Umutwe wa 8
Yehova yahaye Salomo ubwenge bwinshi, amuha n’inshingano yo kubaka urusengero, ariko yaje gutera Yehova umugongo. Niba uri umubyeyi, sobanurira umwana wawe uko abantu basengaga ibigirwamana bahinduye umutima wa Salomo akareka Imana. Ubwami bwigabanyijemo ibice, abami babi batuma Abisirayeli basenga ibigirwamana. Muri icyo gihe, abahanuzi ba Yehova baratotejwe kandi baricwa. Umwamikazi Yezebeli yashoye ubwami bw’amajyaruguru mu buhakanyi. Icyo gihe Isirayeli yari mu mwijima. Icyakora hari Abisirayeli bakomeje gukorera Yehova mu budahemuka, urugero nk’Umwami Yehoshafati n’umuhanuzi Eliya.
IBIRIMO
Urusengero rwa Yehova
Imana yemeye ibyo Salomo yasabye, imuha imigisha myinshi.
Ubwami bwicamo ibice
Abisirayeli benshi baretse gukorera Yehova.
Ibyabereye ku musozi wa Karumeli
Imana y’ukuri ni nde? Ni Yehova cyangwa ni Bayali?
Yehova akomeza Eliya
Ese utekereza ko nawe ashobora kugukomeza?
Umwana w’umupfakazi azuka
Ibitangaza bibiri byabereye mu rugo rumwe!
Umwamikazi w’umugome ahanwa
Yezebeli yicishije Umwisirayeli witwaga Naboti kugira ngo amunyage uruzabibu rwe! Yehova yamuhaniye ubwo bugome bwe.
Yehova arwanirira Yehoshafati
Umwami mwiza Yehoshafati yiyambaje Imana mu isengesho igihe u Buyuda bwari bwatewe.