Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 28

Indogobe ya Balamu yaravuze

Indogobe ya Balamu yaravuze

Abisirayeli bari bamaze imyaka hafi 40 mu butayu. Bari baramaze kwigarurira imigi myinshi ikomeye. Bari bakambitse mu bibaya by’i Mowabu, mu burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani, kandi bari hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Balaki, umwami w’i Mowabu, yatinyaga ko bazamutwarira igihugu. Yatumyeho umugabo witwaga Balamu ngo aze i Mowabu kuvuma Abisirayeli.

Ariko Yehova yabwiye Balamu ati “uramenye ntuvume Abisirayeli.” Balamu yanze kujyayo, ariko Umwami Balaki yongeye kumutumaho, amwizeza ko yari kumuha ikintu cyose ashaka. Ariko nabwo Balamu yanze kujyayo. Imana yaramubwiye iti “genda ariko uzajye uvuga gusa icyo nzakubwira.”

Balamu yuriye indogobe ye, yerekeza mu majyepfo i Mowabu. Yateganyaga kuvuma Abisirayeli nubwo Yehova yari yamubujije. Umumarayika wa Yehova yamutangiriye incuro eshatu. Balamu ntiyabonaga uwo mumarayika, ariko indogobe ye yaramubonaga. Ku ncuro ya mbere, indogobe yavuye mu nzira inyura mu murima. Ku ncuro ya kabiri, indogobe yahungiye ku rukuta rw’amabuye ibyigira ikirenge cya Balamu ku rukuta. Ku ncuro ya gatatu, iyo ndogobe yaryamye mu nzira hagati. Buri gihe Balamu yayikubitaga inkoni.

Yehova yatumye iyo ndogobe ivuga, ibaza Balamu iti “kuki ukomeza kunkubita?” Balamu yarayishubije ati “ni ukubera ko wansuzuguye. Ahubwo iyo ngira inkota mba nakwishe.” Indogobe yaramubwiye iti “maze imyaka myinshi nguheka. Hari ikindi gihe nigeze ngukorera ibintu nk’ibi?”

Nuko Yehova atuma Balamu abona uwo mumarayika. Uwo mumarayika yaramubwiye ati “Yehova yakubujije kuvuma Abisirayeli.” Balamu yaravuze ati “nakoze amakosa. Reka nsubire mu rugo.” Ariko umumarayika yaramubwiye ati “jya i Mowabu, ariko uzajye uvuga icyo Yehova akubwiye gusa.”

Ese Balamu yaba yarabikuyemo isomo? Oya. Nyuma yaho, Balamu yagerageje kuvuma Abisirayeli incuro eshatu, ariko Yehova yatumaga abasabira umugisha aho kubavuma. Amaherezo, Abisirayeli bateye Abamowabu maze Balamu aricwa. Ese ntibyari kuba byiza iyo Balamu aza kumvira Yehova?

“Mwirinde kurarikira k’uburyo bwose, kuko niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”​—Luka 12:15