Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 32

Umuyobozi mushya n’abagore babiri b’intwari

Umuyobozi mushya n’abagore babiri b’intwari

Yosuwa yamaze imyaka myinshi ayobora ubwoko bwa Yehova, apfa afite imyaka 110. Igihe cyose yari akiriho, Abisirayeli basengaga Yehova. Ariko amaze gupfa, biganye Abanyakanani batangira gusenga imana z’ibinyoma. Yehova yararetse umwami w’Umunyakanani witwaga Yabini, akandamiza Abisirayeli. Abantu batakambiye Yehova ngo abakize. Yehova yabahaye umuyobozi mushya witwaga Baraki. Yagombaga kubafasha kugarukira Yehova.

Umuhanuzikazi witwaga Debora yatumyeho Baraki. Yamubwiye ibyo Yehova yari yamutumyeho ati “fata abagabo 10.000, ujye gusanganira ingabo za Yabini ku mugezi wa Kishoni. Aho ni ho uzatsindira umugaba w’ingabo za Yabini witwa Sisera.” Baraki yabwiye Debora ati “ndajyayo ari uko wemeye ko tujyana.” Na we aramubwira ati “turajyana. Ariko umenye ko atari wowe uzica Sisera. Yehova yavuze ko azicwa n’umugore.”

Debora yajyanye na Baraki n’ingabo ze ku musozi wa Tabori kwitegura urugamba. Sisera yarabyumvise ahita akoranya amagare y’intambara n’abasirikare be, abakoranyiriza mu kibaya cyo munsi y’uwo musozi. Debora yabwiye Baraki ati “uyu munsi Yehova aratuma utsinda.” Baraki n’ingabo ze 10.000 bamanutse uwo musozi kugira ngo barwane n’ingabo za Sisera.

Yehova yatumye umugezi wa Kishoni wuzura. Amagare y’intambara ya Sisera yatangiye gusaya mu byondo. Sisera yavuye ku igare rye atangira kwiruka n’amaguru. Baraki n’ingabo ze batsinze ingabo za Sisera, ariko Sisera we arabacika arahunga, ajya kwihisha mu ihema ry’umugore witwaga Yayeli. Yayeli yamuhaye amata maze amworosa uburingiti. Sisera yahise asinzira kuko yari ananiwe. Hanyuma Yayeli yaje yomboka, amushinga urubambo rw’ihema mu mutwe, arapfa.

Baraki yaje yiruka akurikiye Sisera. Yayeli yaramubwiye ati “injira nkwereke uwo ushaka.” Nuko Baraki yinjiye, asanga Sisera arambaraye hasi yapfuye. Baraki na Debora baririmbye indirimbo yo gusingiza Yehova kubera ko yatumye Abisirayeli batsinda abanzi babo. Mu myaka 40 yakurikiyeho, Abisirayeli bakomeje kugira amahoro.

‘Abagore bamamaza ubutumwa bwiza ni umutwe munini w’ingabo.’​—Zaburi 68:11