha, yafashe umugore we n’abana be bajya muri Egiputa.

“Ntimuzahangayike mwibaza uko muzavuga cyangwa icyo muzavuga, kuko ibyo muzavuga muzabibwirwa muri uwo mwanya.”​—Matayo 10:19