Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 24

Bishe isezerano

Bishe isezerano

Yehova yabwiye Mose ati “zamuka unsange ku musozi. Ndandika amategeko yanjye ku bisate by’amabuye mbiguhe.” Mose yazamutse uwo musozi amarayo iminsi 40. Yehova yanditse Amategeko Icumi ku bisate bibiri by’amabuye maze abiha Mose.

Abisirayeli babonye Mose atinze, bakeka ko yari yabataye. Nuko babwira Aroni bati “turashaka umuntu utuyobora. Turemere imana.” Aroni yarababwiye ati “mumpe zahabu.” Yashongesheje iyo zahabu ayikoramo igishushanyo cy’ikimasa. Abantu baravuze bati “iyi ni yo Mana yacu yadukuye muri Egiputa.” Batangiye gusenga icyo kimasa, bakora n’ibirori. Ese ibyo byari bibi? Byari bibi, kubera ko bari barasezeranyije Yehova ko ari we bazajya basenga wenyine. None dore bari bishe iryo sezerano.

Yehova yabonye ibyo bakoraga byose maze abwira Mose ati “manuka usange abantu. Bansuzuguye basenga ikigirwamana.” Mose yahise amanuka afite bya bisate bibiri by’amabuye.

Mose ageze hafi y’inkambi, yumvise abantu baririmba. Hanyuma abonye ukuntu babyinaga baramya icyo kimasa cya zahabu, ararakara cyane, ahita ajugunya hasi bya bisate maze birajanjagurika. Yafashe cya kimasa aragitwika, maze abaza Aroni ati “aba bantu bagushukishije iki ngo ukore icyaha gikomeye nk’iki?” Aroni yaramushubije ati “ntundakarire rwose. Nawe ubwawe aba bantu urabazi. Bashakaga imana, maze njugunya zahabu yabo mu muriro, havamo iki kimasa!” Aroni ntiyagombaga gukora ibyo bintu. Mose yasubiye ku musozi yinginga Yehova ngo abababarire.

Yehova yababariye abari biteguye kumwumvira. Ese uribonera impamvu Abisirayeli bagombaga kumvira Mose?

“Nuhigira Imana umuhigo ntugatinde kuwuhigura, kuko nta wishimira abapfapfa. Ujye uhigura icyo wahize.”​—Umubwiriza 5:4