Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 39

Umwami wa mbere wa Isirayeli

Umwami wa mbere wa Isirayeli

Yehova yari yarahaye Abisirayeli abacamanza bo kubayobora, ariko bo bashakaga umwami. Babwiye Samweli bati “amahanga yose adukikije afite abami. Natwe turashaka umwami.” Samweli yabonye ko byari bibi, maze asenga Yehova arabimubwira. Yehova yaramubwiye ati “aba bantu si wowe banze. Ni jye banze. Ubabwire ko umwami bazamubona ariko ko azabasaba ibintu byinshi.” Icyakora abantu baravuze bati “nta cyo bidutwaye. Turashaka umwami!”

Yehova yabwiye Samweli ko Sawuli ari we wari kuba umwami wa mbere. Igihe Sawuli yasuraga Samweli i Rama, Samweli yamusutse amavuta ku mutwe, aba aramwimitse ngo abe umwami.

Nyuma yaho, Samweli yakoranyije Abisirayeli ngo abereke umwami wabo. Ariko bashatse Sawuli baramubura. Ese uzi impamvu batamubonye? Ni ukubera ko yari yihishe mu mizigo. Bamaze kumubona, baramuzanye ahagarara hagati y’abantu. Sawuli yari muremure asumba abandi bose kandi yari mwiza cyane. Samweli yabwiye abantu ati “murebe uwo Yehova yatoranyije.” Abantu bahise batera hejuru bati “umwami arakabaho!”

Sawuli akimara kuba umwami, yumviraga Samweli kandi agakora ibyo Yehova ashaka. Icyakora yaje guhinduka. Urugero, umwami ntiyari yemerewe gutamba ibitambo. Hari igihe Samweli yabwiye Sawuli ngo amutegereze. Ariko Samweli yaratinze, maze Sawuli yiyemeza gutamba ibitambo. Samweli yabyitwayemo ate? Yaramubwiye ati “ntiwagombaga gusuzugura itegeko rya Yehova.” Ese Sawuli yari gukura isomo ku makosa yari yakoze?

Nyuma yaho, Sawuli yagiye kurwana n’Abamaleki maze Samweli amubwira ko yagombaga kubarimbura bose. Icyakora, Sawuli yarokoye Umwami Agagi. Yehova yabwiye Samweli ati “Sawuli yarantaye, kandi ntakinyumvira.” Samweli yarababaye cyane maze abwira Sawuli ati “kubera ko wanze kumvira Yehova, na we azatoranya undi mwami.” Igihe Samweli yari ahindukiye ngo agende, Sawuli yafashe ikanzu ye maze iracika. Samweli yaramubwiye ati “Yehova yakwambuye ubwami.” Yehova yari agiye kwimika undi mwami umukunda kandi umwumvira.

“Kumvira biruta ibitambo.”​—1 Samweli 15:22